Abagabo babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bafatiwe mu Budage na Canada

Ibihugu by’Ubudage na Kanada byafashe abagabo babiri bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Innocent Sebagoyi ukomoka mu Murenge wa Mushonyi ho mu Karere ka Rutsiro y’ubu yafatiwe mu Budage, ku wa Mbere Nyakanga uyu mwaka. Impapuro zisaba kumuta muri yombi zatanzwe mu wa 2019.

Mu gihe cya Jenoside, Sebagoyi yari Uwungirije Burugumesitiri ushinzwe ubutegetsi n’amategeko muri Komini Kayove, aho ashinjwa kugira uruhare mu kwica abatutsi, cyane cyane abari bahungiye ku ishuri ryitwa Muyange.

Laurent Nduwayezu ukomoka mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru y’ubu, we yafatiwe muri Canada ku wa 22 Kamena uyu mwaka. Impapuro zisaba kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda mu wa 2014.

Mu gihe cya Jenoside, yari umuyobozi w’abashinzwe umutekano ku ruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa muri Gisenyi, Rubavu y’ubu.

Avugwaho kugira uruhare mu kwica abatutsi mu bice bitandukanye bya kariya karere, harimo no gukora urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka