Filime Nyarwanda Ben’Imana yanditse amateka muri Cannes Film Festival

Filime Nyarwanda ’Ben’Imana’ igaruka ku budaheranwa bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatoranyijwe kwerekanwa muri ’Cannes Film Festival’, iserukiramuco rikomeye ku isi, bigaragaza intambwe ikomeye ku ruganda rwa sinema mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Aya mateka akozwe nyuma y’uko Sosiyete mpuzamahanga itunganya ikanacuruza filimi, MK2 Films, yatangaje ko ariyo ifite uburenganzira bwo gukwirakwiza ku rwego mpuzamahanga filime Nyarwanda ’Ben’Imana’, mbere y’uko yerekanwa bwa mbere mu iserukiramuco rikomeye rya sinema rya Cannes Film Festival rizabera mu Bufaransa ku nshuro ya 79.

Iyi filime yakozwe n’umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo, izerekanwa mu cyiciro cya ’Un Certain Regard’, kimwe mu byiciro bikomeye bigize iri serukiramuco rya Cannes.

Ben’Imana ni filime ibara inkuru y’ubuzima bwa Vénéranda, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yiyemeje kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa binyuze mu butabera bushingiye ku baturage, ariko ubuzima bwe buza guhura n’ibibazo bikomeye ubwo umukobwa we w’ingimbi yaje gutwita, bikamutera kongera guhangana n’amateka ye bwite n’amarangamutima.

“Aho gukomeza kuguma gusa ku byabaye mu bihe byashize, Ben’Imana igaragaza uburyo amateka akomeza kubaho no muri iki gihe, binyuze ku bagore bashaka inzira zo kwiyubaka no gukomeza ubuzima. Ni igihangano gikora ku mutima cyane, gifite imbaraga zikomeye mu kuzamura amarangamutima.”

Dusabijambo avuga ko iyi filime ari inkuru y’abantu bashaka gukira ibikomere by’amateka yabo, ariko nanone bashaka kubaho ubuzima busanzwe. "Ni inkuru y’urukundo, ububabare n’icyizere.”

Avuga ko impamvu yahisemo iyi nkuru, yashakaga kuvuga ku Rwanda rw’uyu munsi, uko abantu babana n’amateka yabo, ariko banubaka ejo hazaza.

Iyi filime ’Ben’Imana’ yamaze imyaka irenga icumi itegurwa, ikaba ari umushinga uhuriweho n’abantu bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye, kuko yatunganyijwe n’Umunya-Côte d’Ivoire, Samantha Biffot afatanyije n’Umunyarwandakazi, Uwayezu Marie Epiphanie ndetse n’Umunya-Misiri, Mostafa El Kashef

Yakozweho n’inzu zitunganya filime zitandukanye, harimo Ejo Cine Ltd yo mu Rwanda, Princesse M Prod yo muri Gabon, ifatanyije na Les Films du Bilboquet yo mu Bufaransa na Duo Film yo muri Norway Norvege.

Iyi filime ifatwa nk’intambwe ikomeye kuri sinema Nyarwanda, kuko ari ubwa mbere filime iyobowe n’Umunyarwanda itoranyijwe mu byiciro no mu iserukiramuco rikomeye nka Cannes.

Abategura Cannes bashimye cyane uyu mushinga, bavuga ko ari filime ifite ubuhanga no kwinjira mu nkuru mu buryo bwimbitse mu buryo bw’umwihariko.

Filime ’Ben’Imana’ yitezweho gufasha kurushaho kumenyekanisha sinema Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, ndetse igatanga ijwi ku Banyarwanda mu kuvuga amateka yabo no kuyatanga mu buryo bwabo.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese wazampaye amahirwe yo gukina film ndabiziko ntigeze niga amashuri menshi ariko gukina film cyangwa kwandika nibintu nzuko nshobora kandi ndagukunda cyangwa mukanyemerera umunsi umwe nkagera kuri scene nukuri mwaba mukozecyane

Uwera pascaline yanditse ku itariki ya: 22-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka