Ni irihe funguro rya Mugitondo ritanga imbaraga z’umunsi wose?
Abahanga mu by’imirire bavuga ko ifunguro rya mu gitondo ari ryo rifasha umubiri n’ubwonko gukora neza kuko umuntu aba arifashe nyuma y’amasaha menshi y’ifunguro rya nijoro.
Wowenjye Shema Arlette Inzobere mu by’imirire ukora ku kigo nderabuzima cya Tare mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo avuga rya Mugitondo rigomba kuba rigizwe n’ibirinda indwara, ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri kandi ko umuntu agomba kubifata byose.
Ibi kandi bishobora kuboneka kuri buri wese mu bushobozi bwe, ari naho Shema agira ati “Nk’umuntu ubifitiye ubushobozi aba ashobora kwifatira umutobe w’imbuto ikirahure kimwe, agapande k’umugati kamwe, ndetse n’igi.”
Umuntu kandi ashobora gufata umuneke umwe cyangwa urubuto rwa pome, umugati umwe wa ‘sandwich’ igikombe cy’igikoma cya 250 ml cyangwa igikombe cy’amata.
Shema avuga ko gufata ifunguro ryuzuye kandi ryujuje intungamubiri bifasha kongera imbaraga, kunoza imikorere y’ubwonko no kwirinda indwara zituruka ku mirire mibi.
Ibinyampeke birimo intungamubiri zitanga imbaraga
Shema akomeza avuga ko gufata ifunguro rya mu gitondo ririmo ibinyampeke nk’umuceri, Kawunga, igikoma ibishyimbo, imboga, ikijumba, umugati n’ibindi bitandukanye biha umubiri ingufu zituma umuntu abasha gukora neza akazi ke ka buri munsi.
Agura ati“Ni ingenzi kongeramo Poroteyine ziboneka mu magi, amata, Yawurute, ibishyimbo, soya cyangwa inyama nke. Poroteyine zifasha mu kubaka no gusana ingingo z’umubiri ndetse zigatuma umuntu adasonza vuba”.
Mu mbuto umuntu ashobora gufata nka avoka, imineke, amapera, amacunga cyangwa inanasi zitanga vitamini n’intungamubiri zirinda indwara. Imboga na zo zifasha umubiri kugira ubudahangarwa bwiza no kunoza igogorwa.
Nubwo gufata ifunguro mu gitondo ari byiza Shema avuga ko, kunywa amazi meza cyangwa icyayi kitashyizwemo isukari nyinshi ari ingenzi mu gutuma umubiri ukora neza no kwirinda umwuma mu gitondo.
Nyuma yo gufata ifunguro na bwo kandi, umuntu ashobora gutegereza iminota 30 akanywa amazi ikirahure kimwe kugira ngo igogora rigende neza.
Abakora akazi kabasaba ingufu bo bakwiriye gufata infunguro rimeze gute?
Shema avuga ko abantu bakora akazi gasaba ingufu baba bakwiriye kurya ibintu bibatera imbaraga.
Yatanze urugero rw’umunyonzi ko atannywa igikoma gusa ngo afate n’umugati umwe ngo abe afashe ifunguro rikwiriye.
Ati “We kuko aza gukoresha imbaraga nyinshi asabwa kurya ibimutera imberaga kugira ngo akore azifite”.
Aha yagaragaje ko umunyonzi ashobora gufata igikombe cy’amata cya ml 500 ndetse akaba yafata n’umugati, cyangwa se agafata umwumbati cyangwa ikijumba, byanamushobokera akaba yarya ibiryo bigizwe n’umuceri, ibishyimbo n’imboga, akibuka no kurya urubuto yaba avoka cyangwa umuneke, ariko ntiyibagirwe no kunywa amazi.
Kuki ari ingenzi kurya mu gitondo?
Kurya mu gitondo bifasha kwirinda umunaniro n’inzara ikabije mu masaha ya mbere y’umunsi, byongera ubushobozi bwo gutekereza neza no kwiga ku banyeshuri, bigabanya ibyago byo kurya nabi ku manywa cyangwa nijoro kuko umuntu atarya byinshi, bifasha kugenzura ibiro no kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi.
Nubwo umuntu akwiriye kurya mu gitondo ngo nibyiza ko iryo funguro rikwiye kuba riringaniye, kuko kurya ugahaga cyane bituma umuntu yumva asa nk’unaniwe bigatuma adakora akazi neza.
Agira ati “Gufata ifunguro ryuzuye mu gitondo ni intambwe ya mbere yo kugira ubuzima bwiza n’imbaraga zo guhangana n’imirimo ya buri munsi”.
Abatuye mu cyaro nabo bakwiriye gufata ifunguro rya mugitondo
Shema avuga ko abantu bo mucyaro nabo baba bakwiriye gufata ifunguro rya mugitondo kuko ribafasha kujya mu mirimo yabo isaba imbaraga bakomeye bameze neza.
Avuga ko nubwo baba ari abahinzi bashobora kuba bafata ikijumba n’avoka bakanywa n’igikombe cy’igikoma bakajya mu mirimo yabo.
Aha ni naho ahera avuga ko umuntu ashobora gufata nk’ikigori gitetse cyangwa cyokeje akanywa n’igikombe cy’igikoma ndetse akarya n’umuneke.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|