Umuntu ashobora kubyuka, agakingura inzu, akagenda...asinziriye. Bishobora kuba uburwayi

Ku bantu bamwe na bamwe bikunze kubaho ko bavuga basinziriye, hakaba hari n’abashobora kugenda cyangwa bagakora ikindi gikorwa runaka kandi nyamara basinziriye.

Mu mico imwe n’imwe abantu bashobora kubihuza n’amarozi cyangwa imbaraga zidasanzwe, ariko ku rundi ruhande, bihabanye n’ibyo siyansi ivuga cyangwa yerekana.

Impuguke mu mitekerereze y’abantu zigaragaza ko ibi bizwi nk’indwara cyangwa imiterere yitwa ‘Parasomnia’, aho ubwonko buba bukiri hagati yo gusinzira no gukanguka.

Kuvugira mu bitotsi (sleep talking), ni igihe umuntu ashobora kuvuga amagambo cyangwa interuro atabizi, mu gihe kugenda mu bitotsi (sleepwalking cyangwa somnambulism), bibaho iyo umuntu atarakanguka neza mu buryo bwimbitse. Igice cy’ubwonko gishinzwe kugenzura ingendo n’imikaya kiba cyamaze "gukanguka", ariko ibice bishinzwe kwibuka, gutekereza no gufata ibyemezo byo biba bikiri mu bitotsi.

Bimwe mu byo ashobora gukora birimo kubyuka akagenda, agakingura urugi cyangwa agakora ibindi bikorwa birimo kurya, kwambara n’ibindi byinsi, kandi akiri mu bitotsi (asinziriye).

Impuguke zigaragaza ko ibi bibazo bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo, kubura ibitotsi bihagije, umunaniro ukabije, guhangayika cyangwa stress, umuriro mwinshi (cyane cyane ku bana) imwe mu miti cyangwa kuba hari uwo mu muryango wawe wajyaga abigira (heredity), ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibibazo by’amarangamutima.

Dr. Chaste Uwihoreye, impuguke mu by’imitekerereze (Clinical Psychologist na Psychotherapist), avuga ko umubiri w’umuntu ufite ibice bitatu by’ingenzi, birimo umutwe ari na wo ubitse ubwonko bufatwa nka moteri y’ibindi bice byose bisigaye birimo ibigaragara n’ikindi cy’amarangamutima n’imitekerereze, kiba kitagaragarira amaso y’abantu.

Ati “Iyo bigeze nijoro ya moteri (ubwonko), ntabwo ijya ihagarika gukora, ariko cya gice cya kabiri cy’umubiri kindi cyo kirahagarara. Iyo usinziriye buhagarika ibikorwa, imyakura ntabwo iba irimo gukora, ariko ubwonko bwo buba burimo gukora, ariko budakorana na cya gice cy’umubiri gisigaye. Ubwo rero iyo byabaye bizima, kuko bifasha umuntu kuruhuka, bigafasha ubwonko guhuza ya marangamutima na bya bitekerezo, kuko mu nzozi akenshi hazamo amarangamutima, imitekerereze, kubera ko inzozi ntabwo ari mbi.”

Yungamo ati “Ariko noneho hari igihe habaho ikibazo, ubwonko bugahagarika ibindi bikorwa by’umubiri ariko ntibihagarare, aho niho umuntu azarota, akaba yahaguruka akagenda, kubera ko cya gice kindi gisigaye kiri gukora, imyakura iri gukora. Niho arota akavuga, kuko imyakura y’umunwa iri gukora.”

Icyo gihe ngo habamo ibice bibiri, birimo ikibazo cyo gusinzira cyangwa indwara ifitanye isano n’ibitotsi, (Le trouble du sommeil), hamwe n’indwara cyangwa imyitwarire yo kugenda mu bitotsi, aho umuntu ava ku buriri akagenda cyangwa agakora ibikorwa bitandukanye mu gihe agisinziriye, atabizi (somnambulisme).

Ubundi ngo kuba umuntu yarota ubwabyo si ikibazo kuko buri wese iyo asinziriye bimubaho, ariko ntagire ubushobozi bwuzuye bwo kwibuka inzozi ze, bitewe n’uko imikorere y’ubwonko iba itarimo gukora neza, cyane cyane nk’igice cyo kwibuka, kiba gisa nkaho kiruhutse, mu gihe umuntu aryamye.

Dr. Uwihoreye avuga ko igihe umuntu ashobora kumara arota avuga cyangwa agenda akenshi gishobora guterwa n’ibimukikije, gusa ngo ntabwo gikunze kuba kinini.

Ati “Ushobora kurota ukabyuka, wabyuka, ugacana itara, itara ubwaryo rishobora guhita rigukangura, ushobora gukingura urugi, amajwi yarwo yavuga ugakanguka, ushobora kubyuka wakwitera amazi wakonja ugakanguka. Nubwo uba urimo kurota ariko ibindi bice by’umubiri biba birimo gukora bisanzwe, ku buryo ari gacye ushobora kubyuka ngo ugende ibirometero bitanu utarakanguka, kuko imbeho yaba yagukubise ugakanguka.”

Yungamo ati “Ni gacye bishobora kumara umwanya, kuko rimwe na rimwe igice cy’umubiri kindi gisanzwe gihita kibihagarika. Ushobora kurota uri kwihagarika, hari abahita banyara ku buriri, urumva ko cya gice kiba kiri gukora, ariko hari n’uhita akanguka. Ni gacye rero ushobora kuvuga ngo wamara amasaha ukagenda ibirometero utarakanguka.”


Ababisanisha n’amarozi babiterwa n’iki?

Dr. Uwihoreye, avuga ko kuba umuntu yarota akabyuka akagenda ntaho bihuriye n’amarozi, ahubwo bishobora kuba uburwayi.

Ati “Umuntu ashobora kugira ubundi burwayi, kuko umuntu wese ubyuka akagenda si uko aba asinziriye, ahubwo imitekerereze ye ishobora kuba yararwaye, ku buryo ashobora kuba aryamye ari nijoro, imitekerereze ye ikabona ko ari kumanywa. Iyo mitekerereze ye niba yamaze kubona ko ari kumanywa abandi babona ari nijoro, ashobora kujya mu mirimo ye. Akabyuka akajya mu ishuri saa saba z’ijoro atari ukuvuga ko arimo gutegura ikizamini, ahubwo ari uko imitekerereze ye irimo kubona ko ari kumanywa.”

Yungamo ati “Akabyuka akajya mu murima agahinga, kubera ko yarwaye indwara y’imitekerereze, hanyuma abantu bagatekereza ko wa muntu yarozwe, cyane cyane ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byinshi, abantu twahitaga tubyerekeza ku birozi, ibizimu n’amadayimoni, mu myumvire yacu ya cyera. Ntekereza ko byaba byiza ko uwo muntu aho gutekereza amarozi, bamujyana kwa muganga bakareba ko adafite ikibazo.”

Ngo biranashoboka ko uwo muntu abyuka akajya gukora imirimo, abantu bakagira ngo ni ibisanzwe, bitewe n’uko ahita asubira mu buzima nk’ibisanzwe, ariko bikazarangira agize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe mu buryo bweruye.

Impuguke mu mitekerereze zigaragaza ko, kugenda cyangwa kuvuga mu bitotsi bidafatwa nk’indwara, kuko akenshi iba ari imyitwarire idasanzwe ibaho mu gihe umuntu asinziriye. Ariko bishobora kuba indwara iyo bikabije cyangwa bigatuma ubuzima bw’umuntu cyangwa ubw’abamukikije bujya mu kaga.

Bifatwa nk’ibisanzwe iyo bibaho rimwe na rimwe, bikamara iminota mike, umuntu atikomeretsa kandi ntashyire abandi mu kaga. Bigaragara cyane ku bana, cyane cyane abafite hagati y’imyaka 4 na 12, hanyuma bikagenda bigabanuka uko bakura.

Bifatwa nk’indwara cyangwa ikibazo gishobora gukenera ubuvuzi, iyo bibaho kenshi (kenshi mu cyumweru cyangwa hafi buri joro).

Umuntu ava mu nzu, agatwara imodoka cyangwa agakora ibikorwa bishobora guteza impanuka nko kwikomeretsa cyangwa gukomeretsa abandi.

Hari ubwo bitangira umuntu amaze gukura kandi atari asanzwe abigira, bikaba byaherekezwa n’ibindi bimenyetso nko gutitira (seizures), guta ubwenge, kubura umwuka mu gihe asinziriye, cyangwa kugira umunaniro ukabije ku manywa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka