Inshishi burya ngo zikora nk’ubwonko bwa muntu
Mu isi y’udusimba duto, urushishi ni kimwe mu biremwa bitangaje cyane. Nubwo buri rushishi rugira ubwonko ariko buto cyane, ikintu gitangaje ni uko iyo rukoranye n’izindi mu itsinda (wa murongo zikora) bituma rugaragara nk’aho rufite ubwenge buhambaye ndetse abahanga bo babyita ’superorganism’, aho ikinyabuzima kimwe iyo kiri mu itsinda ry’ibindi byinshi bikorana neza cyane.
Umuhanga mu myitwarire y’udusimba duto, Deborah Gordon wo muri Kaminuza ya Stanford, avuga ko ubwenge bw’urushishi rumwe gusa ntacyo bwarugezaho ahubwo ko kubaho kwarwo bishingiye ku mikoranire yazo nk’itsinda. Asobanura ko nta rushishi rufata icyemezo rwonyine ariko iyo zikoze nk’itsinda zishobora gufata ibyemezo bikomeye kandi byiza.
Ubushakashatsi bwakozwe muri Weizmann Institute of Science muri Canada bwerekanye ko burya inshishi zikorana neza mu itsinda kurusha uko umuntu yakorana n’abandi mu itsinda ariko ridafite uburyo bwiza bw’imikoranire n’imiyoborere, kuko zo ngo zifite uburyo buhamye bwo gukorana. Ibi byatumye abahanga bavuga ko itsinda ry’inshishi rimeze nk’umubiri ugizwe n’uturemangingo twinshi dukorera hamwe kandi neza bigatanga umusaruro.
Mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe, harimo n’ubwa Franks n’abandi bahanga, bwagaragaje ko urushishi buriya rukurikiza amategeko yoroshye cyane, aho usanga rukurikira ibyo rubano hafi yarwo gusa kuko nta gahunda nini ruba rufite ariko kubera gukorera hamwe, birangira havutse ibisa nk’imikorere y’ubwonko bwa muntu.
Aha wahita wibaza aho bihurira! Gusa abahanga bavuga ko mu bwonko bw’umuntu Neuron imwe idashobora gukora yonyine, ariko iyo ari nyinshi, zikorera hamwe kandi zigatuma ubwonko bukora neza cyane. Ariyo mpamvu bavuga ko urushishi rumwe ari nka Neuron imwe, mu gihe itsinda ryazo, ari nk’ubwonko.
Indi mibereho y’inshishi abantu batari bazi.
Uretse kuba zikora nk’ubwonko bw’umuntu, buriya ngo inshishi zigira ururimi rw’ibanga zihuriyeho mu gutanga amakuru aribyo abahanga bise "Pheromones".
Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo urushishi rubonye ibiryo, rusiga pheromone cyangwa impumuro igamije guha amakuru izindi mu nzira rwanyuzemo. Aha ngo izindi zirayikurikira, nazo zikagenda zisigamo indi Pheromone.
Abahanga bavuga ko uku guhanahana amakuru muri ubwo buryo, bituma habaho ibyo bita “feedback loop” kuko bifasha inshinshi gukomeza gukurikira ya nzira zidaciye ku ruhande. Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko ubwo buryo bwa pheromone buyobora izindi neza mu nzira ijya gushaka ibizitunga.
Aha kandi niho abahanga bagaruka bavuga ko imikoranire y’inshishi nk’itsinda (collective intelligence), kuri zo bizifasha mu mibereho yazo kurusha uko rumwe rwaba nyamwigendaho kuko ntacyo rwakwimarira ku giti cyarwo.
Ubushakashatsi bwa Latty bwo mu 2013 bwerekanye ko iriya mirongo y’inshishi tubona burya ngo hari ukuntu zishobora guhindura imyitwarire n’icyerekezo zaganagamo bitewe n’uko hari ibihindutse mu bintu biri hafi yazo.
Mu bushakashatsi bwa vuba aha kuri swarm intelligence bwatangajwe muri Frontiers in Behavioral Neuroscience mu 2025, bwerekanye ko amatsinda y’inshishi ashobora kubanza gutegura inzira mbere ndetse ko hari n’izibanza kujya imbere y’izindi zikajya guharura inzira no kureba ko nta nzitizi zihari.
Abahanga bavuga ko ibyo byerekana ko nta mugambo cyangwa se gahunda urushishi rumwe rushobora kugira ubwarwo, ariko itsinda ryazo rishobora gukora nk’aho rifite gahunda.
Ubushakashatsi bushya bwa 2026 bwerekanye ko urushishi rudatanga amakuru hagati yarwo n’izindi gusa rukoresheje impumuro ya Pheromones, ahubwo rukoresha n’ibindi bimenyetso byinshi icyarimwe (touch, vibration). Ibi bifasha rya tsinda ryazo riri ku murongo kuba ryafata ibyemezo neza cyane.
Muri iyo myitwarire y’inshishi, hari icyo abahanga babyigiyemo mu gukora ubwenge buhangano ndetse na robots kuko hari iyo abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard bakoze bigana urushishi.
Buri robot bayihaye ubushobozi buke, ariko mu buryo bwo gukorera hamwe ngo byatanze umusaruro ndetse bituma babasha gukora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence -AI) binyuze muri Algorithms zo gushaka inzira nziza itanga igisubizo gifatika.
Abahanga bavuga ko buriya inshishi zagakwiye kwigisha abantu ko burya nta muntu ukwiye kumva ko ari umuhanga cyane ariko iyo muhuje imbaraga mugakorana neza, mushobora gukora ibintu bikomeye cyane kurusha kuba nyamwigendaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|