Japanda: Uko umusore yavuye Nyamasheke akaza i Kigali kwakira umurage w’Abayapani

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye afite impamyabumenyi mu mibare, ibinyabuzima n’ubutabire (MBC), Daniel Niyogushimwa yashatse akazi mu karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda ariko arakabura.

Aravuga ati: “Iyo ugeze kuri urwo rwego rw’amashuri, amahitamo aba ari make.”

Uyu musore wari ufite imyaka 19 icyo gihe yafashe urugendo rwerekeza i Kigali rwamaze hafi amasaha icumi. Yagize amahirwe ahura n’inshuti ye Claude Bayizere mu mwaka wa 2016.

Yamumenyesheje abashakanye b’Abayapani bayoboraga Japanda, resitora y’ibiryo by’Abayapani iri i Kacyiru, aho Claude yakoraga nk’umutetsi.

Uyu muryango wakiriye Niyogushimwa kugira ngo amenyerezwe akazi, nyuma aza no guhabwa akazi. Nyuma y’umwaka umwe gusa, abo Bayapani bari bamaze kubona umuntu bashoboraga gusigira ibikorwa byabo mbere yo gusubira mu gihugu cyabo cyo mu Burasirazuba bwa Aziya.

Ati: “Twari abakozi benshi hano, ariko igihe bashakaga kugenda bahisemo kundagiza ibikorwa byabo. Buri mukoresha agira uko afata abantu.”

Amasezerano yabo yavugaga ko Niyogushimwa yajyaga afata amafaranga y’abakiliya baza kurira aho ndetse n’ay’ibikorwa byo gutegura amafunguro hanze, kugira ngo resitora ikomeze gukora, naho umunyamigabane w’Umuyapani agafata amafaranga yose yishyurwaga hakoreshejwe uburyo bwo kuri internet.

Mu mwaka wa 2018, nyuma y’umwaka umwe gusa, bongereye amasezerano maze Niyogushimwa aba nyiri resitora wese.

Agira ati : “Ibiryo byacu bikomoka ku muco w’Abayapani gusa.”

Ibiryo by’Abayapani bisobanuye indyo nziza – Niyogushimwa

Nk’uko Niyogushimwa abivuga, “ibiryo by’Abayapani bitanga indyo nziza, bitandukanye n’abakunda ibiryo by’iwacu bashobora gutekereza ko birimo amafunguro atajyanye n’umuco wacu.”

Yakomeje agira ati: “Ibikoresho ni bimwe, ahubwo itandukaniro riri mu buryo bwo guteka. Urugero, mu buryo bw’Abayapani amavuta yo gutekesha si yo aza ku mwanya wa mbere.”

Ifunguro rya Ramen. Ninde wavuze ko isosi ifata igihe gito gutegurwa? Bisaba amasaha 12 kugira ngo ibe yateguwe neza.

Kimwe mu biryo bikunzwe cyane muri ubu bwoko bw’imirire ni Ramen, ikorwa ahanini n’isosi y’inyama z’ingurube n’amakaroni yitwa noodle.

Ati: “Duteka iyi sosi amasaha cumi n’abiri yose.”

Iri funguro ritangwa rifite umufa ushingiye ku nyama, akenshi wongerwamo soya sauce cyangwa miso, kandi rigashyirwaho ibindi birungo nk’inyama z’ingurube zaciwe uduce duto, algues zumishijwe, menma n’ibitunguru by’ibibabi.

Nubwo buri gace k’u Buyapani kagira ubwoko bwihariye bwa ramen, nka tonkotsu ramen yo muri Kyushu cyangwa miso ramen yo muri Hokkaido, kuba u Rwanda rudakora ku nyanja bishobora gutuma haboneka gusa bumwe muri ubwo bwoko.

Teriyaki (imbere) na Ramen.

Hagati aho, Mazemen ni ubwoko bwa ramen budatangwa mu mufa ahubwo butangwa bufite isosi.

Nubwo inyama z’ingurube zisanzwe zizwiho kugira ibinure byinshi, mu Buyapani biba bitandukanye kuko ibikoresho byifashishwa mu guteka bifasha kugabanya ayo mavuta.

Ramen kandi ifasha umuntu kwimenyereza gukoresha uduti two kuriraho twitwa chopsticks, ariko abatazi kubikoresha ntibagira ikibazo kuko umutetsi abaha ibikoresho bisanzwe byo ku meza.

Ikindi funguro umuntu adakwiye kubura muri resitora y’Abayapani ni Teriyaki barbecue chicken don.

Abenshi bakunze gukoresha gusa ijambo “teriyaki” nubwo rifite ubwoko bwinshi n’ibikoresho byinshi.

Muri Japanda, bemeza ko inkoko ya Teriyaki yokeje ari ifunguro ryoroshye gutegura kandi riryoha cyane.

Nu buryo bwo guteka, inkoko yoroshye kandi irimo umutobe inyunyizwamo isosi nziza ya Teriyaki, nyuma ikotswa neza. Itangwa iri kumwe na salade zitandukanye zikunzwe hano harimo chou na céleri ndetse n’ibindi bikoresho.

Ati: “Mu Buyapani, amafunguro arimo ibikoresho bitwika ibinure nka tangawizi, divayi yifashishwa mu guteka, soya sauce n’ibindi.”

Iyo wumvise bavuga Teriyaki Barbecue Chicken, uku ni ko umutetsi atangira kuyitegura.

Mu by’ukuri, mu mafunguro y’Abayapani, barbecue cyangwa Yakitori bifite umwanya ukomeye cyane. Bikunze gutangwa hamwe na salade na divayi y’Abayapani izwi nka Sake cyangwa Takashimizu ikorwa mu muceri wasembuwe kandi ikoreshwa cyane mu birori.

Iyo wakiriye umushyitsi w’icyubahiro

Nubwo Niyogushimwa ataragera mu Buyapani kugeza ubu, azi neza ko iyo hari umushyitsi w’icyubahiro mu muco w’Abayapani, ikintu cya mbere umutetsi atekereza ari Sushi.

Sushi ni ifunguro ry’Abayapani rikozwe n’umuceri uteguwe ukavangwa na vinaigre, akenshi wongerwamo isukari n’umunyu, ugaherekezwa n’ibindi birungo nk’ibiribwa byo mu nyanja, rimwe na rimwe bidatetswe, hamwe n’imboga.

Uburyo sushi itegurwa n’uko itangwa biratandukanye cyane, ariko ikintu cy’ingenzi gihora gihari ni umuceri wa sushi uzwi nka Shari cyangwa Sumeshi.

Ati: “Iyo dufite bene uwo mushyitsi, nibura tugomba kugira salade, ibiryo bikaranze neza birimo n’ibiryo byo mu nyanja n’ifu ya tofu.”

Igihe Niyogushimwa yageraga muri Japanda, yari imaze umwaka umwe itangiye. Byamugiriye akamaro nk’umuntu ku giti cye, ariko ubu resitora ifitiye akamaro umuryango we mugari ndetse n’abakozi n’imiryango yabo.

By’umwihariko, yongeye guhura na Dukundane Alice wahoze ari umukozi wa Japanda mbere yo kujya muri kaminuza. Nyuma baza kubana nk’umugore n’umugabo, ubu bafite umwana umwe w’umukobwa.

Ati: “Iki ni kimwe mu bintu by’ingenzi nagezeho kubera Japanda. Byongeye kandi, nabonye impamyabushobozi esheshatu mu mahugurwa atandukanye ajyanye n’imiyoborere, serivisi, guteka n’ibindi, kandi ni ingenzi cyane mu buzima bwanjye.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka