Guhuha ku byo kurya by’umwana nko kubihoza, byagira ingaruka mbi ku buzima

Kwita ku mwana si ibintu byoroshye cyangwa byo gukinisha. Bisaba kwihangana cyane no kugira umutima uhamye mu kwita ku mwana ukivuka. Hari igihe ibikorwa byoroshye by’urukundo cyangwa imyitwarire isa n’itagira ingaruka bishobora gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga.

Kimwe muri ibyo bikorwa, uguhumekera ku biryo by’umwana cyangwa se kubihuhaho umwuka wo mu kanwa kugira ngo bihore mbere yo kubimugaburira.

Abenshi mu babyeyi cyangwa se n’abandi bita ku bana, babikora batazi ko bishobora kwangiza ubuzima bwabo, kubera ko abana baba bagifite ubudahangarwa bw’umubiri butarakomera, kandi umwuka n’amacandwe bisohoka mu kanwa mu gihe umuntu arimo ahuha ku byo bishobora gusohokana na za bagiteri (bacteria) zanduza.

Uko guhuha ku byo kurya mu rwego rwo kubihoza, byakwangiza n’ubuzima bw’amenyo y’umwana mu gihe yatangiye kuyamera, kuko udukoko dutera kubora kw’amenyo (cavities) dushobora kwanduzwa bivuye ku muntu umwe bijya ku wundi. Niba ugaburira umwana afite amenyo yangiritse (cavities) hanyuma agahumekera ku biryo bye cyangwa se akabihuhamo ngo bihore vuba, haba hari ibyago byinshi ko utwo dukoko twava mu kanwa ke, tukajya, mu k’umwana, kandi utundi dukoko dusanzwe two mu kanwa (oral microbiome) tuba tutarakura ku rugero rushyitse.

Abana ntibavukana utwo dukoko twitwa ‘Streptococcus mutans’ dutera kubora kw’amenyo. Utwo dukoko dutera ikibazo iyo dusize aside ku bisigazwa by’ibiryo bisigara ku menyo. Iyo umwana ahuye na two, dutuma habaho ikintu cyitwa ‘plaque’, hanyuma bikaza kuvamo kubora kw’amenyo, ndetse n’iyo amenyo ataramera neza. Bishobora gufata amezi atanu kugeza kuri atandatu gusa kugira ngo utwo dukoko dutangire kwangiza amenyo. Byongeye kandi, amenyo y’umwana aba yoroshye cyane, ku buryo yakwibasirwa n’utwo dukoko no mu gihe agitangira kumera.

Nk’uko ubushakashatsi bwakorewe muri Australia bubigaragaza, abana bato benshi bakura utwo dukoko kuri ba nyina. Kenshi utwo dukoko dukwirakwira igihe ababyeyi basangiye amacandwe n’abana babo, nko guhumekera ku biryo byabo, gukoresha ikiyiko kimwe bagasangira cyangwa gusoma umwana ku munwa.

Inama abantu bagirwa yaba ababyeyi n’abandi bita ku bana, ni ukwirinda guhumekera ku biryo by’umwana, bakareka ibiryo bigahora bisanzwe, bihojejwe n’umwuka usanzwe. Ikindi ugukoresha ibikoresho byihariye mu kugaburira abana, kandi bakirinda gukoresha ikiyiko kimwe basangira ibyo kurya cyangwa se gusangira ibyo kunywa bakoresheje igikoresho kimwe.

Gusa, ingaruka zo guhuha mu byo kurya cyangwa se ibyo kunywa bishyushye, ngo ntizigera ku bana batoya gusa, kubera ko n’umuntu mukuru uhuha mu byo kurya bye bitamugwa neza.Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa ‘Times of India’, Guhumekera ku biryo bishyushye bishobora kugaragara nk’aho ntacyo bitwaye, ariko si ko bimeze, kuko siyanse isobanuro ko umwuka wa karuboni (CO₂) dusohora iyo duhumeka uvanga n’ubushyuhe n’amatembabuzi ari mu biryo, bikabyara aside ya karuboni (carbonic acid), ishobora kutaba nziza ku gifu.

Ibyo bishobora rero gutera ihungabana mu igogorwa ry’ibiryo, cyane cyane ku bantu bafite igifu cyoroshye cyangwa gihindukwa vuba. Ni yo mpamvu abantu bigirwa inama yo kudahumekera ku biryo cyangwa kubihuhamo, ahubwo bakabireka bigahora buhoro, mbere yo kubirya.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka