Dore imyitwarire umuntu akwiye kugira mu gihe asanze umurambo ku muhanda cyangwa ahandi
Kubona umurambo ku muhanda, mu mazi, mu bisambu n’ahandi, ni ikintu gifatwa nk’igiteye ubwoba ndetse gihungabanya amarangamutima ku bantu bamwe na bamwe, ariko bibaho, umuntu akabyuka mu gitondo agiye muri gahunda ze zitandukanye, yagera ku muhanda akabona umurambo atazi aho wavuye, atazi na nyirawo. Iyo bigenze bityo hari ibyo aba akwiye kwitwararika n’ibyo asabwa gukora.
Murekatete Jolie w’imyaka 38, utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko atazi niba yabona icyo akora aramutse asanze umurambo ku muhanda imbere y’iwe cyangwa se n’ahandi.
Yagize ati,” Njyewe rero ngira ubwoba cyane, ndamutse nsohotse nko mu rugo nkabona umurambo imbere y’iwanjye ku muhanda, sinaba nkigiye aho nari ngiye ubwo nahita mbisubika, kandi rwose sinawegera kuko nigirira ubwoba pe. Wenda nabibwira abo tubana mu rugo gusa ko nawubonye, ariko ibyo kumenyesha izindi nzego, sinabijyamo, kuko nta numero ya Polisi ngira, numva hari abavuga ngo bahuye n’ikibazo bakwitabaza Polisi, sinzi nomero yabo. Ikindi, na bya bindi bavuga ngo ubonye umurambo wawutwikira n’igitenge cyangwa ikindi mu rwego rw’icyubahiro, njyewe ntawo najya gutwikira kuko ntinya umurambo pe. Sinahegera”.
Ntawigira Gervais w’imyaka 52 nawe utuye mu Murenge wa Nyamata, we avuga ko bimubayeho agasanga umurambo watawe ku muhanda, mu murima cyangwa se n’ahandi, ataceceka ngo yigendere, ahubwo yamenyesha ubuyobozi bw’aho awubonye.
Yagize ati, “ Nzi ko bitemewe gukora ku murambo usanze aho, utazi ibyawo, ahubwo umenyesha inzego ziri hafi yawe. Rero namenyesha ubuyobozi buri hafi aho, ubwo wenda nabo bakamenyesha Polisi n’izindi nzego, ariko njyewe ndabizi ko ntagomba kuwukoraho”.
Mukamwezi Florida w’imyaka 67, nawe utuye mu Murenge wa Nyamata, avuga ko biramutse bimubayeho, agasanga umurambo ku muhanda yabanza akawegera akareba niba azi nyirawo yasanga ari uwo mu muryango we cyangwa se inshuti, agashaka abamufasha bakawuhakura, bidasabye kubanza kujya mu zindi nzego.
Yagize ati,” Ndamutse nsanze umurambo ku muhanda, nabanza nkawegera, nkareba niba ari umuntu nzi, yaba uwo mu muryango cyangwa se inshuti, maze ngashaka abamafasha tukamuvunaho atarabanza gushungerwa n’abantu benshi. Erega riba ari n’ishyano wa muntu we kubona umurambo w’umuntu wanamye ku gasozi”.
Nubwo abo babyumva ku buryo butandukanye, Dr Sebajuri Jean Marie Vianney, avuga ko mu rwego rw’ubuzima hari ingaruka ziba zishobora kugera ku bantu bitewe no kwegera umurambo wasanzwe ku muhanda cyangwa ahandi, bitazwi icyateye urwo rupfu. Akavuga ko abantu bakwiye kwirinda uko bishoboka.
Yagize ati, “ Ingaruka zirahari zo mu rwego rw’ubuzima, nko muri iki gihe hari indwara z’ibyorezo zadutse, urugero nk’umuntu yapfuye azize icyorezo nka Marbug cyangwa se Ebola nubwo itaragera mu Rwanda, n’ibindi byorezo biterwa na virusi zikomeye ‘Hemorrhagic Fevers’ ( ni ukuvuga ibyorezo birangwa no gutera umuriro mwinshi cyane, bikagera naho uwacyanduye ava amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri),uwegereye uwishwe na kimwe muri ibyo byorezo cyangwa akamukoraho nawe aba ashobora kwandura, kubera ko virusi zo ku murambo w’uwishwe nacyo ziba zishobora kwanduza”.
Yakomeje agira ati, “ Wenda ari upfuye azize impanuka agonzwe bigaragara, umuntu uri hafi aho ashobora gufasha, ariko nabwo akabikora afite ibikoresho by’ubwirinzi nka ‘gants’, iyo bibereye hafi yo kwa muganga nabo bafasha. Ariko ubundi nk’imirambo y’abarohamye mu mazi, cyangwa se bagonzwe mu muhanda, bazanwa n’inzego zibifitiye ububasha harimo RIB kandi nazo zibazana zikoresheje ibyo bikoresho by’ubwirizi, naho ubundi, mu buryo bw’amategeko, ntabwo byemewe ko umuntu akora murambo abonye ku muhanda cyangwa ahandi, ahubwo amenyesha inzego z’umutekano yaba RIB cyangwa se Polisi cyangwa ubuyobozi bumwegereye”.
Umuyobozi w’ikinyabiziga abonye umurambo ku muhanda...
Nubwo avuga ibyo ko abantu bashobora gufasha, mu gihe umurambo uri ku muhanda wishwe n’impanuka, ariko abashoferi batandukanye, hamwe n’abandi bakoresha umuhanda, babwiye Kigali Today ko bazi ko bibujijwe guterura cyangwa se gutwara umuntu wakomerekeye mu mpanuka, bidakozwe na Polisi izanye n’imbangukiragutabara zabugenewe. Uko ninako bigenda ku murambo w’uwapfuye aguye mu mpanuka, uko uvanwa ahabereye impanuka, ujyanwa aho usuzumirwa byose bikorwa na Polisi cyangwa se izindi nzego zibishinzwe.
Ku icyo kijyanye n’impanuka, Polisi y’u Rwanda ivuga ko iyo habayeho impanuka igakomerekeramo abantu, ubutabazi bw’ibanze bukorwa n’ababifitiye ubumenyi bujyanye no gufata neza (to handle) imvune n’ibikomere. Impamvu ngo ni uko, hagize ababura ubuzima mu mpanuka (bagapfa) biturutse ku kuba ubutabazi bwakozwe nabi, ababuze umuntu babifata ukundi.
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga, yabwiye Kigali Today ko iyo mu muhanda habayeho impanuka, Polisi ariyo igomba kuyobora abawukoresha mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kubaho iyindi,…kandi ko umupolisi ari we uba ugomba guhamagara imbangukiragutabara itwara abakomeretse cyangwa se abapfuye.
Yagize ati, “Ubutabazi bufite aho buhuriye n’ubuvuzi, muganga hari amakuru akenera atatangwa n’umuturage uwo ari we wese cyangwa umuntu akaba yashiramo umwuka uwatabaye nta makuru ahagije afite, bikaba byateza ikibazo cy’ubwumvikane buke.”
Mu bindi Polisi ikora, iyo imenyeshejwe ahabonetse umurambo, ijyayo ikabuza abantu kuwegera cyangwa se kuwukoraho, hanyuma igakusanya amakuru ku byo abaturage batekereza ko byaba byateye urwo rupfu iyo bihari, niba hari abari bafitanye amakimbirane n’uwapfuye n’ibindi. Hanyuma ibyo byose bigashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.
Hari kandi ibiteganywa n’amategeko ku myitwarire ikwiye kuranga umuntu ubonye umurambo watawe ahantu hatandukanye (nko ku muhanda, mu bisambu, n’ahandi).
Umuntu ubonye umurambo w’umuntu waguye ku muhanda cyangwa se ahandi hatandukanye, agomba gutanga amakuru vuba ku nzego zitandukanye yaba Polisi, RIB cyangwa se ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho byabereye, yaba Umudugudu, Akagari n’izindi.
Ibyo ngo bifasha gutahura icyateye urupfu no gukumira ko hagira ibimenyetso byangirika. Ntibyemewe gukorakora umurambo, kuwimurira aho ari ho hose, kuwuhisha, kuwutwika n’ibindi. Umuntu uwubonye agomba gusiga aho yawubonye uko hari hameze ntacyo ahahinduye na kimwe. Ntibyemewe kandi gufata amafoto cyangwa amashusho y’umurambo no kuyakwirakwiza kuko bishobora guhungabanya icyubahiro cy’uwo nyakwigendera.
Ibyo byose bikwiye kuranga umuntu ubonye umurambo watawe ahantu hatandukanye, bikubiye mu Itegeko No68 /2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo zaryo za 245, 246, 247 ndetse na 249 iteganya ko umuntu wese uhisha umurambo aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko akaba ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.
Kudatanga amakuru kandi ku murambo watawe ahantu runaka, binafatwa nko gushinyagurira umurambo, icyo kikaba ari icyaha gihanwa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 130 y’itegeko No 68 /2018 ryo ku wa 30/08/2018, ivuga ko umutu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko akaba ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Patirike mazimpaka