Wari uzi ko ibikona na byo bikora ikiriyo?

Mu gace ko mu misozi mu mashyamba yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye ikintu kidasanzwe cyatumye abashakashatsi batekereza kabiri ku bwenge bw’ibisiga abenshi bazi ku izina ry’ibikona nyuma y’uko bavumbuye ko hari ibikorwa bikora bijya gusa nk’aho bihuriyeho n’abantu.

Umunsi umwe, ibikona byasanze kigenzi cyacyo cyapfuye ndetse hahagaze n’umuntu wari wambaye agapfukamunwa, bikimara gutahura ayo makuru byahise bitangira gutera urusaku mu kirere kandi mu buryo budasanzwe ndetse mu minota mike, ibindi bikona byinshi byahise byuzura mu kirere.

Uwo muntu amaze kuhava, muri uwo mwanya byahise byose byururuka bihita bihurira aho kigenzi cyabyo cyari cyapfiriye, bihagarara hafi yacyo, ibindi bijya mu biti byari aho hafi ndetse bimwe bitangira kuzenguruka hejuru y’umurambo wa kigenzi cyabyo, bimeze nk’ibikora umuhango wo kugisezera.

Kaeli Swift umwe mu bakoze ubushakashatsi ku myitwarire y’ibikona yavuze ko imihango yo kunamira abapfuye, ahanini yari isanzwe izwi ku bantu aho bateranira hamwe mu gikorwa cyo kwera no kwirabura, mu rwego rwo kwakira urupfu rw’uwabo witabye Imana.

Yagize ati: "Kera, abantu batekerezaga ko ari umuhango usanzwe ukorwa n’abantu ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko n’ibikona bikora umuhango nk’uwo."

Kaeli Swift muri ubwo bushakashatsi bwagiye hanze mu 2015, mu gitabo yanditse kuri "Wild American crows use funerals to learn about danger” akomeza avuga nubwo ibikona bikora ikiriyo cyo kunamira kigenzi cyabyo, biba binagamije kwiga no gutahura impamvu yishe kigenzi cyabyo kuburyo yanateza n’ibindi akaga.

Ati: "Iyo ikiyoni kibonye kigenzi cyacyo cyapfuye, usanga nacyo kiba kiteguye cyane, kigamije kumenya niba hari inyamaswa cyangwa umuntu waba ushobora guteza ibindi akaga."

Yavuze ko iyi myitwarire yerekana ubuhanga budasanzwe bw’ibyiyoni, irimo no kuba bifite ubushobozi bwo kwibuka ikintu igihe kinini, gusangira amakuru mu matsinda ndetse no kugaragariza ibindi ko biri mu kaga.

Undi mushakashatsi wakurikiranye iyi myitwarire akaba n’umuhanga mu mibereho y’inyoni, John Marzluff, yavuze ko ibyiyoni akenshi iyo bikora umuhango umeze nk’ikiriyo "funeral" ari uburyo bwo kwiga ku cyahitanye bigenzi byacyo ariko kandi ari no guhana amakuru ku buryo bigomba kurinda ubuzima bwabyo.

Kubera iyo myitwarire ikubiyemo ibintu byinshi, abashakashatsi bavuga ko ibyiyoni bibarizwa mu nyoni zifite ubwenge bwinshi kurusha izindi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka