Abanyakigali bashyizwe igorora mu gitaramo gisoza Tour du Rwanda 2026
Ku Cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2026 ni bwo irushanwa ryo gusiganwa ku magare rimenyerewe nka Tour du Rwanda rimaze iminsi rikinirwa mu Rwanda rizasozwa, Umujyi wa Kigali ukaba wateguye ibirori bikomeye bizabera aho rizasorezwa, ku mbuga ya Kigali Convention Center (KCC).
Ibirori bizatangira ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare i Nyamirambo, aho abasiganwa ku magare bazasoreza etape ya 7 ari na yo ibanziriza iya nyuma, bakazaba bakoze urugendo ruva i Musanze ruzasorezwa kuri Kigali Pelé Stadium.
Mbere y’uko bahagera, guhera saa moya za mu gitondo hazabanza kuba isiganwa ku magare ku batabigize umwuga, aho buri muntu wese ubishaka ufite igare rye n’ingofero, yemerewe kujya muri iri siganwa ryo kwishimisha, abantu bakaziyandikisha bahageze. Aha kandi n’udafite igare rye hazaba hari amagare akodeshwa, ubishatse akarifata maze agasiganwa mu bandi.
Guhera saa tatu nabwo hazaba irindi rushanwa rigufi ry’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16-19, abo basore n’inkumi bakaba bashishikarizwa kuryitabira.
Umujyi wa Kigali uvuga ko abazitabira iri siganwa ry’abatarabigize umwuga, uzabasha wese kurirangiza azashimirwa.
Guhera ku isaha ya saa saba zuzuye kuri uyu munsi, ni bwo isiganwa nyirizina ry’abakinnyi babigize umwuga rizatangira, aho bazazenguruka mu Mujyi wa Kigali, bakaba bazanazamuka agahanda k’ahazwi nko kwa Mutwe, ahakunze kwitwa ‘Mur de Kigali’, hakundwa cyane n’abafana b’amagare.
Bukeye bwaho ku itariki ya 01 Werurwe 2026 ari na wo munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2026 ho bizaba ari ibicika, hazaba hari abahanzi batandukanye bakunzwe hano mu Rwanda no hanze yarwo, barimo Bwiza, Kenny Sol, Bushali, umuvanzi w’imiziki DJ Khizzbeet ndetse na Symphony Band, bakaba barahiriye gushimisha abazitabira ibi birori.
Kwitabira ibi birori ni ubuntu ndetse abazahagera bose bateganyirijwe icyo kunywa, mu gihe abazifuza ko bafatwa mu buryo budasanzwe (VIP), bo bazishyura 50,000Frw ku muntu, ariko bakazahabwamo ibyo kunywa n’ibyo kurya ndetse banateguriwe aho bazakirirwa hihariye, nk’uko bitangazwa n’Umujyi wa Kigali.
Twe turabarangira! Abakunda igare, abakunda ibirori, abashaka kuruhuka muri weekend ni ahanyu.
Agace ka Munani kazasoza Tour du Rwanda, kazakinwa ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe, kazazenguruka mu Mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 99.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|