Mount Kigali University yerekanye Robot iteye nk’umuntu
Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe, Kaminuza ya Mount Kigali University yamuritse ku mugaragaro robot nshya ifite imiterere nk’iy’umuntu (Humanoid Robot) yahawe izina rya “Unitree G1 EDU U6”, izafasha mu myigishirize, guhanga udushya ndetse n’ ubushakashatsi.
Ni robot kaminuza ya Mount Kigali University yatumije mu gihugu cy’ Ubushinwa mu ruganda rukora ndetse rukanatunganya Robot rwitwa Unitree G1 EDU.
Iri koranabuhanga rigezweho rizafasha kwigisha birenze amasomo yo mu magambo gusa, riha abanyeshuri amahirwe yo gukora ibintu mu buryo bufatika, harimo ubwenge bw’ubukorano (AI), porogaramu za robot, kureba no gusobanura amashusho (computer vision), n’imikoranire hagati y’abantu na robot bibategura gukorera mu rwego rw’ikoranabuhanga riri gutera imbere.
Iyi robot izafasha mu myigishirize, mu mishinga y’abanyeshuri, no mu bushakashatsi, itume abanyeshuri bashobora kugerageza kubaka, no gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe bifashishije sisitemu zishingiye ku bwenge buhangano (AI). Izanatanga amahirwe y’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye nko mu by’ubwubatsi (engineering), ubuhanga bwo kubika amakuru (data science), n’ubwenge bw’ikoranabuhanga.
Abanyeshuri ba Mount Kigali University babwiye Kigali Today ko iyi robot izafasha mu myigire, mu guhanga udushya ndetse n’ubushakashatsi, ibi bakabihera ku kuba isi yanone iri kwihuta mu iterambere n’ikoranabuhanga.
Uwitwa Ndizeye Christian uhagarariye abanyeshuri ba Mount Kigali University yagize ati: “Kuri uyu munsi wa none guhanga udushya, kwiga mu buryo bwihuse, no gutanga ireme ry’uburezi dukeneye, iri koranabuhanga rirakenewe. Ni nacyo ino robot iza kudufasha, izafasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi bwihuse mu ngingo zitandukanye, zaba ikoranabuhanga, muri business, mu buvuzi. Izajya ibafasha mu gushaka bya bitekerezo, za ngingo zagutse, zibafasha kumva neza ibyo biga, bitabagoye.”
Kaminuza ya Mount Kigali University yamuritse ku mugaragaro robot nshya ifite imiterere nk’iy’umuntu (Humanoid Robot) yahawe izina rya “Unitree G1 EDU U6”, izafasha mu myigishirize, guhanga udushya ndetse n’ ubushakashatsi. pic.twitter.com/5xAskmmnGr
— Kigali Today (@kigalitoday) March 28, 2026
Gusa hari n’ababibonamo imbogamizi
Uwitwa Nkunzimana Anne Gracia yagize ati: “Dufite abanyeshuri bageze mu bihumbi cumi na kimwe, imbogamizi izabaho ni uko abanyeshuri bose batazabasha kuyikoresha mu gihe bayikeneye kuko robot ari imwe kandi abanyeshuri ari benshi.”
Kuri ibi, ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko bazakora uko bashoboye umunyeshuri wese akabasha kuyikoresha.
Iki gikorwa kigaragaza ubushake bwa Kaminuza ya Mount Kigali University bwo guha abanyeshuri ubumenyi n’ubunararibonye bukenewe kugira ngo bashobore guhatana no guhanga udushya mu isi y’ikoranabuhanga ikomeza guhinduka vuba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|