Gutekesha amavuta inshuro zirenze imwe bishobora gutera indwara zidakira

Abahanga mu by’imirire bavuga ko atari byiza gutekesha amavuta y’ubuto inshuro nyinshi, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Nubwo bimeze bityo abantu benshi usanga amavuta batekesheje ifiriti batayamena ahubwo bayabika bakongera bakayatekesha ibiryo bisanzwe cyangwa se bakongera bagatekamo ifiriti.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko kumena amavuta batekesheje ifiriti biba ri ukuyangiza kuko aba ari menshi bityo bagahitamo kuyabika ngo bazongere bayatekeshe.

Mukamusoni Immacule yagize ati “Reka reka ubwo se n’ukuntu amavuga ahenze nayamena koko? Ndayabika nkongera nkayatekesha rwose nk’inshuro eshatu. Ndongera nkanayatekesha n’agafiriti igihe nabonye ibirayi cyangwa ibijumba nkaryoherwa”.

Siwe gusa kuko gutekesha amavuta inshuro irenze imwe abihuriyeho na Gasana Felix ucuruza amandazi na Capati mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Gasana we avuga ko amavuta ashobora kuyatekesha amandazi inshuro zigera kuri eshanu kugeza ubwayo ashize.

Ati“Reka sinjya mena amavuta ngo arashaje cyangwa ngo nuko nayatekesheje inshuro nyinshi jyewe ndayatekesha mpaka akamye burundu niho ngura andi, byaba ari ukwitera igihombo ndamutse nyamennye”.

Gusa aba bose bavuga ko kuva bayatekesha inshuro irenze imwe nta ngaruka z’ako kanya barahura nazo ariko usanga nta makuru ku ngaruka byabagiraho ku buzima bwabo n’abo bagaburira.
Inzobere mu mirire Benimana Jean Sauveur, ukorera ku bitaro bya Ruhengeri mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri zimwe mu ngaruka ziterwa no gutekesha amavuta inshuro zirenze imwe, yavuze ko bigira ingaruka nko kurwara indwara zidakira zirimo umutima, imitsi, Diyabete, umuvuduko w’amaraso ndetse na Kanseri, ibibazo by’urwungano ngogozi, ndetse bishobora no kuba intandaro y’ubugumba n’utunyangingo tw’umubiri bituma dusaza vuba.

Agira ati “Amavuta si byiza kuyatekesha inshuro zirenze imwe igihe wayashyizemo ibirayi utetse ifiriti cyangwa ukayatekesha inyama, amandazi n’ibindi. Ni byiza kuyamena nyuma yo kurangiza guteka”.

Benimana asobanura ko gutekesha amavuta inshuro irenze imwe bituma ibinyabutabire biyagize bihura n’ubushyuhe bwinshi, bigakora ibinure bibi bidakenewe mu mubiri ku buryo bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu.

Ibyo binure ni byo bigenda bikajya mu mubiri bikaba byatera izo ndwara zitandukanye zikawangiza.

Iyi nzobere mu by’imirire ivuga ko iyo amavuta yatekeshejwe akabikwa aba atagifite ubuziranenge yakoranywe kuko aba yahuye n’ibindi bintu biri mu biryo bigakora ibindi binyabutabire.

Ati “ Nuko abantu batabyitegereza ubundi iyo umuntu amaze kuyakuramo ifiriti n’amandazi n’ibindi bitekwa mu mavuta aba yamaze guhindura ibara, ndetse niyo amaze iminsi ushobora gusanga yahindutse umukara”.

Benimana atanga inama y’uko mu gihe umuntu ateka yajya akoresha amavuta make ashirana n’ibyo atetse, hagamijwe kwirinda ko yasigara.

Ikindi ni uguteka amavuta make hakurikijwe ingano y’ibyo bateka, kugira ngo birinde no gushyira amavuta menshi mu biryo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka