Yiyemeje kuba ijwi ry’urubyiruko mu bubabare runyuramo Isi itabona

Umusizikazi Kibasumba Confiance agiye kumurika ku mugaragaro igitabo cye cya mbere yise ’Behind Her Silence’, ahamya ko yanditse agamije kuvuganira amarangamutima n’ububabare urubyiruko rukunze kunyuramo bucece, nyamara isi ntibibone bikaba intandaro y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe rukunze guhura nabyo.

Uyu mukobwa wamenyekanye mu bisigo bitandukanye birimo ibyo yakoranye n’abarimo Rumaga Junior ndetse na Mr Kagame, igitabo cye, yahisemo kucyandika binyuze mu rugendo rw’umukobwa witwa Isimbi, aho agaragaza ubuzima bw’imbere abantu benshi banyuramo, bagakomeza guseka no kubaho nk’aho nta kibazo bafite, nyamara bafite imitwaro iremereye y’amarangamutima.

Kibasumba aganira na Kigali Today, yakomoje ku gitekerezo cyo kwandika iki gitabo, avuga ko bitari uguhimba gusa kuko byahindutse urugendo rwinjira mu buzima bw’amarangamutima bwihishe abantu benshi banyuramo bucece buri munsi.

Yagize ati: Inyuma yo kumwenyura, kwambara neza, indamutso zubashywe, n’ibiganiro bisanzwe, akenshi haba hari intambara zitavugwa isi itazigera ibona.

Hari urubyiruko rutwara ubwoba rutabasha gusobanura, ububabare rutabasha kuvuga ku mugaragaro n’imitwaro iremereye y’amarangamutima kurusha uko abari hafi yabo babitekereza."

Akomeza avuga ko binyuze muri iyo nkuru ya Isimbi, yifuzaga kugaragaza ko guceceka atari buri gihe usanga ari amahoro kuko rimwe na rimwe guceceka aba ari ubwoba cyangwa ugasanga hari n’igihe ariho honyine umuntu ubabaye yumva afite umutekano bityo akabyihishamo.

Kibasumba avuga ko iyi nkuru ya Isimbi, yayanditse atagamije ugushimisha abasomyi gusa ahubwo ko ari ukwibutsa abantu kwita ku buzima bw’amarangamutima y’abandi cyane cyane urubyiruko, ingimbi cyangwa umwangavu ashobora gukomeza guseka, kwiga, kubaha amategeko no kugaragara nk’ufite ubuzima busanzwe nyamara imbere muri we arimo ashira.

Yungamo ati: "Ni yo mpamvu kugira neza bifite agaciro, kumva abandi, kubaba hafi no kubarinda bifite agaciro. Imwe mu nyigisho zikomeye ziri muri iyi nkuru ni uko ububabare butajya buhora busenya abantu hari igihe bubahindura bukabigisha, kubaka imbaraga no gutegura ejo hazaza."

Uyu mukobwa avuga ko binyuze mu nkuru y’urugendo rwa Isimbi, bigamije kwibutsa ko ibihe bikomeye mu buzima ari igice kibugize kandi ko nta muntu ubaho atanyuze mu makuba yaba ay’umubiri cyangwa ay’amarangamutima hamwe usanga byinshi bitagaragarira ku maso y’abantu.

Uyu mwanditsikazi avuga ko atekereza kwandika iki gitabo mu buryo bw’inkuru ya Isimbi, yifuzaga ko igera byumwihariko ku rubyiruko hamwe rugomba kumva ko rudakwiye kwemera ko ibihe bikomeye ruri kunyuramo bituma rutegereza ko ejo harwo hazasenyuka ahubwo rugahaguruka rukashyira imbaraga mu mashuri, mu kurinda inzozi zarwo, agaciro karwo no guharanira kutemerera umwijima w’igihe gito ugira ubushobozi bwo kugena ejo hazaza harwo.

Ati: "Ubuzima burahinduka kandi gukira birashoboka kandi izo mbaraga zishobora kugukura ahantu abantu bibwiraga ko hari intege nke gusa."

Kibasumba avuga kandi ko iyi nkuru yibutsa abakuru n’ababyeyi inshingano zikomeye bafite zo kwita ku bana babo kuko ibyo bakeneye atari ibibatunga, amafaranga y’ishuri n’ibindi nkenerwa mu buzima kuko bakeneye n’umutekano w’amarangamutima, bakeneye ubatega amatwi, umuyobozi, kwitabwaho no kurindwa.

Ati: "Rimwe na rimwe amakosa akomeye abaho adaturutse ku kuba abantu ari babi ahubwo ari uko hari ababaye batabasha gufashwa kare ngo bitabweho."

Kibasumba yavuze ko nk’umwanditsi, yifuzaga kandi kugaragaza ko kugera ku ntsinzi bidasobanura ko umuntu adashobora kubabara. Asoza kandi atanga ubutumwa busaba kwihangana, kugira icyizere kabone n’ubwo ubuzima bwaba bwijimye gute kandi ko abantu badakwiriye na rimwe gutakaza icyizere burundu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka