Uko Sainte Famille yatanguranwe n’umusigiti wa Nyarugenge gutangira

Kigali yagizwe umurwa mukuru w’Ubutegetsi bw’Abadage mu 1907, ushingwa Umudage witwa Richard Kandt, nyuma y’imyaka 10 ingabo z’Abadage zari zimaze igihe zishinze ibirindiro ahitwa i Shangi ubu ni mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke.

Ubwo Kigali yatoranywaga, ubutegetsi bw’Abadage bwahise buva i Shangi buza i Nyarugenge.
Abayisilamu bari mu ngabo z’Abadage, ndetse n’abari mu itsinda ry’Abarabu n’Abaswayili baturutse za Tanzaniya bazanywe n’ubucuruzi, nabo baje bakurikiye ubu butegetsi.

Bageze I Kigali, bashinze umuryango remezo wa mbere w’Abayisilam (Jamaa’a) mu Rwanda, ariko uko biyongeraga babona ko bagomba no kubaka umusigiti.

Ku nkunga y’umwe muri bo wabahaye ikibanza mu mujyi rwagati ahitwa ku Iposita, Abayisilamu bubatse umusigiti mu Mujyi rwagati bawita Madina na bugingo n’ubu.

Mu gihe Abayisilamu barwanaga no kubaka umusigiti wa mbere, icyo gihe abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda b’Abagatolika bari barujuje mu 1900 Kiliziya Gatorika ya mbere i Save ubu ni mu Karere ka Gisagara.

Abaporotesitanti nabo bashinze Misiyoni yabo ya mbere mu Rwanda mu 1907, i Kilinda na Rubengera mu Karere ka Karongi ndetse n’i Remera Rukoma ubu mu Karere ka Kamonyi.
Aba bose rero, ubwo babonaga Abayisilamu bagiye kubatanga gushinga ibirindiroi Kigali, ntibyabashimishije.

Ubutegetsi bw’Abadage bwari bugizwe ahanini n’abaporotesitanti bifuzaga kuba bashinga urusengero i Kigali mu murwa mukuru, nyuma yo kumenya ko Abayisilamu batangiye kubaka urwabo, bakabona ko imbaraga bafite ari nke ugereranyije n’Abagatolika, basanga badashobora guhangana n’Abayisilamu.

Ibi byatumye nubwo batari babisabye, abategetsi b’Abadage bahamagara abamisiyoneri bo muri Kiliziya Gatolika babasaba ko bakubaka Kiliziya i Kigali, babizeza kubatera inkunga y’ibikoresho n’abantu babafasha mu mirimo yo kubaka, kugira ngo urusengero rwabo ruzuzure rutanze urw’Abayisilamu.

Umusigiti watashwe ku mugaragaro ku wa 2 Ukuboza 1913, uba urusengero rwa mbere rwubatswe muri Kigali, rwubatswe kuri metero 9 kuri 5, wubakishije ibiti n’ibyatsi, uba umusigiti wa mbere wubatswe mu Rwanda.

Umwe mu basaza bazi amateka y’uko ayo madini yagiye agera mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, Al Hadji Sudi Munyentwali, avuga ko nubwo umusigiti watanze Kiliziya ya Sainte Famille kuzura ariko byuzuriye mu kwezi kumwe.

Ati “Babahaye abanyururu 300 bo kubafasha kubaka, babasaba ko misiyoni yabo yazuzura itanze umusigiti cyangwa bikuzurira rimwe. Unarebye iminsi iri hagati yo gutaha umusigiti n’iyo gutaha Kiliziya ni 25, kuko byose byatashwe ku mugaragaro mu Ukuboza, umusigiti watashwe tariki 2, Kiliziya itahwa tariki 27 Ukuboza 1913.”

Umusigiti wa mbere wubatswe wabaye ikirango cy’abayisilam mu Rwanda, mu gihe Kiliziya ya Sainte Famille yabaye ikirango cy’abagatolika mu Mujyi wa Kigali kuko hari indi yari imaze imyaka irenga icumi yubatswe i Save.

Umusigiti uracyahari n’uyu munsi, witwa Masjid Madina, nubwo wagiye uvugururwa, kuri ubu ukaba ugizwe n’amagorofa abiri, ari nawo munini mu Rwanda kuko ushobora kwakira abantu barenga ibihumbi bibiri.

Kiliziya ya Saint Famille nayo yagiye ivugururwa kuri ubu ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 700.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka