Africa CEO Forum: U Rwanda rwongeye kwerekana itandukaniro mu kwakira abashyitsi

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, usanga Imirwa Mikuru y’Ibihugu ihatanira kuba igicumbi cy’ubucuruzi n’ihuriro ry’inama mpuzamahanga.

Gusa, u Rwanda nta gihugu bahanganye muri rusange kuko rwagaragaje isura itandukanye nk’Igihugu gito mu buso, ariko gifite ishusho ngari ku ruhando mpuzamahanga.

Urugendo rw’u Rwanda ntirushobora gusobanurwa neza utongeye gusubira mu mateka yarwo akomeye rwanyuzemo mu 1994, aho gihugu cyanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byasize Igihugu gisenyutse mu nzego zose.

Nyuma y’icyo gihe, hatangiye urugendo rushya rwihuse rwibanze ku kugarura umutekano, kubaka inzego z’Igihugu, gushaka icyizere ku ruhando mpuzamahanga no kubaka ubukungu bushingiye ku igenamigambi. Izi mpinduka nizo zubatse umusingi w’Igihugu kigezweho uyu munsi.

Iyo witegereje nko mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwagiye rwiyubakira izina ridasanzwe ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane nk’Igihugu gikundwa gusurwa no kwakirirwamo inama n’ibirori bikomeye. Kuva ku bayobozi b’ibihugu, abashoramari, abategura ibirori cyangwa se inama kugeza ku bahanzi n’abakerarugendo, ijambo risigara risubirwamo kenshi ni rimwe: “U Rwanda rurakora, kandi rukora neza.”

Ntabwo wavuga u Rwanda ngo wibagirwe Umurwa Mukuru warwo Kigali. Uyu munsi, Kigali ntikivugwa gusa nk’Umurwa Mukuru w’Igihugu, ahubwo uvugwa nk’ahantu hatoranyijwe ku rwego rwo hejuru mu kwakira inama n’ibirori bikomeye ku Isi.

U Rwanda ntirwibanda gusa ku kwakira inama, ahubwo rwubatse n’icyerekezo cyuzuye binyuze mu kitwa MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions). Ibi byatumye Kigali ihinduka kirango ku giti cyayo nk’ahantu ho gukorera inama mpuzamahanga kuko iyo abantu bavuga MICE muri Afurika, Kigali iza mu mazina ya mbere atangwaho urugero.

Benshi mu bageze mu Mujyi wa Kigali bitabiriye Inama n’ibirori bikomeye ku rwego mpuzamahanga, bahita bibonera impamvu abawusuye mbere bawita Umujyi uha ikaze Isi. Bamwe bavuga ko Kigali ari Umujyi uteguye neza, usukuye, utekanye kandi ufite ituze bitandukanye n’iy’indi Mijyi yo mu karere.

Abashyitsi benshi bavuga ko Kigali ibaha icyizere kuva bagikandagira ku kibuga cy’indege. Imihanda itunganyije neza, umutekano usesuye, n’uburyo ibintu byose bikorwa ku murongo bigatuma abaza mu nama cyangwa mu birori batibaza byinshi ku buryo bizagenda ahubwo bakibanda ku cyabazanye.

Ibi byose ndabihera ku nama ya Africa CEO Forum imaze iminsi ibiri ibereye mu Rwanda. Iyi nama yaje ikurikira ibindi bikorwa bikomeye mu Karere ariko byasize izina ritari ryiza. Ibyo bikorwa ni Inama ya Africa Forward Summit yaberaga muri Kenya yari yagarukaga cyane ku bufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa.

Ntabwo ari muri Kenya gusa habaye igikorwa gikomeye kuko no muri Uganda tariki 12 Gicurasi 2026, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya karindwi y’imyaka itanu, izasoza mu 2031. Ni ibirori byitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma hirya no hino muri Afurika.

Ibi bikorwa byombi nubwo bikomeye ariko byasize umugani kubera imitegurirwe yabyo dore ko hanabayeho gushyamirana kwa bamwe mu barinzi b’abakuru b’Ibihugu.

Ntabwo aribyo gusa kuko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yacecekesheje abantu mu nama ya Africa Forward Summit aho yari ari kumwe na Perezida William Ruto, ubwo mu cyumba cyaberagamo inama, bamwe bari bayitabiriye barimo basakuza biganirira ibyabo, bituma Macron ahaguruka ajya gufata indangururamjwi arabihaniza.

Perezida Macron yavuze ko bakoze amahano yo kutagira ikinyabupfura maze ababwira ko niba bashaka kuganira bajya hanze cyangwa mu zindi nzu, bagaha amahoro abasigaye bagomba gutega amatwi abari kuvuga.

Aha rero niho u Rwanda rubera igitangaza kuko ibyo ntabwo wabihasanga kuko imikorere nk’iyo idahwitse kandi igayisha Igihugu Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa neza ikirezi bambaye.

Aha niho hagaragarira isura y’Igihugu gito gifite imikorere ihambaye. Hari ijambo benshi bakunda kugarukaho by’umwihariko mu basura u Rwanda, aho bagira bati: "Rwanda, a small country but efficient.”

Aha bishatse kuvuga ko ari igihugu gito mu buso, ariko gifite imikorere iri ku rwego rwo hejuru binyuze muri serivisi zihuse, kubahiriza igihe, no gukora ibintu mu buryo butunganye kuko ari bimwe mu bituma u Rwanda rutandukana n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Uwavuga ko iki ari igitego cy’umutwe u Rwanda rwatsinze ntabwo yaba abeshye kuko ibi ari ingenzi cyane ku nama mpuzamahanga aho buri munota uba ufite agaciro.

Uburyo bwo gukora ibintu ku gihe ni kimwe mu bintu kitagaragara ariko bikomeye kuko hari ibintu abashyitsi benshi bagarukaho bibanezeza ku Rwanda mu bikorwa byo gutegura inama, ibintu bikagenda neza harimo protocole ikora neza, uburyo bwo gutwara abantu buteguwe, guhuza ibikorwa hagati ya leta n’abategura inama, serivisi zihuse kandi ziteguye neza.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kuba ahantu h’ishoramari n’inama mpuzamahanga, binyuze mu koroshya urujya n’uruza binyuze mu gukuraho VISA ku baturage bose baturuka mu bihugu bya Afurika, kubaka ibikorwaremezo no gushora imari mu bikorwa byakira abashyitsi.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwakiriye inama n’ibirori byahinduye isura yarwo ku Isi, harimo nka CHOGM mu 2022, iyi ikaba ari Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango ukoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth) yabereye i Kigali, ihuza abayobozi bakomeye ku isi, igaragaza ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira inama zo ku rwego rwo hejuru.

U Rwanda rwakiriye kandi Kongere ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi kemeje ko (73rd FIFA Congress) yabereye i Kigali ku wa 16 Werurwe 2023. Iyi nama ikomeye yitabiriwe n’abashyitsi barenga 2000, yanemejemo ko Gianni Infantino yongera gutorerwa kuyobora FIFA. Iyi nama kandi ni imwe mu zinjirije u Rwanda asaga miliyari 10 Frw.

Ntabwo ari iyo gusa mu bikorwa bikomeye ku Isi muri Siporo kuko rwakiriye n’Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Modoka ku Isi (FIA - Fédération Internationale de l’Automobile) ku nshuro ya mbere byari bibayeho muri Afurika. Iyi nama ikomeye yabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 13 Ukuboza 2024.

Tukiri muri Siporo n’amarushanwa mpuzamahanga ntabwo twakwibagirwa, Basketball Africa League – BAL u Rwanda rwatangiye kwakira kuva 2021 ndetse uyu mwaka kuva tariki 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi hategerejwe imikino ya nyuma izabera muri BK Arena.

Hari kandi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 (UCI Road World Championships) yabereye mu Rwanda kuva tariki 21-28 Nzeri 2025, ikaba ari ubwa mbere yari ibereye ku mugabane wa Afurika mu mateka yayo y’imyaka 103 ndetse nyuma y’uko igenze neza, Umujyi wa Kigali uherutse guhabwa igihembo cyitwa “UCI Bike City Label Award” nk’ishimwe ry’uko wakiriye neza iyi Shampiyona.

Hari kandi na bimwe mu bikorwa bikomeye by’imyidagaduro byagiye bibera mu Rwanda, harimo ibihembo bya Trace Awards & Festival byatangiwe i Kigali mu 2023, bikaba bimwe mu bihembo bikomeye mu muziki wa Afurika, bikitabirwa n’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.

Hari kandi ibitaramo bya Move Afrika bitegurwa na Global Citizen, byatangiye kubera mu Rwanda mu 2023 bikazageza mu 2028, aho ku ikubitiro Umujyi wa Kigali wakiriye icyamamare mu njyana ya Hip Hop, Kendrick Lamar, hakurikiraho John Legend ndetse n’umuraperikazi Doja Cat.

Uwavuga ibikorwa bikomeye u Rwanda rwagiye rwakira ntiyabimara ndetse n’uburyo byagiye bigaragaza ubushobozi bw’Igihugu mu kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga.

Impamvu u Rwanda rwahisemo kuba nk’igicumbi cy’inama n’ibikorwa mpuzamahanga, abasesenguzi n’abategura inama mpuzamahanga bashima ko bimwe mu bikunze kwibandwaho byose Igihugu cyabishyize ku murongo birimo umutekano wizewe ugereranyije n’Akarere imitegurire myiza ndetse no kuba Igihugu kiri ku murongo, gukorera ku gihe, ibikorwa remezo bigezweho birimo hoteli nziza n’inzu zakira inama zigezweho, Politiki ishyigikira ishoramari n’inama mpuzamahanga byose ariko bikajya n’Isura y’igihugu cyifuzwa ku ruhando mpuzamahanga.

Ukurikije byinshi biri muri iyi nkuru, usanga atari inkuru ishingiye ku kuba u Rwanda ari Igihugu cyahiriwe gusa, ahubwo ko ari inkuru y’Igihugu cyahisemo icyerekezo. Mu gihe ibindi bihugu byo mu karere bikiri mu rugendo rwo kwagura ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga, u Rwanda rwamaze kwinjira mu cyiciro cy’ibihugu bifatwa nk’ihuriro ry’isi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka