Abanyarwanda b’i Burayi bagiye kwakira Alexis Dusabe wizihiza imyaka 25 amaze mu muziki
Umujyi wa Buruseli ugiye kwakira umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe mu gitaramo ’Umuyoboro 25 Concert’ cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki.
Uyu muhanzi umaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mata 2026 nibwo azataramira Abanyarwanda ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki uhimbaza Imana nyuma y’amezi atatu akoreye igitaramo gikomeye nk’icyo i Kigali.
Dusabe mbere y’uko ahaguruka mu Rwanda, yavuze ko iki gitaramo yagihaye izina rya Umuyoboro, kubera ko ariyo ndirimbo ye yamamaye yasohoye mu myaka 25 ishize.
Iki gitaramo cyabanje kuzamo ibibazo nyuma y’uko abagiteguraga babarizwa muri Team Productions bivugwa ko bikuye mu kugitegura nyuma y’uko abahanzi Ben na Chance bagombaga gufatanya na Alex Dusabe, bahise batangaza ko bafite igitaramo cyabo kizabera muri BK Arena kuri Pasika tariki 5 Mata 2026.
Iri tsinda ryamusabye ko yagisubika kugira ngo bitazahurirana, ariko Alex Dusabe ahitamo kugikora ku giti cye afatanyije n’itsinda rye rikorera mu Bubiligi. Ni mugihe mu bazamufasha muri icyo gitaramo harimo Tracy Agasaro n’umugabo we Rene Patrick.
Kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 2000, Alex Dusabe ni umwe mu bakomeje kuba inkingi ya mwaba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse yagiye asohora indirimbo nyinshi zamuhesheje ijambo mu bahanzi bo mu gihe cye.
Iki gitaramo Alex Dusabe agiye gukorera mu Bubiligi kizaba ari icya mbere akoreye hanze y’u Rwanda, ndetse akaba agifata nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’imyaka 25 amaze akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|