Ntukabyirengagize! Gufata inkari igihe kirekire bigira ingaruka zikomeye
Gufata inkari igihe kirekire ni imyitwarire igaragara ku bantu benshi, cyane cyane ababa bahugiye mu kazi cyangwa bari mu ngendo zitabemerera kubona aho bihagarika ku gihe. Nubwo hari ababifata nk’ibisanzwe, ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwerekana ko bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima, zirimo iz’igihe gito n’iz’igihe kirekire.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko gufata inkari kenshi bishobora kongera ibyago byo kwandura indwara zo mu nzira y’inkari (Urinary Tract Infections - UTI). Ibi biterwa n’uko inkari ziba zagumye mu ruhago igihe kirekire zigatuma bagiteri zibasha kororoka, bigateza ubwandu bw’izo ndwara.
Abaganga bagaragaza ko ibimenyetso by’uko umuntu yanduye indwara zo mu nzira y’inkari harimo kubabara igihe ari kwihagarika, kumva ashaka kwihagarika kenshi, ndetse n’impumuro idasanzwe y’inkari.
Hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2022, aho bamwe mu babukoreweho bavuze ko bakunze kwirengagiza kujya kwihagarika rimwe na rimwe bitewe n’ibyo bari gukora, kandi byagaragaye ko abo bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura izo ndwara.
Ibindi ubushakashatsi bwagaragaje ku ngaruka zo gufata inkari igihe kirekire, harimo kwangirika kw’uruhago n’imikorere yarwo.
Ubundi bavuga ko uruhago (bladder) rugenewe kwakira inkari mu gihe gito mbere yo kuzisohora cyangwa kuzinyara. Iyo umuntu ahora afata inkari, bishobora gutuma uru rugingo rurambuka cyane, rukagenda rutakaza ubushobozi bwo gusohora inkari neza.
Ibi bishobora no kwangiza imitsi igenzura gusohora inkari (pelvic floor muscles), bigatera ikibazo cyo kutazifata (incontinence) hamwe utinda kugera ku bwiherero zikaba zashotse bimwe bita kwinyaraho, bikaba byagira ingaruka ku mibereho yawe ya buri munsi.
Ikindi cyagaragajwe harimo ingaruka bigira ku mpyiko. Abahanga bavuga ko mu gihe inkari zigumye mu ruhago igihe kirekire cyane, zishobora gusubira inyuma zerekeza mu mpyiko (urinary reflux). Ibi bishobora gutera ibibazo impyiko, bikaba byanakwangiza imikorere yazo mu gihe kirekire.
Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko nubwo ibi bidakunze kubaho cyane, bishobora kuba ikibazo gikomeye ku bantu bafite akamenyero ko gufata inkari kenshi.
Abahanga bavuga umuntu ufata inkari igihe kirekire ashobora guhura n’ibibazo birimo kubabara mu nda yo hasi, kumva uruhago rwuzuye cyane, kumva utameze neza cyangwa no kubura ituze. Bavuga ko ibi akenshi bishira iyo umuntu amaze kwihagarika, ariko bishobora kongera iyo imyitwarire idahindutse.
Abaganga bagira inama abantu kwirinda gufata inkari igihe kirekire, bagashishikariza buri wese kujya yihagarika igihe yumvise abikeneye aho kugumana inkari bitewe n’ibyo ahugiyemo cyangwa ari gukora.
Banasaba abantu kujya kwa muganga igihe bagize ibimenyetso bidasanzwe nko kubabara igihe bihagarika, inkari zirimo amaraso, cyangwa iyo bumva badashobora kwihagarika neza.
Aba bahanga n’abashakashatai bavuga ko nubwo gufata inkari rimwe na rimwe bidatera ikibazo gikomeye, kubigira akamenyero bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima, bityo ko kubaha ibimenyetso by’umubiri no gufata ingamba zo kwirinda ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima bw’uruhago n’impyiko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|