Ikawa: Nanywa ingana iki, ryari?

Inzobere mu mirire zisobanura uburyo umuntu yagombye kunywamo ikawa ndetse n’ingano umuntu akwiye kunywa.

Ndikubwayo Innocent Inzobere mu by’imirire ukora ku kigo nderabuzima cya Burehe mu karere ka Rulindo abisobanura agira ati “ Iyo uyinyoye cyane cyane nimugoroba cyangwa nijoro, ishobora gutuma udasinzira neza, bigatera umunaniro ku munsi ukurikiyeho”.

Abantu banywa ikawa nyinshi bashobora kugira ikibazo cyo guhangayika, kumva badatuje, ndetse n’umutima ugatera vuba. Ibi biterwa n’ingaruka caféine igira ku mikorere y’umubiri.

Ikawa ishobora kongera aside mu gifu, bigatuma bamwe baribwa mu nda cyangwa bagira ikibazo cy’uko aside iri mu gifu igaruka ikazamuka mu muhogo ‘acid reflux”. Ku bantu bafite igifu cyoroshye, ibi bishobora gutera uburwayi bw’igifu.

Ati“Kunywa ikawa nyinshi bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso wiyongera, bikaba byateza ibibazo ku bantu basanzwe bafite ikibazo cy’umuvuduko uri hejuru w’amaraso ‘hypertension’ kumererwa nabi bigatuma uwo muvuduko wabakururira urupfu”.

Ndikubwayo avuga ko iyo umubiri umenyereye ‘caffeine’ iba mu ikawa, umuntu yumva ayikenera buri munsi. Iyo uyinywa ayihagaritse, ashobora kugira ibimenyetso nko kubabara umutwe, kurakara, cyangwa kumva afite umunaniro ukabije.

Ati “Nubwo ikawa iguha imbaraga z’ako kanya, nyuma y’igihe gito ushobora kumva unaniwe cyane kurushaho, bigatuma uyisubiraho inshuro nyinshi”. Kunywa ikawa mu rugero ni ingenzi. Amatasi mato 2 arahagije ku bantu benshi. Ni byiza kandi kwirinda kuyinywa nijoro ahubwo umuntu akagerageza ibindi binyobwa nk’icyayi kidafite caffeine mu rwego rwo kwirinda kubura ibitotsi nijoro”.

Ni Ingano ki y’Ikawa Umuntu Akwiye Kunywa ku Munsi?

Umuntu mukuru usanzwe adafite uburwayi yemererwa kunywa ikawa “caffeine” iri hagati ya miligarama 300 kugeza kuri 400 ku munsi. Ibi bingana n’amatasi 3 cyangwa 4 by’ikawa.

Ati “Ariko ibi bishobora gutandukana bitewe n’umubiri w’umuntu. Hari abumva caféine vuba cyane ku buryo n’igikombe kimwe gusa gishobora kubatera kudasinzira cyangwa guhagarika umutima”.

Ndikubwayo avuga ko hari ibyiciro by’abantu bagomba kugabanya cyane ikawa cyangwa kuyirinda burundu harimo abagore batwite, bagirwa inama yo kutarenza miligarama 200 z’ikinyobwa kirimo caféine ku munsi, abantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, abafite ibibazo byo kudasinzira, abafite ibibazo byo mu gifu nka Aside izamuka mu muhogo nyuma yo kurya yitwa mu rurimi rw’amahanga ‘acid reflux’.

Ndikubwayo agira abantu inama kwirinda kuyinywa nijoro, kugerageza kuyigabanya buhoro buhoro kuwari usanzwe uyinywa cyane, ndetse akanywa n’amazi ahagije kugira ngo yirinde umwuma.

Abwira abantu ko kunywa ikawa atari ikibazo iyo bikorwa mu rugero. Kandi ko ari byiza gukurikiza ingano isabwa no kumenya uko umubiri we uyakira ko ari byo bizabafasha kwirinda ingaruka mbi no kugumana ubuzima bwiza.

Asanga umuntu atari akwiriye kurenza amatase atatu mu cyumweru kuko aribyo byamurinda kuba imbata yayo ndetse no kuba yamutera ibibazo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka