Bwiza ategerejwe muri Sweden mu gitaramo cyo kwizihiza no guha umugore agaciro 

Umuhanzikazi Bwiza Emerance akomeje imyiteguro yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi, aho ategerejwe mu gitaramo kizabera i Stockholm muri Sweden, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Iki gitaramo giteganyijwe tariki 7 Werurwe 2026, cyiswe ’Celebrating Women’s Day’, kikaba kizabanziriza umunsi nyir’izina wahariwe abagore wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka ku Isi.

Abafasha uyu muhanzikazi bavuga ko iki gitaramo n’ibindi bitandukanye azakorera mu bindi bice by’Isi biri no mu murongo wo gutangiza ku mugaragaro urugendo rw’Album ye nshya yise ’Home’.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Bwiza yavuze ko iki gitaramo ari umwanya wo kwizihiza no guha umugore agaciro. Ati: "Ni ibirori byo kwizihiza no guha agaciro abagore. Ni ubukangurambaga bw’abishyize hamwe bwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Ni umugoroba aho umuziki uzasusurutsa imitima kurusha uko ikote iryo ari ryo ryose ryabigenza.”

Igitaramo cya Bwiza muri Sweden kizabanziriza uruhererekane rw’ibitaramo mpuzamahanga azakorera mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’ibindi bihugu by’i Burayi. Ibi bitaramo biteganyijwe gutangira muri Kamena 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka