Inyama nziza ni iyabanje kujya muri Firigo - Impuguke
Abanyarwanda biganjemo abakunzi b’inyama, ariko abenshi ntibasobanukiwe inyama nziza iyo ari yo ndetse n’uko bagomba kubika iki kiribwa kugira ngo kidatakaza ubuziranenge n’uburyohe.
Gaspard Simbarikure ushinzwe ubugenzuzi bw’Isuku, Ubuziranenge, ndetse n’akato k’ibikomoka ku matungo mu kigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Abaguzi (RICA), avuga ko ubundi inyama nziza ari izabanje kubikwa muri Firigo amasaha 24 kugira ngo mikorobe zagiyeho zibanze zipfe.
Asobanura uburyo inyama igomba kujyanwa aho icururizwa, Simbarikure avuga ko ari byiza ko inyama itagomba kurenza amasaha abiri ikiri mu nzira.
Ati “Hashyizweho uburyo bwo kuzitwara ahantu ziba ziri mu bukonje noneho zikagera aho zicururizwa zitarahura na mikorobe zizangiza”.
Simbarikure avuga ko inyama zikonjeshwa mu buryo bubiri burimo gukonjesha bikabije, no gukonjesha mu buryo bworoheje.
Inyama zakonjeshejwe ku bukonje bukabije ziba ziri kuri Dogere serisiyusi -18, zishobora kumara hagati y’amezi 3 na 12 zigifite ubuziranenge.
Ati “Kugira ngo uyirye ikuryoheye nta kintu cyahindutse cyane, ni uko yaba ibitswe hagati y’amezi atatu n’amezi ane ukumva nta kintu cyahindutse, noneho kuva ku mezi 3 kugera kuri 12 ushobora kuyirya ukumva icyanga cyaragabanutse kuko iba itagifite umwimerere wayo kubera ubukonje”.
Gusa asaba abantu kwirinda gucomokora firigo bya hato na hato kuko bituma ya nyama ishobora gutakaza ubuziranenge bitewe n’umwanya Firigo imaze idacometse.
Ati “Umuriro ushobora kugenda nk’amasaha abiri, cyangwa atatu, noneho ukongera ukagaruka icyo gihe rero za nyama zishobora kwangirika umuntu ntabimenye bikaba byamugiraho ingaruka mu mubiri zirimo kuba zamutera uburwayi bwo kumva ataguwe neza mu nda”.
Bimwe mu bibazo umuntu wariye inyama zitujuje ubuziranenge ashobora guhura na byo harimo kurwara mu gihe inyama yariye zirimo uburwayi amatungo ahuriyeho n’abantu (zoonoses).
Harimo kuba yarwara uburwayi bushobora guturuka ku bisigazwa by’imiti mu gihe itungo ryabazwe riri ku miti itararishiramo.
Uburwayi bushobora kuvamo urupfu bitewe n’ubukana bwa mikorobe n’uburyo uwaziriye yatinze kwihutira kujya kwa muganga.
Simbarikure agira abantu inama zo kurya inyama babitse neza mu bukonje buhoraho, kuko ari byo bibungabunga ubuziranenge bwazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|