Dore impamvu gukoresha 100% by’ubwonko bidashoboka

Mu myaka myinshi ishize, abantu benshi bakomeje kujya bumva no kwizera inkuru nyinshi zivuga ko umuntu akoresha gusa 10% by’ubwenge bwe, bityo ko aramutse abashije gukoresha 100% byabwo yakora ibintu bidasanzwe. Icyakora, abashakashatsi mu bya Neuroscience bagaragaje ko izi nkuru ari ibihuha cyane ko zishingiye ku myumvire itari iya siyansi.

Ubushakashatsi bugezweho bwerekana ko ubwonko bw’umuntu bukora mu buryo buhambaye kandi mu buryo buhujwe neza kuko nta gice kinini cyabwo kiba kidakora, kuko buri gice gifite umurimo wacyo.

Aba Neuroscientists benshi by’umwihariko nko mu bushakashatsi bwa Carter, Sejnowski n’abandi benshi bagaragaje ko ibice byose by’ubwonko bifite imirimo yihariye, kandi gukoresha byose icyarimwe bidashoboka, ahubwo ko "dufite ibikorwa bihoraho kandi bihindagurika mu bice bitandukanye bitewe n’ibyo dukora".

Bimwe mu bice by’ubwonko n’icyo bikora, harimo nka Cerebral cortex, iki gice kakaba gifite akamaro ko gufata ibyemezo, kwiga, kumva, kureba ndetse no mu bijyanye n’imitekerereze. Buri gice cyabwo kikaba gikora bitewe n’imirimo umuntu ari gukora.

Hari kandi Cerebellum, ifasha mu kugenzura imikoranire y’imitsi n’imyanya y’umubiri, ndetse iki gikorwa kiba igihe cyose mu buryo budahagarara.

Hippocampus ni igice cy’ubwonko gifasha umuntu kwibuka cyane cyane no ku banyeshuri kibafasha mu kwibuka amasomo biga cyangwa se n’abandi bantu bakora ibintu bibasaba kutibagirwa.

Ikindi gice gikomeye cy’ubwonko ni Brainstem, kuko kigenzura imikorere ya muntu y’ibanze nk’umutima n’ubuhumekero, kikaba gikora igihe cyose nta guhagarara.

Uhereye kuri ibi bice by’ubwonko, abashakashatsi bagaragaza ko ibi bisobanura ko ubwonko budakora bwose icyarimwe ku kigero cya 100%, ahubwo bukora mu buryo buhindagurika bitewe n’icyo umuntu ari gukora.

Abahanga bakoresha uburyo bugezweho nka Brain Imaging babashije kwerekana ko n’igihe umuntu asa n’uruhutse, ubwonko bwe buba bugikora. Ibi byatumye basobanukirwa neza ko nta gice kinini cy’ubwonko kiba kiruhutse cyangwa kidakora burundu, nk’uko hari ababitekerezaga batyo.

Abashakashatsi bavuga ko Ikindi abantu batazi neza ni uko igitekerezo cyo gukoresha 100% by’ubwonko icyarimwe kitacyaba cyiza ku buzima bw’umuntu, bavuga ko ubwonko bukoresha ingufu nyinshi cyane ugereranyije n’ibindi bice by’umubiri.

Ni kubw’izo mpamvu bagaragaza ko ubwonko buramutse bukoreshejwe ku kigero cya 100% icyarimwe, byasaba ingufu zidasanzwe kandi bishobora no gutera ibibazo bikomeye nko gushyuha cyane cyangwa kwangirika kw’uturemangingo twabwo.

Icy’ingenzi abashakashatsi bashimangira si ukugera ku “100%”, ahubwo ni uko umuntu yakoresha neza ubushobozi bwe bwo gutekereza. Ibi bikaba byagerwaho binyuze mu kwiga, gusubiramo ibyo umuntu yize, kuruhuka bihagije, no kugira ubuzima bwiza muri rusange kuko bavuga ko ubwonko bukomeza kwiga no kwiyubaka bitewe n’uko umuntu abukoresha neza.

Mu gusoza, si ukuri ko hari igice kinini cy’ubwonko tudakoresha cyangwa ko dushobora kuzagera aho tubukoresha bwose icyarimwe ku kigero cya 100%. Ahubwo, ubwonko bwacu bukora mu buryo bwihariye, buhuza ibice bitandukanye mu gihe gikwiye, kandi ari byo bituma umuntu abasha gukora neza no gutekereza mu buryo bwuzuye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka