Element ategerejwe muri Uganda mu gitaramo azahuriramo na Sheebah Karungi 

Umuhanzi akaba n’umwe mu bakora bakanatunganya indirimbo Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeeh, yatangajwe mu bazasusurutsa abazitabira igitaramo gikomeye cy’urwenya n’umuziki kizwi nka Comedy Store, kizabera i Kampala muri Uganda.

Uyu musore umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki hatari bake muri Uganda ategerejwe mu gitaramo kizabera ahazwi nka UMA Showgrounds, mu rwego rwo gufasha Abayisilamu umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Iki gitaramo biteganyijwe kandi ko kizahuriramo abandi bahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Sheebah Karungi, Rema Namakula, King Saha, Maddox, ndetse na Hajj Haruna Mubiru, Mesach Semakula, Laika Music, Kapeke, Myco Puma n’andi matsinda arimo Amatali.

Uretse abahanzi, iki gitaramo kizitabirwa kandi n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda barimo Madrat & Chiko, MC Mariachi, Amooti Omubalanguzi, Maulana na Reign, Sammie na Shawa, Raj Kabeja, Merry Heart Comedians n’abandi.

Comedy Store ni urubuga rw’imyidagaduro rumaze kuba ikimenyabose i Kampala, ruzwiho guhuza urwenya n’umuziki mu buryo bwihariye. Ni igitaramo gitegurwa na Alex Muhangi agafatanya na Kalela Daniel kukiyobora.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka