Bruce Melodie na The Ben mu bitaramo bizenguruka Igihugu
Abahanzi bakomeye mu muziki Nyarwanda, Bruce Melodie na The Ben bemeje ku mugaragaro ko bagiye gukora ibitaramo bizenguruka Igihugu byiswe ’2026 Summer Country Tour’.
Ibi bitaramo ni bimwe mu byari mu masezerano yo kugira ngo Bruce Melodie yitabire igitaramo nawe yari yatumiwemo na mugenzi we The Ben, ’The New Year Groove’ cyabereye muri BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2026.
Mu masezerano bagiranye, The Ben yari yemeranyije na Bruce Melodie ko yitabira igitaramo cye, na we akazamwitura kwitabira ibindi bitaramo bine bizenguruka Igihugu. Kugeza ubu ntabwo haratangazwa ibice by’Igihugu bazataramira n’amatariki.
Ni igikorwa cyishimiwe n’abarimo Bamporiki Edouard aho yagaragaje ko ashyigikiye guhuza imbaraga kwa Bruce Melodie na The Ben bateganya kwegera abakunzi babo mu bitaramo bizenguruka Igihugu.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Bamporiki yagize ati: “Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe kandi Impano ityazwa n’indi. Ubufatanye ni urufunguzo.”
Mu butumwa bwa 1: 55 AM iri gutegura iki gitaramo, banditse bagira bati: “Byamaze kwemezwa ko tugiye kuzenguruka ibice bine by’igihugu cyacu dukunda turi kumwe n’ibihangange bibiri by’umuziki mu gihugu cy’imisozi igihumbi Bruce Melodie na The Ben.”
Nyuma yo kwemeza ayo makuru y’ibyo bitaramo, The Ben yahise ayamaganira kure avuga ko ari ibihuha nubwo nyuma yaje kwisubiraho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|