Doja Cat witegura gutaramira i Kigali ni muntu ki?
Umuraperikazi ukomeye w’Umunyamerika, Amala Ratna Zandile Dlamini, wamamaye mu ruhando rwa muzika nka Doja Cat, aritegura kuza kuririmbira i Kigali ku itariki 17 Werurwe 2026, mu gitaramo gikomeye kizwi nka ‘Move Afica’, kizabera muri BK Arena, akazahava yerekeza muri Afurika y’Epfo.
Doja Cat yabonye izuba ku ya 21 Ukwakira 1995, avukira ahitwa Tarzana, agace ko mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ababyeyi be na bo bakaba ari abanyabugeni.
Nyina wa Doja Cat, Deborah Elizabeth Sawyer, ni Umunyamerikakazi w’Umuyahudi, akaba ari umuhanga mu bugeni bujyanye no gusiga amarangi. Se, Dumisani Dlamini ukomoka muri Afurika y’Epfo, ni umukinnyi w’amafilime akaba n’umuhanga mu kuyatunganya, aho azwi cyane muri filime yamamaye mu bihe byashize yiswe ‘Sarafina’, ivuga ku ivangura ryakorerwaga abirabura (Apartheid).
Ku myaka 12, Doja Cat yaretse kwiga kuko aho umuryango we wari warimukiye hitwa Oak Park, habaga ivangura rishingiye ku ruhu, cyane ko umwe mu babyeyi be yari umwirabura, bituma rero iby’ishuri abihagarika, ahubwo yigira kwiga kubyina ndetse biranamuhira atangira kujya ajya mu marushanwa.
Kubera ko nyina wabo yari umwarimu w’umuziki, na we yamushyize mu bandi aramwigisha aza no kubimeya, nuko ku myaka 16 yiyegurira umuziki no kubyina, naho iby’amashuri abishyira ku ruhande burundu.
Ku myaka 18, Doja Cat yasohoye EP ye ya mbere yise ‘Purrr’, irimo indirimbo yamenyekanye cyane yise ‘So High’, atangira kwamamara atyo.
Mu 2018, yasohoye indirimbo yise ‘Mooo’, yari kuri album ye ya mbere yise ‘Amala’, iyo ndirimbo ikaba yarahise ikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri YouTube yarebwe n’abantu bagera kuri Miliyoni 65.
Doja Cat yakomeje kwamamara, akora ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku Isi, yegukana ibihembo byinshi birimo nk’icyo mu 2021, aho yabaye umuhanzi mwiza ku Isi w’igitsina gore, ndetse akaba anibitseho Grammy Award, yaheshejwe n’indirimbo yise ‘Kiss Me More’.
Doja Cat azwi mu ndirimbo nyinshi yasohoye zirimo You Right, Need to Know, Woman, Get Into It, Mooo n’izindi.
Move Afrika uyu muhanzi azitabira yatangijwe mu 2023, itangirira i Kigali mu gitaramo cya mbere cyayobowe n’umuhanzi Kendrick Lamar. Mu 2024, uru rugendo rwerekeje muri Ghana, naho mu 2025 rwerekeza i Lagos muri Nigeria, aho rwabereyemo igitaramo cyaririmbyemo John Legend.
Move Afrika ubu ikomeje kwaguka no kugera mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Indirimbo ’Kiss Me More’ ya Doja Cat
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|