Urashaka inyama zibishye? Twara nabi itungo ugiye kubaga
Gutwara amatungo nabi igihe agiye kubagwa biri mu bituma inyama zitakaza ubuziranenge, bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu waziriye.
Gaspard Simbarikure ushinzwe ubugenzuzi bw’Isuku, Ubuziranenge, ndetse n’akato k’ibikomoka ku matungo mu kigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Abaguzi (RICA), avuga ko uburyo amatungo atwarwamo igihe agiye kubagwa byangiza ubuziranenge bw’inyama, ndetse zikaba zagira ingaruka ku muntu uziriye.
Simbarikure avuga ko iyo itungo baritwaye riziritse usanga amaraso adatembera neza mu ruhu, bigatuma ajya mu nyama, kandi iyo ziretsemo amaraso ntabwo umuntu yemerewe kuzirya.
Ati “Ubundi inyama ziretsemo amaraso zigahindura ibara ntabwo umuntu yemerewe kuzirya, kuko ya maraso aba arimo mikorobe zishobora gutera umuntu indwara”.
Zimwe mu ndwara zishobora kwibasira umuntu kubera kurya inyama z’amatungo yafashwe nabi igihe agiye kubagwa, harimo izifata mu rwungano ngogozi, bigatera umuntu kuribwa mu nda, akaba yaruka ndetse agacibwamo.
Impamvu inyama ziba zidafite ubuziranenge nuko rya tungo riba ryabazwe ryamaze kugira ubwoba n’umuhangayiko ukabije noneho bigatuma inyama zigiramo ikinyabutabire kitwa ‘acide lactique’ gituma inyama ihinduka umweru ndetse ugasanga irimo amazi menshi inoroshye cyane.
Ati “ Iyo uyiriye wumva nta buryohe ifite kuko iba yatakaje umwimerere wayo biturutse kuri wa muhangayiko itungo ryagize mbere yo kubagwa”.
Simbarikure avuga ko itungo iyo ryagize umuhangayiko w’igihe kirekire inyama ihinduka umukara ndetse igakomera, ku buryo nayo usanga yatakaje uburyohe.
Nubwo kubaga itungo wabanje kurihangayikisha atari byiza ngo inyama zaryo ntabwo zishobora kwica umuntu ngo apfe kuko ibinyabutabire zigiramo biba bitatuma umuntu apfa.
Ni byiza kubanza kuyapima mbere yo kubagwa
Amatungo atapimwe neza usanga afite indwara z’inzoka, ibihaha n’indwara ya ruje ku ngurube bigatuma uwariye izo nyama na we yandura za ndwara.
Ati “Ubundi iyo izi ndwara zigaragaye mu itungo, cyane cyane iy’ibihaha, itungo ryose turarijugunya kuko tuba tutizeye ubuziranenge bwaryo, ikindi iyo amatungo atapimwe neza bishobora kwanduza uwariye inyama zayo”.
Simbarikure avuga ko iyo itungo ribazwe ryabanje gukorerwa ibikorwa biribabaza bituma risohora imisemburo igakwira mu nyama zayo, kandi ko iyo misemburo atari myiza ku nyama.
Simbarikure avuga ko itungo mbere y’uko ribagwa ryagombye kuba ryaruhutse, rigomba kugezwa ku ibagiro rikamara amasaha 12 ritarya ariko ntirirenze amasaha 36 ritarabagwa. Ikindi nuko muri ayo masaha rigomba guhabwa amazi gusa kugira ngo wa mwanda w’ibiva mu nda ugabanuke.
Simbarikure avuga ko igihe cyo kubaga itungo rinyuzwa mu nzira yagenwe itaryemerera kureba inyuma cyangwa ku ruhande kugira ngo ritabona rigenzi ryaryo ryapfuye rikababara ndetse rikagira ubwoba n’igihugunga mbere yo kubagwa.
Ati “Ababaga amatungo bakoresha igikoresho cyabugenewe cyo kuritesha ubwenge bakarirasa mu gahanga rikagwa rigatakaza ubwenge bagahita barikata batarengeje iminota itatu kugira ngo ritazanzamuka rikabimenya.
Iyo bamaze kurikata ritangiye kuva amaraso barinyuza mu minyururu yabugenewe bakayicurika kugira ngo amaraso yaryo arishiremo bakabona kuribaga barikuraho uruhu ndetse bakanatunganya inyama zaryo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|