Itondere guha amata y’inka umwana utaragira umwaka

Abahanga mu by’imirire bavuga ko guha umwana utaragira umwaka amata y’inka bimutera uburwayi butandukanye burimo no kubura amaraso mu mikurire ye.

Wowenjye Shema Arlette Inzobere mu by’imirire ukora ku kigo nderabuzima cya Tare mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo avuga ko umubiri w’umwana uba utaragira imbaraga zo kwakira amata y’inka, kubera intungamubiri nyinshi ayo mata afite ndetse no kuba yaremerera igifu.

Shema agaragaza zimwe mu ngaruka ziba ku mwana muto zirimo kurwara impiswi, cyangwa kurwara mu nda, kubyimba umubiri ndetse no guhumeka nabi.

Agira ati“Umwana wanyoye amata y’inka ari munsi y’umwaka agira ikibazo cyo kubura amaraso mu mikurire ye ugasanga anarwaragurika cyane kuko umubiri we udafite ubudahangarwa”.

Shema avuga ko bituma umwana akura adafite imyunyungugu ihagije ndetse n’ubudahangarwa, bikaba bishobora gutuma arwaragurika.

Aya mata kandi ngo anaremerera impyiko ugasanga bishobora kumutera uburwayi igihe yayanyoye ku kigero cyo hejuru.

Ati“Niba umwana akiri muto cyane, atarageza umwaka aba akwiriye konka gusa, noneho agatangira guhabwa imfashabere agize amezi atandatu ariko nabwo hakirindwa kumuha amata y’inka ku kigero cyo hejuru kugira ngo atamutera ibibazo byo kunanirwa kurya neza ndetse no kuzabura amaraso mu mikurire ye”.

Shema avuga ko ubundi umwana muto aba akwiriye amata y’ifu acuruzwa muri za Farumasi kandi akaba yaragenewe guhabwa abana bakiri bato kugera ku mezi atandatu.

Gusa avuga ko byaba byiza akoreshejwe hari impamvu z’ubuvuzi zibimusabye no mu gihe umubyeyi we adafite amashereka ahagije.

Ubundi umwana urengenje amezi atandatu agaburirwa ate?

Shema avuga ko umwana urengeje amezi 6 atangira guhabwa indyo yunganira ibere ariko agakomeza konka nibura kugera ku myaka ibiri.

Umwana urengeje amezi atandatu ashobora guhabwa igikoma cy’ibinyampeke birimo ifu y’ibigori, amasaka, uburo, hakaba hakongerwamo soya cyangwa amata.

Ati “Ashobora guhabwa ibirayi, ibitoki, umuceri, ibijumba bitogoshejwe neza, imboga zitekanye n’ikirayi, karoti, dodo, imbuto zirimo ipapayi, avoka, n’imineke”.

Iyi nzobere mu by’imirire ivuga ko ari byiza kumuha igi rimwe ku munsi guhera ku mezi 6, ndetse ko ashobora no kurya inyama cyangwa amafi bitetse neza kandi byoroshye.

Inshuro zo kugaburira umwana ku munsi

Shema avuga ko umwana ufite amezi 6 kugera ku mezi 8 ahabwa ifunguro inshuro 3 ku munsi ndetse akanonka. Amezi 9 kugera kuri 11 yonka inshuro 3 cyangwa 4 ku munsi ubundi agahabwa ifunguro rito hagati nk’inshuro 4 k’umunsi.

Nubwo bimeze gutyo Shema avuga ko atari ihame ry’uko umwana aryagagura ahubwo ko ari byiza ko umubyeyi agena amasaha azwi yo kuriraho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka