Abaganga bagiye kwiyongera, ndetse n’imishahara yabo

Umwaka utaha w’ingengo y’imari, abaganga bize muri gahunda yo gukuba abaganga inshuro enye mu gihe cy’imyaka ine bise 4x4 bazatangira kurangiza amasomo yabo, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yateguje Guverinoma ko igomba kwitegura imishahara izahemba abize muri iyi gahunda guhera umwaka utaha.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatanze urugero aho abaganga b’indwara z’abagore gusa (Obstetrics and Gynecology) buri mwaka hasohokaga abari munsi ya 25 mbere y’uko iyi gahunda itangira, none ubu umwaka utaha gusa hakaba hazasohoka 161. Ni ukuvuga ko nko muri urwego gusa, umubare wikubye inshuro umunani.

Ageza kuri Komisiyo y’Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Minisante n’uko bakoresheje iyo bari bagenewe uyu mwaka,kuri uyu mugoroba, Dr Nsanzimana yagize ati “Akazi karahari ni kenshi mu mavuriro, abarwayi barahari, ariko abaganga ni bake.”

Yagaragaje ko abaganga bazarangiza muri gahunda ya 4x4 ari igisubizo cy’ikibazo cy’imirongo itarangira ku mavuriro, ateguza Guverinoma ko guhera umwaka imishahara y’abaganga izatangira kwiyongera.

Ati “Kuri twe ni igisubizo ku bitaro byose bibakeneye, ariko dutangire tubitegure tutazabura uko tubahemba.”

Gahunda ya 4x4 yatangijwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2023, ubwo Inama y’Abaminisitiri yayemezaga nk’ingamba zigamije gukuba inshuro enye (quadruple) umubare w’abakozi n’abanyamwuga mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine, kugira ngo bazibe ikibura cy’abaganga kandi bazamure ireme ry’ubuvuzi mu gihugu.

Nubwo Minisante iteguza ko imishahara y’abaganga izatangira kwiyongera cyane umwaka utaha ariko, ihuriza n’abadepite ba Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ko hari n’ikibazo cy’agahimbazamusyi gituma abaganga badashyira akarenge hamwe.

Depite Gloriose Mukamwiza, yaguze ati “Harimo itandukaniro cyane mu mitangire y’agahimbazamusyi no kuba gahindagurika mu bitaro bitandukanye ugasanga abakozi bahora bagenda ‘Bajya gushaka ahari umugati.”

Uyu mudepite akaba yasabye ko iki kibazo Inteko Ishinga Amategeko yafatanya na Minisante kugikorera ubuvugizi kugira ngo ibitaro bishobore guhamana abaganga kuko Minisante yari yagaragaje kiri mu bituma bahindura imirimo cyane, bigahungabanya ireme na serivisi by’ubuvuzi.

Agaragaza ko bagisanze mu mavuriro menshi ubwo bakoraga ingendo z’abaturage, akagira ati “Sinzi niba ari mwebwe iki kibazo nakibaza kandi namwe mwakigaragaje nk’ikibazo, ubwo turagifatanya dushake umuti.”

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba hazongerwa umubare wabaganga ark nibatongera salary ntacyo bazaba bacyemuye

Ndathe yanditse ku itariki ya: 16-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka