Wari wahomba (za)Miliyoni? Wabyitwayemo ute?
Guhomba byagera kuri buri wese, ariko nanone nta wakwirengagiza ko bamwe mu bagenda bivugisha mu muhanda, bamwe mu bafata imiti y’uburwayi bwo mu mutwe n’izindi ngaruka, babikomora ku guhomba akayabo bakabura aho bifata.
Abenshi batekereza ko nta gisubizo cyabyo, usibye kwiyahura, kwiheba, kuzinukwa, kugira uburwayi bwo mu mutwe, kwangwa no gutereranwa n’umuryango n’ibindi.
Umugabo twahaye izina rya Karekezi, utuye mu Karere ka Nyagatare muri Karangazi, ni umwe mu bahuye n’ikibazo gikomeye, dore ko yahombye agera kuri Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda ayitangiye ntawe umwibye.
Mu gahinda amaranye imyaka, umva uko yihekuye.
Agira ati: “Guhomba nanjye byambayeho, muri 2019. Nacuruzaga ibikoresho by’ikoranabuhanga.Twakoraga nk’itsinda ariko tudahuje igishoro ndetse tudasangiye inyungu”.
Karekezi akomeza agira ati: “Muri make icyo twahuriragaho ni uburyo bwo kurangura cyangwa gutumiza imari, kuko umwe muri twe niwe twashakiraga amafaranga y’urugendo maze akajya kutuzanira imari i Dubai”.
Igice kibabaje muri iyi nkuru kurushaho n’uko kuva icyo gihe umwe muri bo wari utahiwe yahawe Miliyoni 40 ngo ajye kurangura agenda uwa mperezayo, ariho isi y’amaganya n’icuraburindi yatangiye ku bagize itsinda.
Iryo tsinda ryakoreraga hamwe uko bari batanu, babiri bari abavandimwe, batatu bakaba ababyara, nyuma yo kutakira ibyo umuvandimwe yabakoreye byabaye ibibazo kurushaho.
Umwe yahisemo kwiyahura
Karekezi wadusangije iyi nkuru irimo umuvandimwe n’ababyara be bari barahisemo gushinga itsinda ngo babone urwunguko vuba, banateza imbere umuryango yadusobanuriye ingaruka zabagezeho, umwe akahasiga n’ubuzima.
Ati: “Uwo amaze kugenda agakuraho imirongo yose twamubonaho, twatanze ikirego mu muryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) n’ubu ntaraboneka kandi yasize umugore n’abana”.
Akomeza agira ati: “Nyuma yaho, umwe muri twe yananiwe kubyakira aza kwiyambura ubuzima arapfa, undi yagize ihungabana rikabije ku buryo afata imiti yo kwa muganga, undi yamaze gukurizamo uburwayi bwo mu mutwe”.
Akomeza agira ati: “Ayanjye yantwaye muri rusange ni miliyoni 40 y’u Rwanda, nasigaranye amafaranga atageze no ku ibihumbi 500, byangizeho nanjye ingaruka ariko mbifatirana vuba”.
Ese umuntu akwiye kwitwara ate mu gihe byanze?
Icya mbere, kwemera uko ibintu byagenze.
Umuntu akwiye kwemera ko byanze, aho kubihakana cyangwa kwishinja bikabije. Kwemera ni intambwe ya mbere imufasha gutangira gutekereza ku cyakorwa gikurikiyeho.
Icya kabiri, kwirinda gucika intege
Nubwo gutsindwa bibabaza, si byiza guheranwa nabyo. Ahubwo umuntu akwiye kwibutsa ko gutsindwa ari igice cy’ubuzima kandi ko ari amahirwe yo kwiga no gukura.
Icya gatatu, gusesengura icyateye gutsindwa
Ni byiza kwisuzuma ukamenya impamvu byanze: ese ni ukubura ubumenyi, igihe kidahagije, cyangwa uburyo bwakoreshejwe butari bwiza? Ibi bituma umuntu amenya aho yakosora ubutaha.
Icya kane, gushaka inama no kwigira ku bandi
Kuganira n’abantu bafite ubunararibonye bishobora gufasha kubona ibitekerezo bishya no kubona aho umuntu yakosoye.
Icya gatanu, kongera kugerageza
Nyuma yo kumenya aho byapfiriye, ni ingenzi kongera kugerageza ufite imbaraga nshya n’uburyo bwiza kurushaho. Gutsindwa si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’intsinzi.
Icya gatandatu, gukomeza kugira icyizere
Kwizera ko ejo hazaza hashobora kuba heza bituma umuntu akomeza gukora n’umutima ukeye.
Mu magambo ya Karekezi, yagaragaje bimwe mu byamufashije kutisanga yiyambuye ubuzima, ihungabana cyangwa agahinda gakabije.
Agira ati: “ibi byaramfashije, gusuzuma uruhare rwanjye muri iki kibazo, kwirinda kuba njyenyine, kuganira n’inshuti igihe kirekire, guhura n’abajyanama, kwiyumvisha ko ubuzima bwe ari ubw’agaciro”.
Ikindi kandi agira ati “Gusenga no kwizera Imana ishobora byose byaramfashije. Nabashije kumenya ko guhomba atari ugutsindwa burundu, ahubwo ni amahirwe yo kongera gutangira neza kurushaho”.
Mu gihe byanze, ngo icy’ingenzi si ugutsindwa ubwabyo, ahubwo ni uko umuntu abyitwaramo.
Kwemera, kwigira ku makosa, no kongera kugerageza ni byo bituma umuntu agera ku ntsinzi. Nk’uko bavuga, “utsindwa si uwaguye, ahubwo ni uwabuze kubyuka.”
Bimwe mu bishobora gutera umuntu kwiyahura harimo indwara zo mu mutwe, agahinda, ibibazo birimo umunaniro uterwa n’ishuri cyangwa n’akazi, indwara zidakira, kwiheba n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|