Imbeba y’ingabo iyo yumvise ’impumuro’ y’umukunzi wayo iririmba indirimbo nshya
Uwasoma uyu mutwe w’inkuru yagirango ibi si impamo! Ariko nyamara abashakashatsi babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye ko hari ibintu bitangaje ku mbeba z’ingabo abantu benshi batazi ko bibaho kuko nubwo ari inyamaswa nto cyane, ubuzima bwazo burimo amabanga n’imyitwarire itangaje.
Ubushakashatsi bwakozwe na Timothy E. Holy na mugenzi we Zhongsheng Guo bwagiye hanze itariki ya 1 Ugushyingo 2005, mu kinyamakuru cya siyansi PLOS Biology bwagaragaje imibereho idasanzwe y’imbeba z’ingabo cyane cyane ukuntu zifite uburyo bwihariye bwo kwigaragaza no kuvugana n’izindi.
Abo bashakashatsi bakoraga mu ishami ryitwa Department of Anatomy and Neurobiology muri Kaminuza ya Washington University School of Medicine in St. Louis, muri Leta ya Missouri, nibo bakoze igerageza ryo gufata amajwi y’imbeba z’ingabo ndetse no kuyasesengura.
Ubu bushakashatsi buvuga ko iyo imbeba y’ingabo yumvise impumuro y’ingore, ishobora gusohora amajwi ameze nk’indirimbo. Aya majwi ikigero aba ariho ntabwo amatwi y’abantu ashobora kuyumva, ariko ku zindi mbeba cyane cyane iz’ingabo aba ari ubutumwa bw’ingenzi.
Aba bashakashatsi kandi bavumbuye ko buri mbeba y’ingabo ifite indirimbo yayo bwite usanga itandukaniyeho n’izindi. Ibi byerekana ko ayo majwi ashobora gufasha imbeba kumenyana cyangwa gukurura ingore iri hafi yayo.
Aba bahanga kugira ngo ubushakashatsi bwabo babugereho, bafashe ipamba (Cotton) ririho inkari z’imbeba y’ingore maze bayishyira imbere y’imbeba z’ingabo. Icyabatangaje ni uko mu masegonda make cyane gusa imbeba z’ingabo ngo zatangiye gusohora ayo majwi ameze nk’indirimbo.
Ayo majwi amatwi y’abantu ntabwo ashobora kuyumva kereka hakoreshejwe ibyuma byabugenewe. Nibwo aba bahanga bafashe ayo majwi maze bakoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa bayahindura ku rwego amatwi y’abantu ashobora kumva. Bavuga ko yasaga cyane n’ay’inyoni ziririmba.
Ibi byatumye abahanga bavuga ko imbeba zigomba kujya mu itsinda ry’inyamaswa ziririmba kugira ngo zikurure ngenzi zazo zidahuje igitsina rimwe na rimwe zigamije gukora imibonano mpuzabitsina harimo nk’inyoni, amafi n’ibindi binyabuzima.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imbeba z’ingabo, iyo ijoro riguye, usanga ngo zirimo kuririmba indirimbo z’urukundo, indirimbo abantu badashobora kumva, ariko zifite uruhare rukomeye mu buzima bwazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|