Inkongi niyaduka ntukuke umutima, ntiwiruke: Menya uko wayizimya
Ni kenshi hirya no hino humvikana inkongi zangiza ibitari bicye, nyamara zashoboraga gukumirwa hakiri kare. Polisi y’u Rwanda ikunze gutanga amahugurwa y’icyo abantu bakora mu gihe hadutse umuriro ushobora guteza inkongi.
Polisi ivuga ko mu gihe ushyize ibiryo, urunyanya, igitunguru cyangwa ifiriti, cyangwa n’ikindi washyira mu mavuta umuriro ugasimbuka ugahita waka mu isafuriya, ushobora gukoresha umupfundikizo w’isafuriya ukawupfundikiza iyo safuriya ariko uwunyereje ku ruhande, atari ukuwumanura hejuru. Ubara amasegonda icumi uwo mupfundikizo upfundikiye, ukawupfundura uwunyujije ku ruhande kandi witonze. Icyo gihe umuriro wari watse mu isafuriya uba wazimye.
Ikiringiti cyangwa essuie-mains na byo ni ibindi byifashishwa my kuzimya bene uwo muriro. Ikiringiti cyangwa essuie-mains bitewe n’icyo wahisemo, urabanza ukacyinika mu mazi ukagikamura ku buryo amazi adatonyanga.
Uhisha intoki zawe inyuma y’ikiringiti ufatiye hejuru ukirambuye, ugahisha no mu maso, ukareba icyerekezo cy’ikibatsi kiva mu isafuriya ukaba ari cyo nawe urebamo, ukamanurira ikiringiti ku isafuriya ukayizengurutsa ku mpande usa n’ugikenyeza isafuriya. Ubara amasegonda icumi ukabona gupfundura. Iyo hejuru y’ikiringiti gitwikiriye isafuriya hatangiye kuzamukamo umwotsi utari umweru, icyo gihe Oxygène iba yashizemo. Mu gutwikurura ikiringiti ku isafuriya, utwikurura buhoro buhoro uhereye ku ruhande rumwe, nka kumwe umusore atwikurura umugeni we. Impamvu ari ngombwa gutwikurura buhoro buhoro ni uko ushobora gutwikurura wihuse Oxygene igahita isimbuka igasubiramo mu isafuriya hakongera kuvukamo umuriro.
Ushobora no gukoresha kizimyamoto (fire extinguisher) ukurura impeta, ugatunga itiyo ya kizimyamoto aho inkongi y’umuriro yakomotse, ugakanda inkondo ebyiri uzegeranya, akuma karimo kagatobora ibimeze nk’ifu biri mu icupa bikazamuka, hanyuma ukazimya ujyana iburyo n’ibumoso usa n’ukubura ari na ko ubanza gukubura santimetero 15 ku mpande iburyo n’ibumoso bw’ahari inkongi kugira ngo wirukane umwuka wa Oxygène utiza inkongi ingufu.
Umuriro biba byiza kuwuzimya ukivuka, cyangwa ucyaduka. Mu gihe umuriro wamaze kuba mwinshi hafi yo gufata inyubako yose, ukiza amagara yawe ndetse ugakuramo ibiri mu nzu, ugahamagara ubutabazi bwa Polisi kuri nimero 111 kuko bo bafite ibikoresho bihambaye bishobora no kuzimya mu nyubako ndende.
Mu gihe ari Gaz yatse ku icupa aho idafunze neza, nabwo wayizimya wifashishije ikiringiti, cyangwa se ukanyuza urutoki ku ruhande ugapfuka aho irimo gusohokera, ihita ihagarara kwaka ikazima.
Abakora mu mahoteri, kwa mu ma resitora, no kwa muganga by’umwihariko, ni bamwe mu bashishikarizwa kugira ubu bumenyi kuko inkongi iramutse ihadutse ishobora kwangiza byinshi birimo n’ubuzima bw’abarwayi, dore ko hari n’igihe haba harimo abarembye inkongi ikaba yabahitana cyangwa ikabahungabanya bakarushaho kuremba.
Kugira ubu bumenyi kandi bifasha abakozi bari hafi aho kumenya uko bahagarika inkongi, itarangiza ibintu byinshi, cyangwa ngo bategereze Polisi ibe ari yo iza kuyizimya.
Bamwe mu bahawe ubu bumenyi ku gukumira inkongi ni abakora mu ivuriro BT David Clinic riherereye mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Musaniwabo Violette ukora muri Laboratwari ni umwe mu bahuguwe. Yagize ati “Aya mahugurwa ni meza cyane, turashimira Polisi y’Igihugu yaje kuduha ubumenyi. Akenshi inkongi y’umuriro yadukaga, tukiruka tugahunga cyangwa tugahamagara abagabo ngo babe ari bo bahangana na yo, ariko nanjye nabimenye ubu nanjye nabyigisha. Nk’ubu iri vuriro ntabwo ryafatwa ndi hano.”
Kamikazi Liza ukora ibijyanye n’isuku na we avuga ko ubu ivuriro BT David Clinic akorera ritashya ahari, kuko yamenye uko yakora ubutabazi bw’ibanze.
Chantal Muhongerwa, na we agira ati “Ubu twabasha kwirwanaho mu gihe twagira ikibazo cy’inkongi haba mu rugo ndetse no ku kazi aho dukorera. Batweretse ibikoresho twakwifashisha, batwigisha n’uko bikoreshwa kugira ngo tubashe kuzimya inkongi.
Nshimiyimana Jean de Dieu, umuyobozi w’ivuriro BT David Clinic, ashima Polisi y’u Rwanda yemeye kuza kwigisha abakozi babo uko bahangana n’inkongi. Ati “Aya mahugurwa azatugirira umumaro twebwe ndetse n’abo twishimira guhora duha serivisi zijyanye n’ubuzima. Ni ukuvuga ngo ubuzima bwabo tuzabwitaho tubuvura ariko tunatanga ubujyanama bukwiye kugira ngo baba abakozi ndetse n’abandi batugana ubu bumenyi babwifashishe haba mu kazi ndetse no mu ngo iwabo.”
Ivuriro BT David Clinic rifite abakozi bahoraho n’abadahoraho babarirwa muri 70, ku ikubitiro abagera muri 1/2 bakaba bahawe ubwo bumenyi, mu gihe abandi bari bakomeje gutanga sarivisi z’ubuvuzi, ariko na bo ubu bumenyi bukaba buzabageraho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|