Jye mumpe amajanja... uriya yasabye umutwe - amahitamo mashya ku bakunda ifunguro ry’inkoko

Mu bihe byo hambere, umutetsi yajyaga ku isoko akagura inkoko, akayibaga, agakuragaho igice cy’amajanja n’umutwe akabijugunyira imbwa cyangwa injangwe ariko ubu ntibigihabwa amatungo ahubwo nabyo bisigaye ari imari.

Emmanuel Ntigurirwa ucuruza inyama mu isoko rya Kimironko mu mujyi wa Kigali avuga ko hashize imyaka 2 acuruza amajanja n’imitwe y’inkoko.

Agira ati“Jyewe nagize igitekerezo cyo kuyacuruza kubera ko hazaga abantu bayambaza nuko ntangira ncuruza make nk’ibiro 5 ku munsi ariko bakomeje kuyansaba nongera ibiro ku buryo ubu ku munsi ncuruza ibiro 30”.

Ntigurirwa avuga ko ikiro cy’amajanja akigurisha 2000frw naho ikiro cy’imitwe y’inkoko akakigurisha 1500frw.

Ati“Abanyarwanda babigura ni bake cyane kuko abenshi babihaha ni abanyamahanga, nkeka ko n’abanyarwanda baza kubihaha baba batumwe n’abanyamahanga bakorera akazi ko mu rugo”.

Iyo hari uyashaka barabanza bakayakuramo inzara bakayaharuraho uruhu rukomeye rw’inyuma hagasigara igice cyoroshye.

Ati“Ntuzi se ko amaguru y’Inkoko agira ibintu inyuma bikomeye bimeze nk’ibiri ku mubiri w’Ifi? Nibyo tubanza gukuraho ubundi tukayaronga akayatwara atunganyije. Gusa hari n’abayatwara adatunganyije bakabyikorera”.

Ni izihe ntungamubiri ziba mu majanja y’Inkoko

Abahanga mu mirire bagaragaza ko amajanja y’inkoko afite intungamubiri zifitiye umubiri akamaro kanini.

Inzobere mu by’imirire Ndikubwayo Innocent ukora ku kigo nderabuzima cya Burehe mu karere ka Rulindo avuga ko mu majanja no mu mutwe w’inkoko habamo Collagen ikaba ari Poroteyine ifasha uruhu, amagufa n’ingingo gukomera no kugumana ubuzima bwiza.

Ati “ Amajanja y’inkoko agizwe ahanini na collagen, ikaba ari poroteyine ifasha uruhu gukomera no kugumana itoto. Collagen kandi ifasha amagufa, ingingo n’imikaya gukora neza, bityo bikagabanya ibibazo byo kubabara ingingo cyane cyane ku bantu bakuze”.

Ndikubwayo avuga ko kubera ko Amajanja aba arimo calcium, phosphorus n’izindi ntungamubiri, afasha amagufa gukomera ndetse akagabanya ibyago byo kurwara indwara zifata amagufa.

Amajanja y’inkoko arimo poroteyine zifasha umubiri kubaka no gusana utunyangingo. Ni yo mpamvu ashobora gufasha abantu bafite intege nke cyangwa abakora imirimo ibasaba imbaraga nyinshi kumva bakomeye.

Ndikubwayo asobanura ko Collagen ifasha n’imisatsi gukura neza no kudacika vuba.

Icyitonderwa ku buryo ategurwa

N’ubwo bimeze bityo, amajanja y’inkoko akwiriye gutegurwa neza kugira ngo uyarya yirinde kugira umwanda cyangwa ibinure byinshi bishobora kugira ingaruka ku buzima.

Ati “ Ni byiza kuyasukura neza no kuyateka igihe gihagije. Amajanja y’Inkoko akwiye gutekwa neza kugira ngo yoroshye kandi yice udukoko dushobora guteza uburwayi. Mu buryo busanzwe iyo utekeye mu isafuriya isanzwe, ashobora gutekwa hagati y’iminota 45 n’isaha 1 n’igice bitewe n’ubukure bw’inkoko. Iyo ukoresheje ‘pressure cooker’, akenshi bifata hagati y’iminota 20 na 30 gusa”.

Akomeza asobanura ko mbere yo kuyateka, ari byiza kuyasukura neza, gukuraho inzara, kuyaronga mu mazi ashyushye cyangwa kuyababura gato ku muriro kugira ngo uruhu rudasukuye neza ruveho.

Ati “Iyo amaze gutekwa neza aba yoroshye kandi inyama n’utugufa twayo biroroha mu kubirya”.

Zimwe mu ngaruka zishobora kubaho

Nubwo Amajanja y’inkoko afite intungamubiri zifasha umubiri, ashobora no kugira ingaruka zimwe na zimwe igihe asukuwe nabi cyangwa akaribwa birengeje urugero.

Amajanja y’inkoko ashobora gutera ibinure byinshi, cyane cyane iyo atetswe mu mavuta menshi cyangwa akabikwa nabi. Ibinure byinshi byateza ibyago by’indwara y’umutima.

Ku bantu bayategura bagashyiramo umunyu mwinshi cyangwa ibirungo byinshi cyane ngo nabyo si byiza kuko bishobora kugira ingaruka ku bantu bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Amajanja y’inkoko ashobora no kuba arimo ‘purine’ nyinshi, ishobora kongera ikibazo cya ‘goutte’ ku bantu bayirwara.

Purine ni ubwoko bw’utunyangingo duto tuboneka mu biribwa dufasha mu kubaka no gusimbuza ingingo (cells), ariko iyo turenze urugero bishobora gutera aside nyinshi igatera uburwayi bwo kubyimba ingingo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka