Kurisha inkoko ifi:Umuntu akwiye kwiyarurira ate ahategurirwa amafunguro menshi?
Abantu benshi bakunze gufata ifunguro ririho ibiribwa bitandukanye kubera kutamenya intungamubiri zibigize ndetse bamwe ugasanga ifunguro ryabo rigizwe ahanini n’ibiribwa bifite intungamubiri zimwe.
Akenshi usanga bikunze kuba nk’ahantu habaye ibirori cyangwa se muri resitora aho umuntu yiyarurira kuri buri funguro ryose riteguye nyamara ugasanga ibyo agiye kurya hari ibihuje intungamubiri.
Inzobere mu by’imirire zivuga ko umuntu atari akwiye kurya ifunguro rihuje intungamubiri ahubwo ko aba akwiriye kurya ibitera imbaraga, Ibyubaka umubiri, Ibirinda indwara, akarya imbuto ndetse akanywa n’amazi.
Wowenjye Shema Arlette Inzobere mu by’imirire ukora ku kigo nderabuzima cya Tare mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo avuga ko mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bibaza niba kurya ibiribwa bitandukanye bitanga imbaraga icyarimwe ari byiza ku buzima.
Ati“Ibijumba, imyumbati n’ibitoki, amateke, ibikoro, byose bifite akamaro gakomeye kuko bitanga imbaraga nyinshi ku mubiri. Ibi biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zitwa ‘carbohydrates’, zifasha umubiri gukora neza no kugira ingufu mu mirimo ya buri munsi. Ni yo mpamvu usanga bikundwa cyane n’abantu bakora imirimo ivunanye cyangwa abakenera imbaraga nyinshi”.
Akomeza avuga ko nubwo bitanga imbaraga, kurya ibi biribwa byose icyarimwe si byiza ku mubiri w’umuntu kuko byose bikungahaye ku bwoko bumwe bw’intungamubiri, bityo umubiri ukabura izindi ntungamubiri z’ingenzi nko kubaka umubiri no kuwurinda indwara.
Ati “Iyo umuntu aririye ibiribwa byinshi bitanga imbaraga ‘carbohydrates’ icyarimwe, ashobora kumva ahaze cyane ariko umubiri ntubone indyo yuzuye. Hari n’igihe bishobora gutuma isukari yo mu maraso izamuka cyane, cyane cyane ku bantu bafite ibibazo bya diyabete”.
Shema avuga ko indyo nziza ari igizwe n’ibyiciro bitandukanye by’ibiribwa. Ni byiza guhitamo kimwe mu biribwa bitanga imbaraga nk’ibijumba cyangwa amateke, hanyuma ukabihuza n’ibindi bifite intungamubiri zitandukanye.
Ati “Urugero rwiza rw’indyo yuzuye ni nko kurya ibijumba hamwe n’ibishyimbo n’imboga rwatsi, cyangwa amateke ugashyiraho isombe n’inyama nkeya. Ibi bituma umubiri ubona imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara icyarimwe”.
Kugira ubuzima bwiza bisaba kurya ibiribwa bitandukanye no kwitondera uko ubihitamo mu ifunguro rya buri munsi.
Dore uko wafata ifunguro rikwiriye utarengeje urugero
Mu birori nk’ubukwe cyangwa muri resitora, usanga amafunguro aba ari menshi kandi atandukanye ku buryo umuntu ashobora kurenza urugero atabizi. Hari igihe umuntu afata inyama z’ubwoko bwinshi icyarimwe nk’inyama y’inka, iy’inkoko n’iy’ifi atekereza ko ari ukwiyubaha cyangwa kurya neza. Nyamara, hari uburyo bwiza bwo kwiyarurira butuma wubaha ubuzima bwawe kandi ugasohoka wishimye.
Shema avuga ko mbere yo kurya icya mbere, umuntu akwiye gutangira kwiyarurira utekereza ku rugero. Nubwo amafunguro yaba ari menshi, ntibisobanuye ko ugomba gufata byose icyarimwe. Umubiri ukenera indyo iringaniye, si ukugwiza ibintu byinshi ku isahani. Gushyiraho inyama zose icyarimwe bishobora gutuma urya proteyine nyinshi kurenza izindi ntungamubiri, kandi bikakuremerera.
Icya kabiri, ni uguhitamo neza. Aho gufata ubwoko bwose bw’inyama, wahitamo ubwoko bumwe cyangwa bubiri bugushimishije, ukongeraho ibindi byunganira ifunguro nk’ibirayi, umuceri cyangwa amateke, ndetse n’imboga. Ibi bituma ubona indyo yuzuye aho kwibanda ku cyiciro kimwe gusa.
Ati “ Icya gatatu, ni ukwibuka imboga n’imbuto. Mu mafunguro y’ibirori, abantu benshi birengagiza imboga nyamara ari zo zifasha igogorwa ryiza no kuringaniza ifunguro. Gushyira imboga ku isahani yawe bigufasha kurya neza kandi nturengere”.
Shema avuga ko igihe umuntu arya ari byiza kwirinda kurya vuba cyangwa kurya cyane kubera ko ibiryo ari byinshi. Kurya buhoro no kumva igihe uhaze bigufasha kwirinda kurenza urugero.
Indi nama y’ingenzi agira abiyarurira ahateguye amafunguro menshi nuko atari ngombwa kugerageza buri kintu cyose kiboneka ku meza mu ifunguro rimwe.
Ati“Niba ari ibirori bimara igihe, ushobora kugerageza bimwe muri ibyo byiciro bitandukanye aho kubifata byose icyarimwe”.
Ingaruka zo kurya ugahaga cyane
Shema agira abantu inama abantu bakunda kurya ibiryo byinshi, cyane cyane iyo babonye amafunguro atandukanye kandi meza ko kurya ibiryo byinshi cyane ugahaga cyane (kagwa ivutu) ari bibi ku buzima bw’umuntu.
Ati “ Hari n’igihe umuntu arya kugeza aho yumva ahaze cyane, akumva igifu cyuzuye ku rugero rurenze. Nubwo bishobora gusa n’aho nta kibazo kirimo, kurya ugahaga cyane bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima”.
Zimwe muri izo ngaruka ziba ku muntu wariye cyane, zirimo gutuma igifu cyuzura kurenza uko bikwiye bikaba byatuma umuntu yumva aremerewe kandi ananiwe. Akenshi nyuma yo kurya cyane, abantu benshi bumva bashaka kuruhuka cyangwa gusinzira kuko umubiri uba uhangayitse mu igogorwa ry’ibiryo byinshi icyarimwe”.
Indi ngaruka bigira ni ukubyimba mu nda no kugubwa nabi. Igifu cyuzuye cyane gishobora gutera umwuka mwinshi mu nda, bikaba byatera uburibwe cyangwa kumva umuntu abangamiwe. Ibi bituma umuntu atabasha gukora neza cyangwa kwibanda ku kazi ke n’ibindi bikorwa yateganyaga gukora.
Shema avuga ko kurya cyane iyo bibaye akamenyero, bishobora no gutuma umuntu yiyongera ibiro mu buryo budasanzwe. Umubiri ukabika ingufu zirenze izo ukeneye mu buryo bw’amavuta, bigatera umubyibuho ukabije. Uyu mubyibuho ushobora no kongera ibyago by’indwara zitandukanye nk’iz’umutima n’umuvuduko w’amaraso ndetse na Diyabete.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|