Ibyo biribwa ushyira muri Frigo bidapfundikiye byakugwa nabi
Umuhanga mu bijyanye no gushyushya no gukonjesha ibintu cyangwa ahantu, Eng. Elie Tuyishimire, unayobora sosiyete yitwa Zero Technology, asobanura imikorere ya firigo, avuga ko hari igihe Gaz ifasha mu gukonjesha ishobora kwanduza ibiri muri firigo.
Agira ati “Firigo nk’icyuma gikonjesha ibyo umuntu agishyizemo, ikoresha Gaz ishyirwa mu kamashini kabugenewe, kayisunikira mu matiyo azengurutse iyo firigo, ari na yo ituma ibirimo bikonja. Iyo Gaz rero ni uburozi bitewe n’ibinyabutabire ikozwemo, hakaba igihe itiyo ishobora kuba ifite akenge gato cyane katagaragarira ijisho, ikajya icamo isohoka buhoro buhoro, umuntu ntabimenye”.
Ati “Iyo Gaz rero iragenda ikajya kuri bya biribwa umuntu yashyize muri firigo bidapfundikiye cyangwa bidapfunyitse neza mu masashe yabugenewe, aha ndavuga amasashe yemewe, ashobora kubora. Umuntu afashe bya biribwa aratetse cyangwa arashyuhije niba yari yabishyizemo bitetse, hanyuma akarya bwa burozi bikaba byagira ingaruka ku buzima bwe”.
Gupfumuka kw’ayo matiyo, ngo hari igihe biterwa n’umuntu ubwe ukoresha firigo umunsi ku munsi.
Tuyishimire ati “Hari ubwo umukozi afata icyuma akajya muri frizeri (igice cya firigo gikonjesha cyane), guharura ruriya rubura rubamo (glaçons) mu gihe akeneye nko gukonjesha amazi yo kunywa byihuse. Icyo gihe itiyo ashobora kuyikomeretsa ntabimenye, kabone n’ubwo yanabimenya sinzi niba yabivuga ngo isanwe bwangu. Icyo ni ikibazo gikunze kubaho”.
Yungamo ati “Ibi bikunze kubaho kuri firigo zishaje, amatiyo agatoboka agahitisha cyane ya Gaz, umuntu akabimenya ari uko firigo ye itagikonjesha. Icyo gihe ahamagara umutekinisiye akamurebera, akamubwira ko Gaz yashizemo ari ukongeramo indi. Hari igihe rero ahita amwongereramo Gaz atarebye impamvu indi yashizemo bitewe n’ubumenyi buke, akigendera hashira iminsi mike cya kibazo kikagaruka”.
Akomeza avuga ko uko iyo Gaz igenda isohoka mu matiyo ari ko yivanga na bya biryo bishyirwa muri firigo bidapfundikiye, ibi bigatera uburwayi ababiriye, ati “ni ngombwa buri gihe gupfundikira ibiribwa bishyirwa muri firigo”.
Tuyishimire agira inama abantu yo gukoresha abatekinisiye bazobereye muri ibi bintu byo gukonjesha no gushyushya, kuko bo babanza gupima bakamenya ikibazo aho giherereye, kuko nko kuri firigo zishaje bashobora kukugira inama yo gukuramo amatiyo yose asanzwemo, hagashyirwamo amashya.
Avuga ko buriya n’aho bacururiza inyama, zitagombye kurambikwa muri konjerateri uko zakavuye ku ibagiro nk’uko bikunze gukorwa, na zo ngo zagombye gupfunyikwa.
Urubuga Cité de Santé, ruvuga ko ibiryo byahumanyijwe na Gaz yo muri firigo, bishobora gutera uwabiriye inkorora, kurwara umutwe, kugira iseseme, kuruka, guhumeka nabi kuko iyi Gaz iyo ibaye nyinshi ahantu hafunganye isimbura umwuka mwiza usanzwe, n’ibindi, icyo gihe ngo ni ngombwa kujya kwa muganga.
Icyakora Gaz zirimo gusohoka ubu zirimo R600a (isobutane) cyangwa R134a, ntabwo zifite ubukana bwinshi nk’iza kera, harimo nk’iyitwa Fréon R12.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Muyandi magambo, turagirwa inama yo gukoresha ama frigo adatuma umuntu agira aho ahurira n’ayo matiyo anyuramo izo gaz ahari!
Ibyo uvuga nibyo kbc.
Murakoze kubw’inama nziza muduhaye.
Baguhe akazi ujye ubibakosorera neza🫴