Ikirere cy’i Goma kirafunze: Ese ikirere gifungishwa iminyururu, ingufuri…?

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, ubwo intambara yari igeze mu gihe cy’amahina mu baturanyi b’u Rwanda ni bwo twumvise ijambo rishya rigira riti “ikirere cy’i Goma kirafunze, nta ndege zishobora kugikoresha.”

Ikirere, ni aha hejuru yacu hanyura indege n’inyoni. Indege zitambukira zijyana abajya gutembera, kwiga cyangwa guhaha. Inyoni na zo ziduca hejuru uko zishakiye ziririmba, n’ubwo zo ziba ziri ku butumburuke bugufi.

Aha rero, nta watekereza ko hari uwabuza ikintu icyo ari cyo cyose kunyura mu kirere; uwavuga ko yabaza inzugi agateraho amapata, akagura ingufuri ubundi agafunga ikirere imfunguzo akazitwara, yaba atekereje iby’ubupfapfa.

Birasanzwe ko umuntu yafunga igipangu cy’inzu, agafungira inyuma, cyangwa agafunga bimwe mu byumba by’inzu, ariko gufunga ikirere byo bigenda bite?

Maniriho Emmy Arsonval, impuguke mu bwikorezi bwo mu kirere, asobanura ko kugira ngo indege ifate ikirere itangire urugendo ruva mu mujyi umwe w’igihugu runaka rujya mu wundi w’ikindi gihugu, bisaba ikipe y’abagenzura ingendo zo mu kirere, ari na yo iyobora abatwaye indege, akazi bakora ni ko bita mu Cyongereza Air Traffic Control.

Iyo indege yambutse ikirere cy’Igihugu yaturutsemo, ikajya mu kirere cy’ikindi gihugu, isezera kuri ba bayobozi b’indege b’aho iturutse, ikakirwa n’abayobozi b’igihugu gishya igezemo.

Mu yandi magambo, abayobora indege bagenda bakirana, uko uvuye mu gihugu ujya mu kindi.

Gupanga urugendo rw’indege(Flight plan)

Mbere yo gutangira urugendo rw’indege, ikigo gishinzwe indege za gisivile, ndetse na Kompanyi y’indege iri bufate ikirere, bategura urugendo, aho berekana ibiri bukenerwe byose.

Iyi gahunda kandi, bayisangira n’abayobozi b’indege bose bo mu bihugu indege iri bunyuremo, kugira ngo na bo bitegure kuyiyobora.

Muri iyi myiteguro, bimwe mu byo bareba ni amavuta y’indege akenewe, ingano y’urugendo, ibiro by’imitwaro indege iza kuba yikoreye(Cargo), abantu iri butware, uko ikirere cyifashe, n’ibihugu indege iri bucemo.

Aha kandi, abatwaye indege, ari bo dukunze kwita Abapilote, bahabwa icyo bita NOTAM, cyangwa Notification of Airman, ubutumwa bubabwira uko inzira zihagaze, uko ikirere cyifashe mu ncamake, aya makuru akaba abafasha mu kumenya uko bitwara mu rugendo.

Gufunga ikirere: Si ugupfa guhaguruka gusa, ikirere si akayira

Nk’uko rero byagaragajwe, nta ndege ishobora kwifata igahaguruka idafite ikiyemerera guca mu kirere cy’ibihugu binyuranye, bikaba biri mu masezerano agengwa n’ikigo mpuzamahanga cy’iby’indege za Gisivile, ICAO gifite icyicaro i Montreal muri Canada.

Iyo ubirenzeho ugaca muri cya kirere, uba ushobora guhura n’ingaruka zo kuvogera ikirere cy’abandi, ku buryo ushobora no kuraswa.

Ikindi kiyongereye kuri ibyo, nta bufasha bw’abayobozi b’indege – traffic control bo muri icyo gihugu ubona, bityo, kwaba ari ukwiyahura kuko indege si ikintu wavuga ngo mbuze inzira, reka mbe mparitse hano.

Maniriho avuga ko indege ubwayo ifite uburyo bwo kwiyobora ariko ubuyobozi bw’indege busanzwe – air traffic control ntawushobora kubwirengagiza.

Burya rero, ngo indege zigendera ku butumburuke butandukanye kandi mu kirere hagendamo indege nyinshi. Ubwo rero, abayobora indege, baguha n’amakuru bati “mu kirere uherereyemo harimo indege eshanu, wowe uragendera ku butumburuke bwa metero ibihumbi 20, 40.”

Mu yandi magambo, inzira zo mu kirere ngo zigenda zihinduka bitewe n’aho indege iri, ndetse n’umubare w’indege ziri mu kirere.

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kuduhugura kuri byinshi twibazaga.

Grandmaman yanditse ku itariki ya: 31-03-2026  →  Musubize

Ino nkuru nziza cyane ,itumye ndushaho gusobanukirwa neza

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 28-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka