Danemark yahagaritse ikoreshwa rya telefoni zigezweho mu mashuri, igura ama toni y’ibitabo
Igihugu cya Danemark, cyahoze kiri ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri kuva mu 2011, cyafashe icyemezo gikomeye cyo guhindura icyerekezo mu burezi mu kurengera abana hafatwa umwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya telefoni zigezweho (smartphones), imbaraga zishyirwa mu gushora amafaranga mu kugura ibitabo.
Izi mpinduka zigomba gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026, zaturutse ku mpungenge z’uko ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bimaze kurenga urugero mu bana ndetse byatangiye kubatera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse bikagabanya n’ubushobozi bwabo bwo kwiga neza.
Ubushakashatsi bwakozwe bwashingiweho hafatwa iki cyemezo, bwerekanye ko abana benshi bamara amasaha arenga atanu ku munsi kuri telefoni zabo, bigatuma badashyira umutima ku masomo ndetse bikaba bigira ingaruka mu kigabanya ubusabane bwabo n’abandi.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, amashuri yo muri Danemark yasabwe gushyiraho amategeko abuza ikoreshwa rya telefoni ku banyeshuri mu gihe cy’amasomo ndetse no mu kiruhuko. Bakigera ku ishuri, abanyeshuri bazajya bashyira telefoni zabo mu dusanduku tuzajya dufungwa bazifate amasomo arangiye batashye.
Si ibyo gusa, igihugu cyanashyizeho gahunda yo gushora amafaranga menshi hagurwa ibitabo bigomba gusimbura ikoreshwa rya telefoni aho mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bizajya bikoreshwa mu buryo bugenzuwe neza kugira ngo abana batabikoresha mu buryo bubarangaza.
Guverinoma irateganya gushora amafaranga angana na miliyoni 540 akoreshwa muri icyo Gihugu mu gihe cy’imyaka 10, agamije kugura ibitabo bizasimbuzwa ibikoresho by’ikoranabuhanga. Danemark ivuga ko intego ari ukongerera ubushobozi abana bwo kwiga neza, kwita ku byo biga, no guteza imbere imibanire n’ubusabane hagati y’abanyeshuri.
Iki cyemezo kirareba amashuri yose ya Leta yigamo abana bafite imyaka iri hagati ya 7 na 17, bivuze ko kizagera ku banyeshuri barenga ibihumbi 600, kandi Danemark ivuga ko gusubizaho umuco wo gukoresha ibitabo mu mashuri bigasimbura ibikoresho by’ikoranabuhanga, bigamije no gufasha abanyeshuri no kongera kugira umuco wo gusoma.
Benshi mu bumvise iki cyemezo, batangiye kuvuga ko Danemark iri gusubira ku buryo bw’imyigire ya kera ishingiye ku bitabo ariko kandi igamije no guteza imbere ubusabane hagati y’abantu, ndetse no gufasha ababyeyi kwita ku buzima bwiza bw’abana no kongera ireme ry’uburezi.
Byongeye kandi, Danemark irateganya no gushyiraho amategeko agabanya ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana, aho biri guyekerezwa ko abana bari munsi y’imyaka 15, batazongera kugira aho bahurira n’izo mbuga nkoranyambaga, hagamijwe kurinda ubuzima bwabo bwo mu mutwe no kubafasha gukura neza.
Bivugwa ko abana benshi (hafi 98% bari munsi y’imyaka 13) basanzwe bafite konti ku mbuga nkoranyambaga, ariyo mpamvu Leta ishaka gushyiraho amategeko akomeye yo kubarinda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|