Inzuki zirema umwamikazi, zikamugaburira igikoma...ubwenge n’amabanga y’inzuki

Wari uzi ko inzuki zivoma amazi zikayatwara mu nda? Wari uzi ko uruyuki rugira amaso atanu? Wari uzi ko inzuki zishaje ari zo zikora isuku ku muzinga? Wari uzi ko inzuki zo mu mizinga itandukanye zibana ubuki? Twaganiriye na Naho Joseph, umworozi w’inzuki (umuvumvu) ubimazemo imyaka 22. Abikorera mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana. Afite imitiba isaga ijana yororeramo inzuki. Atubura inzuki, akavukisha abamikazi bashyashya kugira ngo inzuki zibashe kuba nyinshi.

Muri byinshi yatubwiye, dore bimwe mu byo wamenya ku mikorere n’imibereho y’inzuki:

Umwamikazi cyangwa se urwiru ni we muyobozi w’izindi nzuki zose ziba mu muzinga. Ni na we utera amagi avamo inzuki. Ku munsi ashobora gutera amagi ibihumbi bitatu buri munsi. Ashobora kubaho mu gihe kingana n’imyaka itanu. Ariko uko agenda asaza, amagi agenda amushiramo agatera amagi makeya.

Umwamikazi iyo ashaje, inzuki zitegura undi mwamikazi mushya. Zifata igi rimwe mu yo yateye zikarikoramo undi mwamikazi zikamugaburira igikoma asanzwe anywa kugira ngo yuzuze ubushobozi nk’ubwumwamikazi. Avuka hagati y’iminsi 19 na 21. Iyo amaze kuvuka atangira gutera amagi kandi iyo akiri muto atera amagi menshi ashoboka.

Iyo inzuki zibaye nyinshi mu muzinga, zirema undi mwamikazi itsinda rishya ry’inzuki rigasohokana n’uwo mwamikazi zikajya gushaka ahandi ziba.

Mu gihe kitarenze iminsi 45 inzuki zisanzwe zirapfa kuko ziba zashaje, mu gihe umwamikazi we ashobora kumara imyaka itanu ariho, bitewe n’ibyo arya.

Umwamikazi mushya iyo amaze kuvuka, asohokana n’inzuki nkeya z’ingabo akajyana mu kirere n’inzuki z’ingabo ziri hagati ya 8-10, kubangurirwa k’umwamikazi n’izo ngabo bikaba ari ho bibera, umwamikazi agahita agaruka mu muzinga agatangira gutera amajyi. Kubangurirwa k’umwamikazi biba inshuro imwe mu buzima bwe. Uruyuki rw’urugabo rumaze kubangurira umwamikazi ruhita rupfa. Ni kimwe n’uruyuki iyo rudwinze umuntu akenshi ruhita rupfa kuko urubori rusohokana n’amara kuko biregeranye. Abavuga ko iyo uruyuki rudwinze umuntu ruhinduka umuyugira si byo ahubwo umuyugira ni ubwoko bw’inzuki.

Umwamikazi (hagati) aba aruta mu bunini izindi nzuki. Ni we upanga uko akazi gakorwa kandi agafatanya na zo imirimo
Umwamikazi (hagati) aba aruta mu bunini izindi nzuki. Ni we upanga uko akazi gakorwa kandi agafatanya na zo imirimo

Mu muzinga habamo inzuki z’ingabo (drones), ingore (workers) n’umwamikazi(Queen). Mu mikorere yazo, habamo izirinda umuzinga ziwuguma hafi zimwe zishobora nko kurya abantu baza hafi yawo.

Ni yo mpamvu usanga nk’ingore zijya gushaka ibiryo cyangwa kuvoma amazi no gushaka ibyo gukoramo ubuki zitaryana aho uzisanze nko ku ndabo, mu bihingwa cyangwa ahanitse ifu, keretse iyo uruhohoteye wenda urukandagiye cyangwa urufashe n’intoki, rushobora kukurya rusa n’urwitabara. Hari n’izitunganya umuzinga, zikora amasuku, ibishashara byahindutse umukara zikongera zikabihindura umweru.

Izi ziba ziganjemo izishaje. Izirinda umuzinga ni iziba zivutse vuba zigifite amashagaga n’amahane, zitarabasha kujya hirya no hino mu bice bya kure. Ingore ni zo zikora ubuki zikajya gushaka n’ibyo zifashisha, naho umwamikazi we akazi ke ni ugutera amagi no gupanga no kugenzura akazi k’ibikorerwa mu muzinga. Ingabo akazi kazo kanini ni ukubangurira umwamikazi.

Inzuki z’ingabo ntabwo ziba ari nyinshi mu muzinga. Iyo zibaye nyinshi zirya ubuki cyane. Iyo zibaye nyinshi, umwamikazi arabigenzura, agatera amagi akurikije izizavamo abona zikenewe.

Ubuki ni byo biryo by’inzuki, ndetse n’ibyitwa insinda zikora zikabirya zivura cyangwa zirinda indwara. Ubusanzwe zibukora kugira ngo zizaburye cyane cyane mu bihe by’imvura aho ziba zidashobora gusohoka ngo zijye gushaka ibindi hanze. Nubwo abantu babuhakura bakabutwara.

Inzuki zikora ibimeze nk'inkongoro inzuki zishyiramo ubuki zigapfundikira mu rwego rwo kugira ngo bumere neza, ibisa no kubutara, ndetse no kugira ngo butandura
Inzuki zikora ibimeze nk’inkongoro inzuki zishyiramo ubuki zigapfundikira mu rwego rwo kugira ngo bumere neza, ibisa no kubutara, ndetse no kugira ngo butandura

Umworozi wazo Naho Joseph ati “Ubundi nubwo ubuki tujya kubwiba, ziba zarabukoze kugira ngo zizabukoreshe mu gihe kibi cyane cyane mu mvura igihe zidasohoka. Ni ho bakunda guhera bavuga ngo “basanze zarabwinywereye.”

Inzuki zishobora kumenya ahari ibyo kurya zikoresheje uduhembe twazo (antennas) ndetse zikabwirana. Ni yo mpamvu ushobora kubona habanje kuza rumwe nko ku cyuma gisya, mu kanya gato ukabona zirimo kugenda ziyongera mu bwinshi.

Hari aho usanga imizinga yegeranye, ukibaza niba inzuki zidashobora kwivangavanga. Inzuki ntizivangavanga. Buri zose zimenya umuzinga wazo, uko zivukana, zikamenya n’umwamikazi wazo. Zigira impumuro izifasha gukururana no kumenyana hagati yazo.

Nubwo inzuki zishakira ibyo zikoramo ubuki n’ahari umwanda, ubuki zikora ntibuba bwanduye. Byinshi mu byo zikoresha ubuki ni amazi. Zirayavoma zikayanywa zikayatwara mu nda, ibindi nk’insinda zikabitwara ku maguru. Zishaka n’ibindi bimeze nk’umutobe biryohera zikura cyane cyane mu ndabyo, zikabivanga n’amazi, zigakoramo ubuki. Ibyo zikuye ku gasozi ziragenda zikabiha inzuki zikora ubuki zikabimira. Izo nzuki zabugenewe zifite uruganda mu nda yazo zisohora ubuki bumeze nk’umutobe nta mwanda na muke uburimo, zikabanza kubushyira mu bintu bimeze nk’inkongoro byabugenewe zikabipfundikira ku buryo nta mwanda wakwinjiramo. Uko ubwo buki bumaramo igihe ni ko bugenda burushaho kuba bwiza.

Inzuki zishobora gukora urugendo ruri hagati y’ibirometero 8-10 zijya gushaka ibyo kurya n’ibyo gukoramo ubuki rukamenya aho rugaruka.

Uruyuki rugira amaso atanu. Abiri manini ari ku mpande z’umutwe arufasha kureba neza ibintu birwegereye n’amabara y’indabo, n’andi maso atatu mato aba ku mutwe hejuru mu gahanga, arufasha kumenya aho urumuri ruturuka n’aho izuba riri kugira ngo rumenye inzira iruganisha ku muzinga.

Uruyuki rugira amaso atanu
Uruyuki rugira amaso atanu

Kubera iki bajya guhakura bagakoresha umwotsi? Umwotsi buriya ni nk’ikinya ku nzuki. Uzica intege ntizigire amahane, ariko ntizinapfe.

Umwotsi wifashishwa mu guhakura uca intege inzuki zigahunga izindi ntizigire amahane
Umwotsi wifashishwa mu guhakura uca intege inzuki zigahunga izindi ntizigire amahane

Inzuki ziba mu mizinga yegeranye zishobora kwibana ubuki. Icyakora izigerageje kwinjira mu muzinga w’undi ngo zijye kwiba ubuki, zikunze kurwana zikaba zanahasiga ubuzima kuko haba hari izishinzwe kurinda umuzinga.

Ibivugwa ku nzuki ni byinshi, ntitwabivuga mu nkuru imwe ngo tubirangize. Ushobora kuba nawe hari ibindi uzi. Wabidusangiza hepfo mu mwanya wagenewe ibitekerezo.

Uruyuki rumaze kugirana imibonano mpuzabitsina n'umwamikazi ruhita rupfa
Uruyuki rumaze kugirana imibonano mpuzabitsina n’umwamikazi ruhita rupfa
Ubuki nubwo abantu babuhakura, biba bisa no kubwiba inzuki kuko zibukora zigamije kuzaburya mu gihe cy'imvura igihe ziba zitabasha kujya hanze gushaka ibindi biryo
Ubuki nubwo abantu babuhakura, biba bisa no kubwiba inzuki kuko zibukora zigamije kuzaburya mu gihe cy’imvura igihe ziba zitabasha kujya hanze gushaka ibindi biryo
Nubwo imizinga yaba yegeranye ari myinshi, buri ruyuki ruba ruzi umuzinga rutahamo
Nubwo imizinga yaba yegeranye ari myinshi, buri ruyuki ruba ruzi umuzinga rutahamo
Inzuki z'ingore ni zo zijya guhova (gushaka ibyo kurya n'ibyo gukoramo ubuki) kandi nta mahane zigira, keretse iyo zishaka kwitabara
Inzuki z’ingore ni zo zijya guhova (gushaka ibyo kurya n’ibyo gukoramo ubuki) kandi nta mahane zigira, keretse iyo zishaka kwitabara

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho, nkeneye kuzagusura tukaganira ku buvumvu nk’umwuga kuko ndabona ubisobanukiwe kandi nange nabikozeho amahugurwa-Beekeeping as business. Asanti!

Chris yanditse ku itariki ya: 21-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka