Brazil: Filime Beyond the Genocide yagaragaje amateka n’urugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri Brazil mu Mujyi wa São Paulo, herekanywe Filime Nyarwanda Beyond the Genocide yakozwe n’Umunyarwanda Zion Sulaiman Mukasa Matovu, igaragaza inkomoko y’amacakubiri, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’urugendo rurerure rwo kubaka igihugu gishingiye ku butabera, Ubumwe n’ubudaheranwa.
Iki gikorwa cyabaye umwanya w’ingenzi wo guhuza umuco n’amateka hagati y’u Rwanda na Brazil, aho iyi Filime ibara inkuru y’amateka y’u Rwanda yerekanwe mu rurimi rw’Igiporutugali, bituma icyari kigambiriwe kigerwaho kuko yakurikiwe n’abanyeshuri n’abarimu bo muri iki gihugu mu buryo bworoshye kandi bwumvikana.
Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, wagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ubufatanye hagati ry’ibihugu byombi, yashimangiye akamaro ko kwibuka, kongera gutekereza ku mateka, no gusangira inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo yaganisha Isi mu makuba nk’ayo u Rwanda rwanyuzemo.
Abanyeshuri barenga 100 baturutse mu mashami atandukanye bitabiriye iki gikorwa, bagaragaje ubushake n’inyota bafite byo kumenya amateka y’u Rwanda n’urugendo rw’isanamitima, ubutabera n’ubudaheranwa Igihugu cyanyuzemo mu myaka irenga 30 ishize.
Mu kiganiro cyakurikiyeho nyuma yo kureba iyi filime, abanyeshuri babajije ibibazo byinshi bijyanye n’inkomoko y’urwango ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro.
Mu gusobanura impamvu yamuteye gukora iyi filime, Matovu yasubije avuga ko n’ubwo usanga amakimbirane hirya no hino ku Isi aba ari hagati y’amatsinda atandukanye. Ariko u Rwanda by’umwihariko, abayobozi barwo bo hambere baciyemo ibice abaturage bakabavutsa ubumwe bari basangiye bityo ko hatagize igikorwa, cyaba ari ikibazo ku hazaza h’Isi muri rusange.
Agaruka ku ruhare rw’urubyiruko ati: “Jenoside ntiyatangiye abantu bica abandi, yatangiye ari ingengabitekerezo y’urwango. Uko byagiye bisubirwamo, byageze aho biramenyerwa birangira bibaye ibisanzwe. Urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kwibaza ibyo rwumva n’ibyo rusubiramo, kuko ari byo bigena uko tubona abandi n’uko tubitwaraho.”
Iki gikorwa cyanakurikiwe n’ikiganiro cyimbitse cyayobowe n’abashakashatsi bo muri Brazil, bagaragaje uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside, bashimangira akamaro ko kwibuka, ubumwe, n’ubumenyi bufasha Isi kurushaho gusobanukirwa aya mateka.
Iki gikorwa ntabwo kibanze kuri filime gusa, ahubwo cyabaye umwanya wo gusangiza Isi amateka y’u Rwanda, hagamijwe ko atazibagirana kandi amasomo ayakomokaho agasangizwa abandi.
Mu gihe u Rwanda rukomeje Kwibuka ku nshuro ya 32, ibikorwa nk’ibi bikomeje kugaragaza uruhare rw’igihugu mu gusangira amateka yacyo ku rwego mpuzamahanga mu kubaka isi irangwa no kuzirikana no kugira inshingano zo kurinda ko amateka mabi atazisubira ukundi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|