Atmosfera, 3-step, Amapiano – Dore bimwe mu byo weekend ya nyuma ya Werurwe iguhishiye!

Ukwezi kurarangiye, warakoze cyane, agashahara karaza, none igihe cyo kwihemba kirageze.

Bushali
Bushali

Ese urabikorera he? Dore zimwe muri gahunda ziteganyijwe muri izi mpera z’icyumweru zishobora kugufasha kugira ibihe byiza.

Duhereye kuri uyu wa gatanu, umuhanzi Bushali arataramira abari busohokere kuri Maison Noire iherereye Kicukiro.

Niba uri umukunzi w’ikinamico (theater), Umuhanzi Weya Viatora yateguye umugoroba wo kubara inkuru ariko iherekejwe n’umuziki (musical reading). Weya Viatora araba aherekejwe n’umucuranzi Esther Niyifasha. Iki gitaramo kiri bubere kuri Goethe Institut iherereye mu Kiyovu.

Kuri Mundi Center, umunyafurika y’epfo Khulekani Nxumalo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Pcee” ari butaramire abakunzi b’injyana y’amapiano, mu gitaramo cyahawe izina rya Musical Mania. Usibye Pcee iki gitaramo kiraba kirimo abaDJs batandukanye nka DJ Rusam, DJ Noble, n’abandi.

Kuri uyu wa gatandatu, undi muhanzi wo muri Afurika y’Epfo azaba arimo gutaramira abanyarwanda. Uwo ni umuhanzi Dlala Thukzin wo muri Afurika y’Epfo uzaba ari nawe mushyitsi w’imena mu gitaramo ngarukakwezi cya “Atmosfera”. Atmosfera ni igitaramo kimaze kumenyerwa cyane muri gahunda z’ibirori za buri kwezi zibera mu mugi wa Kigali, kikaba gitegurwa na DJ Lamper.

Dlala Thukzin ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya 3-step ikunzwe cyane muri iyi minsi; akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Mali” na “uValo.”
Igitaramo cya Atmosfera kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Niba uri umukunzi w’injyana ya Rumba, kuri uyu wa gatandatu Maison IShya yateguye igitaramo cya “Soiree Rumba & Seben.” Ni igitaramo kizabera kuri Glimpse Hotel iherereye Kimuhurura.
Abakunda gusoma namwe ntabwo iyi weekend muzagira irungu! Institut Francais du Rwanda yateguye ihuriro mpuzamahanga ry’ibitabo (Rencontres Internationales du Livre Francophone).

Ni ihuriro ryatangiye ku wa 25 Werurwe rikaba rizarangira ku cyumweru tariki 28 Werurwe 2026. Abanditsi mu ngeri zitandukanye ndetse n’abakunda gusoma bakaba barimo guhurira hamwe bakaganira ku bikubiye mu bitabo, ndetse bagahana amasomo mu buryo bwo kwandika ibitabo. Institut Francais du Rwanda iherereye Kimihurura.

Ku bakunda ubugeni, by’umwihariko gushushanya, Ishema Art Center yateguye ihuriro ry’abakunda gushushanya cyangwa se abifuza kubyiga, ryahawe izina rya “Sip and Paint.” Sip and Paint izaba kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Werurwe 2026, I Kimironko ku cyicaro cya Ishema Art Center.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka