Ka kanya gato ko guhumbya burya gafitiye umubiri wacu umumaro ukomeye

Guhumbya amaso ni igikorwa abantu bakora yewe batanabitekerejeho, ndetse hari n’abatajya babyibazaho bakibwira biri mu bigize uburyo Imana yaremye umuntu ariko ubushakashatsi bugezweho hari uburyo bubisobanura ndetse bwerekana ko bifite uruhare runini kuruta uko benshi babyibwira.

Guhumbya ni igikorwa gito ariko gikomeye. Hari n’uburyo abantu bagisuzugura nk’iyo ufitanye ikibazo n’undi muntu, ariko ushaka ko akuva imbere, ukavuga ngo mpumbye nsanga wagiye, abandi bati ndakugeraho mu kanya gato nko guhumbya.

Mu buzima bwa buri munsi, umuntu ashobora guhumbya inshuro zigera kuri 15–20 mu munota. Ibi bisobanuye ko uteranyije neza tumara hagati ya 3% na 8% by’igihe turi maso ariko amaso yacu afunze tutareba. Nubwo bimeze bityo ariko, abashakashatsi bavuga ko ari ingenzi cyane.

Ese ubundi guhumbya bifasha iki?

Ubushakashatsi bwo mu gihe cyashize, guhumbya abahanga bavugaga ko bifasha amaso yacu kutumagara agahora abobereye, gukuramo umukungugu n’ibindi byayinjiyemo, kurinda ijisho mu buryo bwihuse.

Mu bushakashatsi bushya, bwakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Rochester muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko guhumbya bifasha kandi ubwonko gutunganya ibyo tubona.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko iyo duhumbije, uburyo urumuri rwinjira mu jisho burahinduka. Ibi ngo bituma ubwonko bubasha kubona ishusho rusange y’ibiri imbere yacu ndetse kandi bigafasha ubwonko kongera kwibanda no gusobanukirwa neza ibyo tureba.

Abashakashatsi mu by’ubwonko (neuroscience) bagaragaza ko guhumbya bitabangamira kureba, ahubwo bifasha ubwonko gutunganya neza amakuru y’ibyo umuntu areba.

Ubundi bushakashatsi bugaragaza ko guhumbya bifitanye isano n’imikorere y’ubwonko kuko iyo umuntu afite ikintu runaka yibanzeho cyane, (nko gusoma), ahumbya gake mugihe aruhutse cyangwa se ari gutekereza, guhumbya byiyongera.

Guhumbya kandi bifitanye isano n’imihindagurikire y’imisemburo yo mu bwonko nka dopamine, bisobanuye ko bigaragaza ko ari igice cy’imikorere y’ubwonko, atari amaso gusa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka