Ese koko hari abagabo batereta ababikira?

Umuhanzi yararirimbye ati “urukundo ni indwara kandi itavuwe yakwica nk’izindi zose”, ariko rero, hari abantu baba bariyeguruye Nyagasani, ku buryo kubakunda, ibi byo gutereta bishobora gufatwa nko kurengera.

Umubyeyi wigeze kuba Umubikira nyuma akaza guhindura ubuzima agashinga urugo, avuga ko mu gihe cye, urukundo rutari ruvuze guteretana, ahubwo ari ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, bikarangirira aho.

Agira ati “ Twari tukiri abakobwa bato tugakundana cyane, kuko no hanze dushinzwe gukundana, kwereka urukundo abantu, ariko urukundo si ukuvuga ingeso mbi ntaho bihurira…hari ubwo banguriye igare, nimugoroba nkajya nigira ku igare nkora agasiporo, nkifatira igare nkazenguruka aho, nambaye ivara n’imyenda miremire, kuko ibyo nta kibazo kibirimo. Ubwo tugahura n’’Abaporofeseri’ b’abagabo tukiganirira nta kibazo. Baranatwubahaga, burya abihaye Imana bagira igitinyiro Imana iba yarabashyizeho, ugiye rero kwigira nabi nyine, urandarara. Baranadutinyaga nta n’uwavugaga ibyo byo gutereta…”.

Uyu mubyeyi agira icyo avuga ko bintu bimwe na bimwe bivugwa ku Babikira, harimo nko kuvuga ko bagenzurwa uko baryama, kuko hari uburyo bashobora kuryamamo (positions) bakabihanirwa.

Kuri icyo yavuze ko ari ukubeshya, kubera ko nta muntu urarana n’undi, kandi nta n’urara agenzura ababikira mu byumba bararamo.

Ku bijyanye no kuvuga ko abagiye kwinjira mu Kibikira babanza gupimwa ko ari amasugi, yavuze ko nta gupima kubaho, ahubwo inyigisho bahabwa ari izo zituma umuntu yumva uko akwiye kwitwara niba ashaka kwiha Imana koko, byakwanga akabireka, kubera ko umuntu wamubeshya ariko ntiwabeshya Imana.

Yagize ati,” Nabo babaza amakuru ku muntu, mbese ni nko kurambagiza, babanza kumenya imyitwarire y’umukobwa ushaka kwiha Imana. Umuntu ni umuntu, hari abo tuzi bagiye bava mu Kibikira kubera ingeso mbi, bagatwita barimo, cyangwa bakamumenyaho ingeso y’ubusambanyi, abo barabirukana ariko ni bacye cyane. Muri rusange inyigisho baguha, n’ibyo bakubwira ntiwabirengaho ngo ujye mu ngeso mbi. Ubigiyemo waba ugiye kubeshya Imana. Ujya kwiha Imana wumva wuzuye, kugira ngo ube muri buriya buzima hari icyo uba waremereye Imana. Kandi ni wowe wifatira umwanzuro. Hari n’abataha batarahabwa ububikira byuzuye, bikabananirira hagati kubera ko bagize uburara, bakigendera”.

Burya ngo mu Babikira basezerana ibintu bitatu by’ingenzi birimo kubaha, ubukene, n’ubusugi, ubirenzeho akaba yishe isezerano yagiranye n’Imana, akaba akoze icyaha gikomeye kurusha icyo umuntu usanzwe utarakoze amasezerano cyangwa indahiro.

Ibitekerezo   ( 2 )

Gutereta umuntu wihaye IMANA nugutinyuka bikomeye.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-03-2026  →  Musubize

Ndumva congo yagaruka mumaboko ya joseph kabila

Alias yanditse ku itariki ya: 23-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka