UEFA Champions League izataha mu Rwanda

Byari ibyishimo bidasanzwe, amarangamutima yuzuye ishema n’akanyamuneza mu mitima y’Abanyarwanda, ubwo amakipe ane akomeye ku Mugabane w’i Burayi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, yose yageraga muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League, irushanwa rikomeye ku Mugabane w’i Burayi.

Ni inkuru yakwirakwijwe hose cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuri status z’abantu batandukanye kuri Whatsapp, mu biganiro by’inshuti, mu tubari, mu mazu ahuriramo abakunzi b’umupira w’amaguru bose intero yari imwe bishimira uburyo u Rwanda rukomeje gutsinda amahanga ibitego by’umutwe kubera ubufatanye bwarwo n’amakipe y’ibigugu. Ariko yose ubwo yisangaga mu makipe ane asigaye muri iri rushanwa ry’i Burayi rikinwa n’umugabo rigasiba undi, byarushijeho kuba inkuru idasanzwe.

Ayo makipe arimo Arsenal, Atlético de Madrid, Paris Saint-Germain na Bayern Munich, yose icyo ahuriye ku kuba ari abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bijyanye no kwamamaza ubukerarugendo bwarwo #VisitRwanda, ndetse n’ubufatanye mu guteza imbere impano z’abana b’u Rwanda muri Ruhago.

Ibi byishimo birushaho kugira igisobanuro gikomeye iyo usubije amaso inyuma. Mu 2018, ubwo Abanyarwanda bumvaga inkuru batari barigeze batekereza ko izabaho, ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw’ubufatanye na Arsenal. Mu 2019, rukomereza kuri Paris Saint-Germain, mu 2023 amasezerano akomereza mu Budage muri Bayern Munchen, mu 2025 rujya no muri Espagne mu ikipe ya Atlético de Madrid.

Amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rwasinyanye n’aya makipe

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ayo masezerano yaje kongera kuvugururwa mu 2021 akaba azageza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2025/2026, yasinywe kandi aza asanga andi y’Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yo kuva mu 2019 ndetse nayo yaje kuvugururwa mu 2025 akazageza mu 2028.

Ntabwo byagarukiye aho kuko mu 2023, ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda agamije guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo azageza mu 2028. Gusa mu 2025, aya masezerano yaje kuvugururwa aho kuri iyi nshuro asigaye yibanda gusa mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda muri ruhago.

Atlético de Madrid nayo ntabwo yasigaye muri ubwo bufatanye kuko yabaye ikipe ya mbere yo muri Espagne, yasinye amasezerano yo kuzageza mu 2028, yo kwamamaza Visit Rwanda.

Uretse mu mupira w’amaguru, ntabwo gahunda ya Visit Rwanda yagarukiye aho kuko mu mpera za Nzeri 2025, u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasinye amasezerano y’ubufatanye y’igihe kirekire n’ikipe ya Basketball yo muri Amerika (NBA), Los Angeles Clippers, ndetse n’ikipe ya Football (NFL), Los Angeles Rams.

Ni inkuru yabaye kimomo ku Isi hose kuko byari bibaye ubwa mbere mu mateka ko kigo gikomoka muri Afurika cyamamaza muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) ndetse n’iy’umukino wa American Footbal (NFL).

Ibi byose ariko bishingira ku musaruro waturutse mu bufatanye bubyara inyungu n’amakipe y’ibigugu ku Mugabane w’i Burayi kuko byitezwe ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1$ bitarenze mu 2029, binyuze mu bukerarugendo. Ubu bufatanye bwose muri iyi mikino, bugamije kwamamaza ubukerarugendo n’ishoramari.

Perezida Kagame ntiyahwemye gushyigikira aya makipe.

Iyi gahunda ntiyashyigikiwe gusa mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’aya makipe y’umupira w’amaguru by’umwihariko ahubwo yanashyigikiwe ku rwego rwo hejuru n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wagiye agaragaza ko siporo ari imwe mu nzira zikomeye zo guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, kuzamura ubukungu n’ishoramari, kurumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga no kuzamura impano z’abana b’u Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yagiye yitabira imikino ikomeye ku masitade yo ku Mugabane w’i Burayi, by’umwihariko muri iki cyumweru yakurikiye umukino ubanza wa 1/2 wahuje Paris Saint-Germain na Bayern Munich wabereye mu Bufaransa, urangira Paris St Germain itsinze Bayern Munchen ibitego 5-4.

Ntabwo ari uwo gusa kuko Perezida Kagame yavuye mu Bufaransa, akomereza muri Espagne, aho yakurikiye undi wahuje Atlético de Madrid na Arsenal, urangira amakipe anganya igitego 1-1. Ni umukino yarebye ari kumwe n’umwami wa Espagne, Philip VI, aho bombi bari mu bafana bakurikiye uyu mukino imbonankubone.

Ariko n’iyo atabashaga kujya kureba iyo mikino, ntiyasigaga inyuma aya makipe. Yifashishaga urubuga rwa X akayanyuzaho ubutumwa buyashimira uko yitwaye, cyane cyane nyuma y’imikino ikomeye cyangwa intsinzi z’ingenzi.

Ni ubutumwa bukunda guhita bwishimirwa n’Abanyarwanda batandukanye ndetse n’abandi batari bake ku Isi bishimira intambwe u Rwanda rwagaragaje ndetse ikwiye kubera n’ibindi bihugu urugero rwiza. Ibyo byose n’ubundi bituma izina ry’u Rwanda rikomeza kugaragara no kumvikana mu bafana ba ruhago ku rwego mpuzamahanga.

Ahantu henshi hahurira abakunzi ba Ruhago hirya no hino mu Rwanda, ayo makuru n’amashusho byagiye bituma ibyishimo byiyongera, aho bagaragazaga ko kubona Perezida wabo ashyigikira aya makipe, yaba ari kuri sitade cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, bituma barushaho kumva ko na bo bari mu rugendo rwo kwamamaza Igihugu cyabo.

Abasesenguzi b’imikino by’umwihariko mu mupira w’amaguru bavuga ko kuba aya makipe yose yarageze muri 1/2 cya UEFA Champions League ari amahirwe akomeye cyane, kuko ari urubuga rukurikirwa n’abantu babarirwa muri za miliyari ku isi. Bityo, ubutumwa bwa “Visit Rwanda” bukaba burushaho gukomeza kumvikana no kugaragara cyane kurushaho.

Uretse Abanyarwanda kandi nibitangazamakuru bitandukanye byagiye bibyandikaho. Urugero ni ikinyamakuru Le Monde, cyanditse umutwe w’inkuru ugira uti: "Ligue des Champions: Quatres demi- finalistes et autant Des partenaires du Rwanda".

Ntabwo ari iyo nkuru gusa kuko hari n’indi yanditse na Le Monde ishami rya Afurika, igira iti: "Visit Rwanda, demi-finale de la Ligue des champions, la marque comme douzieme homme". Ikinyamakuru cyo mu Budage, DW giherutse gushyira video ngufi ku mbuga nkoranyambaga zacyo, ikubiyemo ibijyanye no kuba u Rwanda amakipe rusanzwe rufatanya nayo yose yisanze harimo izatwara Champions League".

Izi nkuru zose n’ibyagiye binyuzwa kubuga nkoranyambaga byerekana ko Abanyarwanda bafite ibyo kwirata no kwishimira.

Uwavuga ko iyi nkuru idasanzwe ntiyaba abeshye, kuko ni inkuru y’urugendo rwatangiye mu myaka ishize benshi batarabitekerezaga, rugashyigikirwa ku rwego rwo hejuru, rukagera aho u Rwanda ruba mu biganiro bya benshi binyuze muri Siporo. Iyi kandi ni inkuru y’ishema, y’icyerekezo, n’Igihugu gikomeje kwandika amateka ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byatumye hari kimwe mu bihugu byashatse kwigana u Rwanda ndetse gishaka kubikora mu nizra irimo no kurukomanyiriza, ariko bikanga bikaba iby’ubusa ahubwo kiza guca bugufi kiremera ga
Ihitamo kuyoboka n’ubwo uburyo cyabikozemo hajemo amanyanga ndetse amasezerano amwe arahagarikwa.

Icyo Gihugu mvuga ni Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne ndetse na Monaco yo mu Bufaransa. Ntabwo byatinze kuko ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha by’imari mu Bufaransa bwatangiye gukora iperereza kuri ubu bufatanye, bukwekwaho ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.

Aya masezerano yasinywe muri Nyakanga 2025, akaba yari afite agaciro ka miliyoni 4.8 z’amayero, yagombaga kumara imyaka itatu, agamije kwamamaza "DR Congo, Heart of Africa" ku myambaro ya AS Monaco. Ariko kubera ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo byatumye ahita ahagarikwa.

Aha niho Abanyarwanda bateruye bagira bati: "Ibanga Abanyarwanda tugendana, abanyamahanga ryarabayobeye."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka