Umuhora wa Hormuz Trump ahora adukangisha ni uwe?

Hashize igihe kirekire abantu bumva iby’umuhora wa Hormuz mu makuru mpuzamahanga, cyane cyane iyo havugwa intambara ya Amerika na Iran, ibiciro bya peteroli cyangwa umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati. Nubwo wumvikana kenshi, benshi ntibasobanukirwa neza impamvu uyu muhora ari ingenzi ku Isi yose, ndetse n’impamvu ushobora gutuma ubukungu bw’Isi buhinduka mu kanya nk’ako guhumbya.

Mu gihe umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ukomeje gufata indi ntera nyuma y’intambara imaze amezi abiri arenga, umuhora wa Hormuz ukomeje kuba ihuriro rikomeye ry’inyungu z’ubukungu n’umutekano ku Isi.

Umuhora wa Hormuz ni inzira nto y’amazi iri hagati ya Iran na Oman, uhuza inyanja ya Persian Gulf n’Inyanja ya Oman igana mu Nyanja nini. Nubwo ari muto mu bugari, ufatwa nk’irembo rikuru ry’ingufu z’isi kuko ni wo mutima w’ubucuruzi bwa peteroli ku isi, ariko nanone ukaba intwaro ikomeye Iran ikoresha mu guhangana na Amerika.

Umuhora wa Hormuz umaze ibinyejana byinshi ukoreshwa nk’inzira y’ubucuruzi mpuzamahanga. Mu bihe bya kera, wari igice cy’inzira z’ubucuruzi zahuzaga Uburasirazuba bwo Hagati n’Iburasirazuba bwa Aziya.

Mu kinyejana cya 16, Porutugal ni yo yawugenzuraga bwa mbere mu Banyaburayi, nyuma iza gusimburwa n’u Bwongereza mu gihe cy’ubukoloni. Uyu muhora wakomeje kugira akamaro kanini ubwo Isi yari itangiye gushingira ibikorwa byayo cyane kuri peteroli mu kinyejana cya 20.

Mu ntambara ya Iran na Iraq yo mu 1980 Kugeza 1988, uyu muhora wabayemo ibitero bikomeye byiswe (Tanker War), byibasiraga cyane amato atwara peteroli, bigaragaza ko uwo ariwe wese wawugenzura n’uburyo yabikoramo bifite ingaruka ku Isi yose. Kuva icyo gihe, wakomeje kuba isoko y’ihangana hagati ya Iran n’ibihugu byo mu Burengerazuba, cyane cyane Amerika.

Mu magambo yakomeje kuvugisha benshi, ni igihe Donald Trump yavugaga ko Iran ikura inyungu nini cyane mu bikorwa bijyanye n’umuhora wa Hormuz, aho avuga ko ishobora kwinjiza arenga miliyoni 500$ ku munsi binyuze mu mikoreshereze y’uyu muhora cyangwa uburyo ujyana n’ubucuruzi bwa peteroli.

Ibi yabivuze mu gihe akomeje kugaragaza ko ingamba za Amerika zo guhagarika cyangwa kugenzura ibikorwa bijyanye n’uyu muhora ziri gushyira igitutu gikomeye kuri Iran, bikaba biri no mu rwego rw’ibiganiro cyangwa ihangana rikomeye rishingiye ku mutekano n’ubukungu.

Abasesenguzi bakomeje kuvuga ko bijyanye n’ingano y’amafaranga Iran ikura muri uko kugenzura uyu muhora, bishobora kuba ariyo mpamvu Amerika ishaka kuyishyiraho igitutu kugira ngo yemere amasezerano arimo n’ayo guhagarika cyangwa no kutazigera yongera guhirahira itekereza gukora intwaro za Nikeleyeri.

Abandi bavuga ko andi masezerano arimo n’ayo Iran yanze gusinyana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo ko ibihugu byombi bigomba kugabana inyungu iva mu kugenzura uwo muhora. Ni yo mpamvu Trump yashyizeho amato y’intambara agenda aherekeje andi atwaye ibicuruzwa anyura muri uwo muhora. Bigatuma bavuga ko bigoye kuba Iran izemera gahunda ya tura tugabane niwanga bimeneke.

Trump avuga ko Iran yishingikiriza cyane ku bucuruzi bwa peteroli inyura muri Hormuz kuko ngo iyo hari igitutu cya gisirikare cyangwa ibihano, Iran ihomba amadolari menshi buri munsi. Gukomeza kugenzura uyu muhora bituma Iran igira ubushobozi bwinshi ndetse bamwe bavuga ko bituma ibona amafaranga menshi, bityo ikagira ubushobozi bwo gukomeza politiki yayo yo gucura ibitwaro bya kirimbuzi no kugira ijambo mu Karere.

AKAMARO K’UMUHORA WA HORMUZ KU BUKUNGU BW’ISI

Uyu muhora unyuramo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku isi buri munsi, bigatuma ari imwe mu miyoboro y’ingenzi ku Isi inyuzwamo ibyo ikenera bya buri munsi.

Iyo uyu muhora ugize ikibazo nk’uko byagenze muri iyi ntambara ya Iran na Amerika, ibiciro bya lisansi bihita bizamuka, ubucuruzi mpuzamahanga bugahungabana, ibihugu byinshi bikagerwaho n’ingaruka z’ubukungu kuko natwe nk’u Rwanda byatugizeho ingaruka aho ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagiye muri aya mezi abiri ashize iyi ntambara yadutse.

Ni yo mpamvu uyu muhora ufatwa nk’umutima w’ingufu z’isi mu buzima bwayo bwa buri munsi, nka kumwe Abanyarwanda bicaye bagaca umugani ngo havemo umwe twashira.

Nk’ubu ku wa 30 Mata 2026, igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyazamutseho 7%, kirenga 126$, biba ubwa mbere bibayeho kuva mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.

Gusa nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bigiye kugirana amasezerano yo guhagarika intambara imaze amezi abiri arenga, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije, mu gitondo cyo ku itariki 06 Gicurasi 2026, kageze kuri 97$ kavuye ku 108$.

Nubwo ibintu byari byahindutse kuri ubwo buryo, ibiciro bikagabanuka, ariko n’ubundi biracyari hejuru cyane y’uko byari bihagaze intambara itaratangira, kuko akagunguru kamwe k’ibikomoka kuri peteroli kari munsi ya 70$.

IMPAMVU TRUMP AKOMEJE GUTSIMBARARA

Perezida Donald Trump akomeje gutsimbarara kuri iki kibazo kubera impamvu zifatika z’umutekano n’ubukungu. Icya mbere ni ugukumira Iran kugera ku ntwaro za Nikeleyeri. Trump asanga Iran ifite ubushobozi bwo guteza umutekano muke ku Isi, bityo ko kuyikumira ari ingenzi.

Icya kabiri ni ukurinda ubucuruzi bwa peteroli ku Isi. Gufungwa kw’umuhora byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane ndetse bigatera igitutu ku bukungu bw’Isi no ku baturage ba Amerika.

Nk’uko bimeze, kubera ko Iran ariyo igenzura uyu muhora, buri igikomye cyose ihita ifata umwanzuro wo gufunga umuhora wa Hormuz mu rwego rwo kugaragaza ko nayo ifite ijambo rikomeye cyane mu mibereho y’Isi.

Icya gatatu, bamwe babona ko Trump akomeje gushaka ko Amerika igira ijambo kuri uyu muhora wa Hormuz, ari uburyo bwo kwirinda ko Iran igira imbaraga nyinshi ku bucuruzi mpuzamahanga. Trump yagaragaje ko adashobora kwemera ko inzira y’ingenzi ku Isi igenzurwa n’igihugu kimwe gishobora kuyikoresha nko gushyira igitutu cya politiki ku bindi bihugu.

UKO TRUMP ABONA INYUNGU IRAN IKURA MURI HORMUZ

Kimwe mu bintu by’ingenzi Trump agarukaho cyane ni uko Iran iri kungukira cyane ku kugenzura uyu muhora kuko Iran ishobora kuwukoresha nk’intwaro y’ubukungu. Iyo iwufunze cyangwa iwuhungabanyije gato, ibiciro bya peteroli birazamuka ku Isi, bigatera igitutu ku bukungu bwa Amerika n’ibindi bihugu.

Abasesenguzi bagaragaza ko Iran ikoresha uyu muhora nk’igikoresho cy’ubukungu cyo guteza akaga Amerika n’Isi yose. Iran ishobora gusoresha cyangwa kugenzura amato awunyuramo.

Trump yigeze kuvuga ko ibi ari nko gusaba amafaranga mu buryo butemewe Isi yose, ndetse ategeka ko amato yose atagomba kwemera gutanga ayo mafaranga.

Iran kandi ikoresha uyu muhora mu biganiro bya politiki. Ifite ubushobozi bwo kuwufunga cyangwa kugabanya ibikorwa byawo, bityo ikabikoresha nk’igitutu mu mishyikirano igamije kubona inyungu zirimo, kugabanyirizwa ibihano, kubona amafaranga yo kongera kubaka ubukungu bwawo no kuyifasha kugira ijambo ku mutekano w’Akarere.

Gufunga cyangwa guhungabanya ibikorwa byo muri uyu muhora bituma Iran igira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga, kuko Isi yose ihita iyerekezaho amaso kubera agaciro uyu muhora ufitiye ibihugu byo ku Isi.

UKO IRAN IRI GUKINA INTAMBARA BITAYIGOYE

Muri iki gihe, Iran ikomeje gukoresha uburyo budahenze ariko bufite ingaruka zikomeye, burimo drones, mines n’amato mato, mu guhungabanya ubucuruzi bwo mu nyanja.

Ndetse muri ya matangazo ya Trump ahora anyuza ku rubuga rwe rwa truth social, Perezida Donald Trump yatangaje ko ingabo za Iran zagize igihombo gikomeye, ashimangira ko zisigaye zishingira cyane ku mato mato arimo imbunda mu kugaba ibitero.

Ibi yabivuze nyuma y’igitero cyabaye mu minsi ishize aho amato y’intambara ya Amerika yahuye n’ibitero bya Iran birimo drones, missiles ndetse n’ayo mato mato.

Ku wa 7 Gicurasi 2026, humvikanye inkuru z’ibitero byagabwe hagati y’impande zombi mu nyanja ya Hormuz. Iran bivugwa ko yakoresheje drones n’ibisasu bya missiles mu gutera amato afite aho ahuriye na Amerika, mu gihe Amerika na yo yahise isubiza igaba ibitero ku birindiro bya Iran.

Amerika yo ikomeje kohereza ingabo, kurinda amato, ndetse no gushyiraho ingamba zo gufungura uyu muhora ku ngufu cyangwa binyuze mu biganiro.

Amakuru aheruka agaragaza ko iyi ntambara iri kuganisha ku biganiro by’amahoro, nubwo impande zombi zigikomeje gutsimbarara ku nyungu zazo.

Abasesenguzi kandi bagaragaza ko iyi ari intambara y’ubukungu n’igenzura ry’inzira z’ingenzi kurusha kuba ari intambara isanzwe. Umuhora wa Hormuz ukomeje kuba igikoresho cy’ingenzi Iran ikoresha mu kugaragaza imbaraga zayo, mu gihe Amerika ishaka kuwukuraho ubwo bushobozi no kurinda ubucuruzi mpuzamahanga.

Ibi bibazo bikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku biciro bya peteroli byagiye bizamuka bitewe n’impungenge z’umutekano mu muhora wa Hormuz. Ibi byatumye ibihugu byinshi bikomeza gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe muri aka karere.

Kugeza ubu nubwo hari icyizere gike cy’ibiganiro, intambara ya Amerika na Iran iracyari mu cyiciro gikomeye kandi kitazwi neza aho izerekeza. Umuhora wa Hormuz nawo ukomeje kuba ihuriro ry’iki kibazo, aho icyemezo icyo ari cyo cyose gishobora guhindura icyerekezo cy’ubukungu n’umutekano ku Isi yose.

Umuhora wa Hormuz uwavuga ko ari urufunguzo rw’ubukungu bw’Isi ntabwo yaba abeshye ariko nanone ni intwaro ikomeye ya politiki. Iran iwukoresha mu gushaka inyungu zayo, mu gihe Amerika ya Trump ishaka kuwugiraho ijambo, ibintu Iran idakozwa.

Ibi bituma uyu muhora uba ku isonga mu bibazo by’Isi, aho icyemezo cyose gifatiwe kuri wo gishobora guhindura isura y’ubukungu n’umutekano mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka