Ese kurya umutwe w’ifi koko bituma umuntu agira ubwenge?
Waba warigeze wumva abantu bavuga ko umwana muto uriye ubwonko bw’Ifi agira ubwenge bwinshi mu ishuri ndetse akaba n’umuhanga mu bintu bitandukanye.
Iki kibazo cyasubijwe n’impuguke mu by’imirire Ndikubwayo Innocent ukora ku kigonderabuzima cya Burehe mu karere ka Rulindo yavuze ko ubwonko bw’Ifi budatuma umuntu agira ubwenge ahubwo ko Ifi muri rusange ariyo ifasha ubwonko gukura neza kubera amavuta yifitemo.
Ati“Ifi ni kimwe mu biribwa bifitiye umubiri w’umuntu akamaro kanini. Abantu bayirya kenshi kubera ko irimo intungamubiri nyinshi zifasha umubiri gukura neza, gukomera no kwirinda indwara. Kurya ifi kenshi bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza kuko itanga intungamubiri zitandukanye zikenewe n’umubiri”.
Ndikubwayo avuga ko ifi irimo amavuta afite intungamubiri zifasha mu kubaka no gusana utunyangingo tw’umubiri. Zifasha cyane cyane abana gukura neza, ndetse n’abantu bakuru zibafasha kongera imbaraga z’umubiri igihe barwaye cyangwa bacitse intege by’umwihariko gukura k’ubwonko ku bana bato.
Asobanura akamaro k’Ifi Ndikubwayo yavuze ko Ifi irimo amavuta meza azwi nka omega. Aya mavuta afasha umutima gukora neza, akagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Nanone aya mavuta aba mu Ifi afasha ubwonko gukora neza, ikongerera umuntu ubushobozi bwo gutekereza no kwibuka.
Ati“Ku bana bato usanga iyo bariye Amafi bifasha ubwonko bwabo gukura neza. Iyo ubwonko bw’umwana bwakuze neza usanga babasha kwiga neza no gufata mu mutwe ibyo bize”.
Ku muntu mukuru we avuga ko kurya Ifi kenshi bimurinda kugira ibyago byo kwibagirwa kimwe no ku bana bato.
Iyi nzobere mu by’imirire ivuga ko, ifi irimo vitamini zitandukanye nka vitamine D na vitamine B12. Vitamine D ifasha amagufa n’amenyo gukomera, mu gihe vitamine B12 ifasha amaraso gutembera neza no gufasha imyakura y’umubiri gukora neza ikanafasha ubwonko gukura no gukora neza.
Ati“Ifi kandi irimo imyunyungugu nka iyode fosifore na Seleniyumu. Iyi myunyungugu ifasha mu mikorere myiza y’umubiri, harimo gufasha mu mikorere y’ubwonko, imikaya n’imisemburo”.
Ndikubwayo avuga ko kubera intungamubiri ifi igira ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu kuko ibamo intungamubiri nyinshi zituma umubiri ugira imbaraga, ukarwanya indwara kandi igatuma umuntu agira ubuzima bwiza.
Agira inama abantu gushyira ifi mu mafunguro yabo ya buri gihe kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi burambye ndetse bijye bibarinda kwibagirwa igihe barimo bagana mu busaza.
Ese Ifi ishobora gutanga ubuzima bwiza ku muntu wayiriye yonyine?
Ndikubwayo avuga ko nubwo kurya Ifi ari byiza kuko ifite intungamubiri ari byiza no kurya ibindi biryo bitandukanye birimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri.
Ibiribwa bitera imbaraga umubiri yavuze ko birimo umuceri, ibirayi, ibijumba, imyumbati, ubugari naho Ibiribwa byubaka umubiri birimo inyama, amagi, amata, ibishyimbo na soya.
Ku biribwa birinda indwara Ndikubwayo yavuze ko biba byiganjemo
Vitamini n’imyunyungugu bifasha umubiri kurwanya indwara.
Ati “ Aha twavuga nk’imboga, imbuto, imineke, amacunga, amapera, avoka, imyembe ndetse na Karoti”.
Ndikubwayo avuga ko ari byiza kunywa Amazi kuko nayo ari ingenzi cyane kuko afasha umubiri gukora neza.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Murakoze cyane ! Usanga abantu benshi twibeshya kubera ubumenyi buke!
Murakoze kutubariza impuguke mu mirira