Ubwiherero bwanyu ni metero zingahe? Reba niba utari mu bahumanya amazi

Ubwiherero cyangwa se umusarani ni ingenzi mu isuku n’isukura, dore ko ari n’ahantu hakenerwa n’umuntu uwo ari we wese. Icyakora mu gihe abantu babucukura, hari ibyo basabwa kwitondera.

Hari abakunda gucukura ubwiherero burebure buri muri metero zirenga 30, hakaba n’abandi usanga bacukura ubwiherero bugufi guhera kuri metero imwe. Hari abandi usanga bashyiramo umunyu ndetse n’amabuye kugira ngo ubwiherero burusheho kuba burebure.

Gucukura ubwiherero buri hejuru ya metero esheshatu z’ubujyakuzimu ngo si byiza kuko imyanda yo mu bwiherero iyo igiye mu kuzimu kure yanduza amazi ari munsi y’ubutaka.

Imodoka zikunze kwifashishwa mu kuvana imyanda mu bwiherero, ibizwi nko kuvidura, buriya ngo zigira ubushobozi bwo kuvana imyanda mu bwiherero butarengeje metero esheshatu z’ubujyakuzimu, nk’uko bisobanurwa na Rutagungira Methode, Umuyobozi w’ishami rishinzwe Isuku n’Isukura muri WASAC Group.

Agira ati “Ni yo mpamvu dusaba abantu ko mu gihe bacukura ubwiherero, batarenza metero esheshatu z’ubujyakuzimu kugira ngo ziriya modoka zishobore kuyividura. Ikindi ni uko uko ukomeza ucukura ujya hasi, ni ko ugenda wegera ikigega cy’amazi yo mu kuzimu ariya avamo amasoko. Abantu rero ntibakwiye kurenza metero esheshatu kugira ngo batajya kwanduza amazi bazakenera gukoresha.”

Ubwiherero buba bugomba kubakirwa mu mpande no ku ndiba kugira ngo imyanda idacengera mu butaka ikanduza amazi
Ubwiherero buba bugomba kubakirwa mu mpande no ku ndiba kugira ngo imyanda idacengera mu butaka ikanduza amazi

Indi nama Rutagungira atanga ni uko na za metero esheshatu zubakirwa haba mu ndiba ndetse no ku nkuta hifashishijwe nk’amatafari, isima, amabuye,… mu rwego rwo gukumira imyanda ngo itinjira mu butaka ikangiza ya mazi ari mu bisa n’ibigega by’amazi bibitse munsi y’ubutaka.

Mu gihe abacukura ubwiherero bagirwa inama yo kutarenza metero esheshatu z’ubujyakuzimu, hari abibaza ubwiherero bugufi abantu batagomba kurenza, cyane ko hari nk’ahazwi mu bice by’Amajyaruguru no mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho usanga bacukura ubwiherero bugufi bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho usanga bugoye gucukura kubera ko bugizwe n’amakoro.

Rutagungira avuga ko muri rusange nta burebure bushingirwaho umuntu adakwiye kujya munsi mu gucukura ubwiherero bwitwa ko ari bugufi cyane, kuko byose biterwa n’uko imyanda bayikoreye imiyoboro, ndetse n’uko bita ku kuyividura. Kuri ubu kandi usanga abatuye mu butaka bugoye gucukura, hari uburyo bagirwamo inama yo kubaka ubwiherero bajya hejuru, aho kujya mu kuzimu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka