Usibye kurinda urugo, imbwa ‘ishobora kwirukana imyuka mibi y’abarozi n’abacuraguzi’
Uko imbwa zibamo amoko atandukanye, ni nako zigira ubushobozi bwo gukora no kumva ibintu bitandukanye, akenshi bitewe n’uko zatojwe.
Ingero za hafi niboneye ubwanjye zirimo ubwo umunsi umwe nari nasuye inshuti yanjye muri Kigali yari ifite imbwa yitwaga Jamaa (umuvandimwe cyangwa umwe mu bagize umuryango) yabonaga umuntu wese uje mu rugo igahita iryama hasi ikagarama kugira ngo ayagaze (ayishimashime).
Abo muri urwo rugo bambwiye ko ibyo ngo ibikora n’igihe habaga haje abajura muri urwo rugo, aho kubamerera nabi, ahubwo ikagarama kugira ngo bayagaze.
Undi munsi mu rugo haje umujura nijoro, imbwa iramoka, agerageza kuyirwanya iramwirukankana, ariruka arayicika. Ku manywa ubwo iyo mbwa twarimo dutemberana mu muhanda, yahuye n’umuntu usanzwe uzwiho ubujura muri ako gace, iramwirukankana, abantu babihuza n’uko muri iryo joro mu rugo hari haje umujura ikamwirukankana akayicika, bakeka ko ari uwo muntu yari yongeye kubona.
Kugira ngo dusobanukirwe byinshi ku myitwarire y’imbwa n’ubushobozi bwayo mu kurinda urugo, twaganiriye na Rurangwa Gaston wamenyekanye hambere mu buhanzi mu itsinda rya KGB nka Mr Skizz uri mu bantu biyeguriye gukunda no kwita ku mbwa, akabifatanya n’akandi kazi akora kamutunze.
Rurangwa utuye ku Ruyenzi, afite imbwa zibarirwa muri 28 harimo 16 yatije abantu zibafasha mu bijyanye n’umutekano aho ziganjemo inkazi zihangana n’abajura, akagira n’izindi 12 afite mu rugo, ziri mu bwoko butandukanye.
Rurangwa avuga ko imbwa zikora akazi ko kurinda urugo (guarding dogs) ari imbwa zikorana n’icyo bita ‘reconnaissance’. Ati “ Niba itakuzi ntikuzi, ntacyo muvugana. Urayihunga, urayica, cyangwa irakwica. Abo mu rugo iba ibazi ntabwo yababangamira. Ariko nk’umujura kuvuga ngo asimbutse igipangu aje kwiba, ubwo nibahura urabyumva. Urayihunga cyangwa se ikwangize kugeza nubwo yakwica, cyangwa se wowe uyice nubibasha, kuko urumva iba ifite bite force (PSI) ni ukuvuga ingufu ikoresha mu kuruma.”
Ati “Niba irumye ikageza nko kuri PSI ya 520, urumva kugira ngo izarekure, bisaba izindi tekinike zo kugira ngo irekure. Bisaba umuntu ubizi, ubana na zo uzi uko abigenza, cyangwa utegereza igihe yo yumva ikugiriye impuhwe ikurekure. Ni hamwe ubyuka mu gitondo ugasanga imbwa ifite umuntu mu kanwa yamufashe, yamuraranye ijoro ryose.”
Hari n’izindi mbwa z’imitako zo mu rugo zitagira amahane cyane. Na zo zishobora gucunga umutekano ikaba yabona umuntu itazi cyangwa umujura ikamoka, igasakuza ishaka kumenyesha nyiri urugo, ariko zo ngo ntizihita zigucakira, ntabwo ari ‘attacking dogs’.
Rurangwa avuga ko imyitwarire y’imbwa akenshi iterwa n’uko yatojwe, ati “ushobora gutoza imbwa yawe nabi ikaba ikigoryi, n’igihe abajura baje bakaganira nk’inshuti zayo, ariko ushobora no kuyitoza ko ntabyo igomba gutindamo n’umuntu itazi. Biterwa n’uko wayitoje ariko guarding dogs zo biri ‘automatic’ ni ibintu biri muri kamere yazo, uwo itazi ntimuzi.”
Mu kugaragaza ubushobozi bw’imbwa cyane cyane mu kumva ibintu runaka, Rurangwa avuga ko abantu imbwa bazibeshyaho bakazifata nk’ibigoryi, nyamara imbwa iyo yumvise icyuya cy’umuntu cyangwa umwuka umuturukamo, irabimenya ko ayanga cyangwa ayikunda, ku buryo n’iyo uwo muntu yaza ayibeshya, ayikinisha ashaka kuyereka ko ayikunda, yo irabimenya ko atayikunda.
Nubwo imbwa zimwe zimerera nabi abantu zitazi, akenshi iyo umuntu agiye mu rugo irimo iri kumwe n’abo muri urwo rugo, hari igihe itamushotora, kuko akenshi imbwa imoka cyangwa igafata umuntu ishaka gutabaza abo mu rugo.
Nubwo hari imbwa zigira amahane n’ubukana bwinshi, ubusanzwe imbwa ngo iyo utayirwanyije ntishobora kukugirira nabi nubwo yaba itakuzi, ahubwo iramoka ndetse ikaba yagufata nk’imyenda ikakugumana cyangwa ikagutangatanga ikakubuza kugenda, kugira ngo ba nyiri urugo baze bagufate, cyangwa bakubaze ikikugenza. Icyakora mu gihe uyirwanyije cyangwa ushatse guhunga, ishobora kugukomeretsa kugeza no kuba yanakwica, ibyiza bikaba ngo ari ukuguma hamwe ukirinda kwiruka mu gihe ikumokeye.
Mu bindi bisa n’ibitangaje ku mbwa, ngo ni uko hari abantu banga imbwa ngo zirara zimoka zisakuza, ariko burya ngo hari igihe ziba zirimo kurwana n’imyuka mibi igenda mu ijoro irimo koherezwa n’abapfumu cyangwa abarozi utamenya aho baturuka n’aho bajya, nk’uko Rurangwa Gaston yabisobanuye, ati “Urabona nk’aba bantu baza nijoro barimo abarozi, abacuraguzi baza nijoro bashaka kugirira nabi abo mu rugo, ntabwo ashobora kugera ahantu hari imbwa,ntibinabaho, ntibishoboka. Ibyo byo rwose mbifitiye n’ubuhamya, bariya bazirana n’ahantu haba imbwa, kuko zimwumva akiri nko muri metero 300. Ushobora no kumva imbwa ku baturanyi isakuza kandi nta mujura uhari. Imbwa zifite akamaro abantu benshi batazi. Usibye kuba ikumira abajura, no mu myemerere igira akamaro gakomeye ko kwirukana ibyo bintu by’imyuka mibi, jyewe ubuhamya kuri ibyo bintu ndabufite.”
Rurangwa agira inama abantu bafite imbwa kujya bazitaho bakazifata neza haba mu mirire no mu kuzigirira isuku. Anenga abazigaburira imyanda kuko iri mu bituma ziba mbi ndetse ntizinagaragaze ubushobozi bwo gukora ibyo ziba zigomba gukora ndetse zikagira n’imyitwarire mibi.
Ati “Imbwa kuzigaburira bisaba tekiniki. Abantu bazi ko imbwa zirya inyama gusa, ariko si byo. Inyama ni ingenzi ku mbwa nk’uko ari ingenzi kuri twe. Buriya zirya indyo yuzuye nk’iyo natwe dukenera, gusa zizira ibiryo birimo ibirungo, umunyu n’amavuta. Hari abantu usanga bazigaburira ibiryo nk’ibyo na bo barya birimo ibirungo. Umunyu n’amavuta, iyo mbwa ntabwo yamara kabiri.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|