Mu Rwanda, imbwa yiyongereye mu matungo yororerwa ifaranga
Ubworozi bw’imbwa buri gufata intera mu Rwanda. Imyumvire y’uko imbwa ari itungo risuzuguritse, ridafite agaciro, iragenda ihinduka bigatuma uko imbwa zafatwaga kera ubu atari ko zifatwa. Ubu hari abazorora kinyamwuga nk’umushinga ku buryo imbwa ishobora kugurishwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni eshatu.
Umwe mu bakunzi b’imbwa utashatse ko amazina ye atangazwa, yoroye izo mu bwoko bwa ‘German Shepherd’. Ni ubwoko bw’imbwa z’inkazi, zikura zikaba nini kandi zikagira imbaraga n’ubwenge bwo gukurikiza amabwiriza zihawe. Zikunze gukoreshwa mu gucunga umutekano wo mu rugo no kwifashishwa na Polisi mu gushakisha intwaro cyangwa ibiyobyabwenge.
Yabitangiye ahereye ku ngabo imwe yo kurinda urugo, nyuma azana indi y’ingore zombi zimaze gukura zikajya zisenzanya, zirororoka. Uwo muntu uzoroye ati “Ibibwana iyo bivutse, mu minsi 45 usanga ikibwana tukigurisha ku mafaranga hagati y’ibihumbi 150 Frw n’ibihumbi 250 Frw. Hari ubwoko bwiza (pure) abantu bakunda cyane ikibwana kigeza no mu bihumbi 500 Frw. Ntabwo imbwa zikiri izo kuba mu rugo gusa no kurinda urugo cyangwa guhiga nka bimwe bya kera, kuko izanjye zo ntizijya zinasohoka mu rugo, zifite ahantu hanini ho kwirukanka no gukinira.”
Kugira ngo zigirire akamaro uzifite ariko ntibisaba guterera iyo, ahubwo bisaba kuzitaho nk’uko uyu muntu uzifite akomeza abisobanura, ati “Si za mbwa zijya guhiga amajeri n’imbeba zo kurya, ziba zifite ingengo y’imari (budget) y’ibyo zigomba kurya ku kwezi., ariko nanjye nkaba nizeye ko nizibwagura zizagira uruhare mu kwinjiza amafaranga yo kugura ibizitunga.”
Ibiryo byazo uko ari ebyiri bishobora kugera mu bihumbi 80 Frw ku kwezi, gusa hari n’aborozi babigize umwuga bakoresha amafaranga menshi cyane mu kuzigaburira.
Ati “Igishimishije ni uko Abanyarwanda basigaye bakunda imbwa cyane cyane izigezweho zitari za zindi dukunda kwita ‘Kanyarwanda’ cyangwa imisega, nubwo ari ubwoko bwiza kuko iriya ntipfa kurwara, n’iyo irwaye irivura. Ntikenera ibinini by’inzoka, ni za mbwa nkeka ko mu tunyangingo twazo ziba zarubatsemo ubudahangarwa. Izi zacu rero bisaba ko buri mezi abiri cyangwa atatu ziterwa inshinge zizirinda inzoka, mu mezi atandatu zigahabwa za vitamine zikomeza amagufa cyangwa se azirinda udukoko dushobora kwangiza uruhu rwazo. Tugura n’imiti yo kuzoza buri cyumweru. Zitwara amafaranga menshi yo kuzitaho ariko na zo zigira uruhare mu kuyinjiza.”
Uyu muturage w’i Bugesera avuga ko mu kamaro kazo harimo gukina n’abana ntibicwe n’irungu igihe bari mu rugo, no kurinda umutekano wo mu rugo kuko aho ziri nta mujura wapfa kuhisukira.
Ishyirahamwe ry’abakunzi b’imbwa - Rwanda Dog Lovers
Uyu muturage afite bagenzi be basaga 300 bihurije hamwe mu ihuriro ryitwa Rwanda Dog Lovers (Abakunzi b’imbwa bo mu Rwanda) bose bakaba boroye imbwa, bakifashisha urwo rubuga mu guhanahana amakuru yerekeranye n’imbwa, cyane cyane mu gihe hari ukeneye kugura cyangwa kugurisha.
Muri rusange agaruka ku myumvire ituma abantu barimo kuyoboka ubworozi bw’imbwa, yagize ati “Sinzi niba bijyana no gusirimuka kw’Abanyarwanda, ariko bigenda bigaragaza uko abantu bumva akamaro ko kubana n’aya matungo batorora bagamije kuyarya.”
Imbwa ifite agaciro ka Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda
Umuhanzi Rurangwa Gaston wamenyekanye mu itsinda rya KGB nka Mr Skizzy na we ari mu bantu biyeguriye gukunda no kwita ku mbwa. Avuga ko urukundo rwe n’imbwa ari urwo kuva mu bwana.
Ati “no muri karitsiye barabizi, mama naramubwiraga ko nshaka ikibwana akakizana, ejo nkamubwira ko nshaka ikindi na cyo akakizana. Kera twabaga dufite izisanzwe zimwe bita ‘Kanyarwanda’. Kubona ubwoko bwisumbuyeho bwo mu mahanga byari bigoye.”
Uko Rurangwa yagiye akura, yabonaga ubwoko butandukanye bw’imbwa nziza akabugura kubera ko azikunda we ubwe, atari ukuvuga ko agiye kubikoramo ubucuruzi. Icyakora abantu bagiye babona imbwa nziza afite bakifuza ko yazaboroza akabaha ikibwana kubera ko na bo bazikunda cyangwa se kubera ko bashaka kuzifashisha mu gucunga umutekano.
Nyuma yo kubona abantu benshi bazikunda, yatangiye uburyo bwo kubikora nk’umwuga, ashinga urubuga yise SKENNELS (Skizzy Kennels) ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram kugira ngo rumuhuze n’abantu baba bazishaka. Ati “Nzorora mu buryo bwa kinyamwuga ariko si ibintu namamaza cyane, ahubwo nziha abantu bitewe n’uko tugenda tumenyana. Muri uko kuzikunda byatumye norora ubwoko butandukanye buva mu mahanga, ntangira no kubikoramo iyo bizinesi ntoya, kuko nanjye hari igihe zibwagura nkumva ntashaka kuzitanga ahubwo nazigumana.”
“Hari n’abo nziha nk’impano kuko ureba inshuti yawe ikubwira ko ikunda imbwa, ukareba kumuca amadolari ibihumbi bibiri (hafi Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda), ukabona ntayo ari bubone ugahitamo kuyimuha nk’impano.”
Abajijwe niba ikibwana cy’imbwa gishobora kugeza kuri ayo mafaranga, Rurangwa yatangaye, ati “Ahubwo ziranayarenza. Hari nk’ubwoko bwa ‘Cane Corso’ ushobora gutumiza hanze ikibwana kikagera mu Rwanda kigutwaye amadolari ya Amerika ibihumbi bitandatu (abarirwa muri Miliyoni 8 n’ibihumbi 700 Frw) harimo ibihumbi bitatu byo kukigura, n’ubwikorezi bwo kukigeza mu Rwanda. Hano mu Rwanda rero ikibwana kugitangira Amadolari ibihumbi bibiri urumva haba hajemo n’ubuvandimwe.”
Kuri ubu Rurangwa afite imbwa zibarirwa muri 28 harimo 16 yatije abantu zibafasha mu bijyanye n’umutekano aho ziganjemo inkazi zihangana n’abajura, akagira n’izindi 12 afite iwe mu rugo ku Ruyenzi, ziri mu bwoko butandukanye.
Mu bijyanye no kuzitaho, Rurangwa Gaston, avuga ko bisaba kuzitaho haba mu mirire n’isuku. Anenga abazigaburira imyanda kuko iri mu bituma ziba mbi ndetse ntizinagaragaze ubushobozi bwo gukora ibyo ziba zigomba gukora ndetse zikagira n’imyitwarire mibi.
Ati “Imbwa kuzigaburira bisaba tekiniki. Abantu bazi ko imbwa zirya inyama gusa, ariko si byo. Inyama ni ingenzi ku mbwa nk’uko ari ingenzi kuri twe. Buriya zirya indyo yuzuye nk’iyo natwe dukenera. Imbwa zirya kawunga, zirya dodo, ibihaza, ibijumba,ukabitekana n’inyama n’imifupa kuko ituma imbwa zikomera, … gusa zizira ibiryo birimo ibirungo, umunyu n’amavuta.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|