Bruce Melodie, Element na Mutesi Jolly mu bahatanye mu bihembo bya Shining Stars Africa Awards 2026

Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie, Mugisha Fred Robinson wamenyekanye cyane nka Producer Element ndetse na Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, bari mu bahataniye ibihembo bya Shining Stars Africa Awards 2026, bigiye gutangirwa bwa mbere mu Rwanda kuko bisanzwe bitangirwa muri Afurika y’Epfo.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyinzwe hanze n’abasanzwe bategura irushanwa rya Shining Stars Africa Awards babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. 

Biteganyijwe ko ibirori bya shining Stars Africa Awards 2026, bizatangwa tariki 07 Werurwe 2026, bikazarangwa kandi n’ibirori bizasusurutswa n’abahanzi batandukanye ndetse n’ibiganiro bizatangwa n’abarimo Masamba Intore n’abandi.

Ni ibiganiro bizagaruka ku ngingo zitandukanye zirimo ubuhanzi, imiyoborere, ubucuruzi, ikoranabuhanga, siporo n’ibindi.

Uretse Bruce Melodie, Element na Miss Jolly, abandi banyarwanda bazahatanira ibihembo harimo abashyshyarugamba MC Tino na Bianca, ndetse na Rocky uzwi mu gusobanura filime ni mu gihe mu banyamahanga harimo Juma Jux, Priscy, Mbosso, Paula Kajala, Tanasha Donna, Jasinta Makwabe, Meena Ally, Zamaradi Mketema, Shali Ahmed, Bukuru Adnette, n’abandi benshi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka