Iyo BNR izamuye urwunguko, amabanki tubitsamo atwigirizaho nkana?
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), iherutse kuzamura inyungu fatizo iheraho inguzanyo amabanki y’ubucuruzi, iva kuri 7.25% igera ku 8.25%, gusa ishobora kuzamura iyo nyungu cyangwa ikayigabanya bitewe n’uko ubukungu bw’Igihugu buhagaze, ariko ntibivuze ko amabanki na yo ahita azamura inyungu aheraho inguzanyo abakiriya bayo.
Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Ruziga Emmanuel Masantura, aganira na Kigali Today, yavuze ko kuba BNR yazamuye iyo nyungu fatizo itangiraho inguzanyo, ari uburyo bwo kuburira amabanki ngo yitwararike mu gutanga inguzanyo ku baturage, mbese atange inguzanyo za ngombwa.
Agira ati “BNR ishingira ku bipimo by’ubukungu bya buri munsi, bikayiha ishusho y’uko ubukungu burimo kwitwara, kuko ni bo bashinzwe urwego rw’imari n’agaciro k’ifaranga. Uyu munsi hari ibibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati byateje izamuka ry’ibiciro ku isoko, izamuka ry’igiciro cy’ubwikorezi bituma Igihugu gihendwa ku byo gitumiza hanze n’ibindi. BNR rero ireba ishusho y’ubukungu uko imeze, ikanabasha kumenya uko izaba imeze mu minsi iri imbere, igafata ingamba”.
Akomeza avuga ko iyo BNR yazamuye igipimo cyo kugurizanyaho hagati yayo n’andi mabanki, biba ari igipimo ngenderwaho gishobora gutuma amabanki yoroherwa cyangwa ahendwa no kubona amafaranga muri BNR, ahubwo yo akaba yabona inyungu nini mu gihe ajyanye amafaranga muri BNR.
Ni ukuvuga ko ubu banki runaka y’ubucuruzi yatse inguzanyo muri BNR yayihabwa ku nyungu ya 8.25%, ariko kandi inabikije amafaranga muri BNR iyigenera inyungu ya 8.25% yajya gucuruza ikunguka menshi. Iyo nyungu ituruka ku kuba iyo umuntu ashyize amafaranga ye muri banki, igipimo cy’inyungu imuha kiri hagati ya 5 na 6.5%, byaba byakabije akaba 8%, none BNR ikaba irimo gutanga inyungu iri hejuru y’iyo amabanki atanga, bivuze ko BNR ishaka ko amabanki ayizanira amafaranga, bukaba ari uburyo bwo kurwanya izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko (inflation).
Masantura ati “Iyo rero BNR yazamuye igipimo itangiraho inguzanyo, iba irimo gutanga ikimenyetso ku mabanki y’ubucuruzi, iyabwira ngo iki ntabwo ari igihe cyiza cyo gutanga inguzanyo mu byiciro byose by’abazishaka. Iti ubu dukeneye ko amafaranga muyatuzanira agabanuke mu maboko y’abantu, ariko kandi n’abantu bamenye gushora mu biri ngombwa, ibitari ngombwa imishinga yabyo ntimuyemere”.
Ingero zitangwa ku bintu bitari ngombwa, ni nk’umushinga wo gutumiza za likeri mu mahanga, ukaba utatambuka mbere y’uwo gutumiza ifumbire. Abatumiza imodoka za Lisansi na Mazout ntibihutirwa nk’abatumiza iz’amashanyarazi, abatumiza imodoka z’amashanyarazi zo kugendamo ku giti cyabo ntibihutirwa nk’abatumiza iz’amashanyarazi zijya muri bizinesi nko gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ni ukuvuga ko ari ukurinda abantu gusesagura amafaranga.
Mu gihe cya Covid 19, BNR yigeze kumanura inyungu fatizo itangiraho inguzanyo, iyishyira kuri 4.5%, bivuze ko icyo gihe abikorera bari bakeneye amafaranga yo kuzahura ibikorwa byabo, cyari igihe cyiza cy’uko amabanki y’ubucuruzi atanga inguzanyo ku bikorera, aho kujyana amafaranga yayo muri BNR kuko inyungu yari hasi cyane, bitandukanye n’ubu.
Ibi rero biri mu bigaragaza ko buri gihe uko BNR izamuye inyungu itangiraho inguzanyo, amabanki y’ubucuruzi atagomba guhita na yo azamura inyungu agurizaho abikorera, nk’uko Masantura akomeza abisobanura.
Ati “Ubundi uretse izindi mpamvu zo ku ruhande ni ko byagombye kumera, bivuze ngo niba banki z’ubucuruzi zirimo kubona amafaranga mu buryo buzihenze, zakabaye ziyatanga mu buryo buhenda abayakeneye. Icyakora hari impamvu zihariye zidatuma amabanki ahita azamura inyungu, harimo nk’inguzanyo zimwe zitangwa zifite nkunganire ya Leta, nk’izihabwa urubyiruko, abagore, izijya mu buhinzi… Aha rero amabanki usanga ahitamo kutazamura kugira ngo akomeze kwita ku bakiriya bayo, ariko inyungu zikagabanuka”.
BNR ivuga ko izi mpinduka ziri muri Politiki y’ifaranga, inafasha kugira ngo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro udakomeza kugenda wiyongera, kuko biba biganisha ku kuba ubushobozi bw’umuguzi bugabanuka, kubera ko ibiciro ku isoko biba byiyongereye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|