Ben na Chance na bo barashaka “Kuzuza BK Arena”
Abahanzi bamamaye mu njyana ya Gospel, Ben na Chance, batangaje ko bazataramira abakunzi babo mu gitaramo cyiswe ’Easter Jubilee Music Gathering’ kizabera kuri BK Arena tariki ya 5 Mata 2026, mu rwego rwo kubafasha kwizihiza Pasika.
Ben na Chance ni itsinda ry’umugabo n’umugore rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Bavuga ko iki gitaramo kuri bo ari umunsi udasanzwe wo kwizihiza Pasika binyuze mu kuramya Imana.
Uyu muryango ukora umuziki wakunzwe mu ndirimbo nka Yesu arakora, Zaburi yanjye, Amarira, Impano y’ubuzima n’izindi nyinshi.
Ben na Chance barifuza gutera ikirenge mu cy’abandi bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bandikiye amateka muri BK Arena barimo Israel Mbonyi umaze kuyuzuza inshuro nyinshi, Richard Ngendahayo uheruka kubikora umwaka ushize, Chryso Ndasingwa n’abandi batandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|