Ese ubundi kwisiramuza bimaze iki?

Muganga Agnes Mukandahiro ashishikariza ababyeyi kujya basiramuza abana babo, ariko n’abantu bakuru batabikoresheje, bakabikora kuko bifite akamaro mu buryo butandukanye, harimo kuba bifasha mu isuku y’umuntu no kumurinda ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe

Yagize ati,” Icya mbere ni uko gusiramurwa bifasha mu isuku, bikagabanya n’ibyago byo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina, urugero nka SIDA. Kwisiramuza bigabanya ibyago byo kuyandura ku ijanisha rya 60%. Ku bijyanye n’isuku, umuntu utarisiramuje ntiyoga neza ngo abe acyeye, kuko uruhu rurapfuka ntiyoge neza.Hari nubwo arusubiza inyuma ngo yoge neza bikamubabaza, cyangwa se yarusubiza inyuma hakaba hajyamo isabune ‘hagapyoka’ (gukomereka gahoro ku ruhu), hari n’ikindi kibazo cyo kugira za ‘infections’ gikunze kuba kuri abo batasiramuwe imyanda igakomeza kwibika muri urwo ruhu…”.

Mukandahiro avuga ko mu kwezi akorera abakiriya bari hagati ya 80-100, kandi ngo imibare y’abasaba iyo serivisi irazamuka, cyane cyane abakuru bitewe n’ubukangurambaga butandukanye.

Hari n’igihe umugore yaba atwite, ariko agahora yivuza ‘infections’ zitarangira. Iyo barebye izindi mpamvu zose zishobora kubitera bagasanga atari zo, hanyuma mu biganiro na muganga bikagaragara ko ari uko umugabo adasiramuwe, icyo gihe bashobora kumusobanurira, akaba yabikoresha, kugira ngo umugore we ashobore gukira, bityo n’ubuzima bw’umwana uri mu nda bugakomeze kugenda neza.

Ibitekerezo   ( 2 )

Hay Kwisiramuza byiza

Niyikiza Nathan yanditse ku itariki ya: 12-05-2026  →  Musubize

Gusiramura nibyaza

Niyikiza Nathan yanditse ku itariki ya: 12-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka